RFL
Kigali

VIDEO: Patient yongeye kugabirwa inka na Se asabwa kuyibyaza umusaruro agashaka umugore uyu mwaka

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:2/04/2018 9:31
0


Ku nshuro ya kabiri Patient Bizimana yagabiwe inka na Se umubyara, gusa asabwa kuyibyaza umusaruro agashaka umugore bitarenze uyu mwaka wa 2018. Patient yagabiwe iyi nka na Papa we mu gitaramo Easter Celebration Concer Panafrican Chapter.



Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 1 Mata 2018 ni bwo Patient Bizimana yagabiwe inka na Papa we imbere y'imbaga y'abantu bari bitabiriye igitaramo cya Pasika Patient Bizimana yatumiyemo icyamamare Sinach. Munyaribanje Leonard ari we Papa wa Patient Bizimana yasabye Patient bibaye byiza yagira icyo yibwira uyu mwaka ukarangira nawe afite urugo rwe. Yagize ati:

Ikindi cya kabiri nashima, ndashimira Patient ndashimira n'aba bana bari bano bose uru rubyiruko mureba, bakaba badushimishije,...None rero Patient Concert yawe y'ejo bundi kuri Convention Centre naguhaye inka, none iyo nka irimo konsa, ubu ngubu ngiye kuguha inka ariko turifuza kugira ngo hazavemo umusaruro, uti kuki? Tuzajya tuza tuvuga urugo rwa Patient ntabwo ari urwa Leonard w'umusaza, none rero muri aka ka mwanya mu mwaka wa 2018 nifuza ko nawe ugira urugo rwawe. 

Sinach and Patient

Papa wa Patient Bizimana yasabye umuhungu we gukora ubukwe vuba

Akimara gusaba Patient gukora ubukwe, abantu bahise basakuriza hejuru bumvikanisha ko bishimiye icyifuzo cy'umubyeyi wa Patient. Papa wa Patient Bizimana yatangaje ibi nyuma y'ahoumuhungu we Patient yari amaze kumushimira mu ruhame akamushimira ko yamubyaye. Yagize ati:"Iyo Papa wanjye atambyara akandera ndeta ntabwo uyu munsi twari guterana." 

Tariki 16 Mata 2017 mu gitaramo Easter Celebration concert cyabereye muri Kigali Convention Centre, Patient Bizimana yagabiwe inka na Se umubyara. Icyo gihe Patient Bizimana yatunguye Se amusaba kumusanga kuri stage akaririmbira abantu indirimbo yajyaga aririmbira Patient akiri umwana.

Sinach and Patient

Patient yashimiye Papa we ko yamubyaye

Papa wa Patient Bizimana yaririmbye indirimbo ikunzwe gukoreshwa n’abo muri Kiliziya Gatorika, inyikirizo yayo igira iti: “Niba Uhoraho ari amahoro yawe, niba Uhoraho ari ibyishimo byawe, komeza inzira watangiye wicika intege, wahisemo neza, Nyagasani muri kumwe”. Mu gitaramo cyabaye mu ijoro rya cyeye nabwo uyu mubyeyi waje mu gitaramo avuye i Rubavu aho atuye, yongeye kuririmba imbere y'imbaga ndetse anahamya ko nawe ari umuhanzi. Yaririmbye indirimbo ivuga ngo 'Sinagenda ntashimye'.

Easter Celebration concert 2017

Patient hamwe na papa we mu gitaramo cy'umwaka ushize

N'ubwo Patien Bizimana ari gusabwa kurongora bitarenze uyu mwaka, aherutse gutangariza Inyarwanda.com ko nta mukunzi afite. Yavuze ko ari ingaragu igishakisha. Tariki 1 Mutarama 2018 Patient Bizimana yabwiye Tv10 ko mu byifuzo afite ari uko uyu mwaka wa 2018 warangira atakiri ingaragu. 

REBA HANO UBWO PATIENT YASABWAGA NA SE GUKORA UBUKWE BITARENZE UYU MWAKA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND