RFL
Kigali

NPC yasohoye amashusho y’indirimbo nshya ‘Uri ndiho’ yitsa ku gihango yagiranye n’Imana-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:25/08/2018 11:07
1


Umuraperi NPC uherutse kwakira agakiza agatangira guhimbaza Imana mu njyana ya Hiphop, kuri ubu yongeye gukora mu nganzo avuga ku gihango yagiranye n’Imana. Ni ubutumwa bukubiye mu ndirimbo ye nshya yasohokanye n’amashusho yayo.



Indirimbo nshya ya NPC yitwa ‘Uri ndiho’. Ni indirimbo ije ikurikira ‘Narasogongeye’ aherutse gushyira hanze. Indi ndirimbo nshya yumvikanamo ni 'Yesu ni we boss' ya Beauty For Ashes (B4A). Umuraperi Niwe Paulin Camarade uzwi nka NPC yabwiye Inyarwanda.com ko indirimbo ye nshya ‘Uri ndiho’ ivuga ku bibazo abantu bahura nabyo mu buzima bigatuma abadashikamye mu Mana bayivaho. Icyakora we avuga ko yagiranye igihango n’Imana ko atazayivaho uko byagenda kose. Yagize ati:

Message (ubutumwa) natangaga cyane cyane yavugaga ukuntu duhura n'ibibazo bitandukanye mu buzima bimwe bituma abadashikamye mu Mana bayivaho, haba incuti cyangwa abavandimwe,….Ariko njye nkaba naragiranaga igihango n'Imana mvuga ko ntakizayinkuraho ndetse nagera muri chorus (inyikirizo) nkavuga ukuntu ari Imana yo kwizerwa, ari Imana Inzi neza ntaravuka.

NPC yadutangarije impamvu muri iyi ndirimbo ye nshya atagarutse muri Hiphop yari amenyerewemo. Yagize ati: "Ntabwo nagarutse muri Hiphop nari menyerewemo mu rwego rwo gufasha abakunzi b'indirimbo zituje guhembuka no kurushaho gukunda Imana.” Yanavuze indi mishinga afite mu muziki we akomoza no ku gitaramo ateganya gukora umwaka utaha. Yagize ati: “Ndi gukora kuri Album izaba yitwa Narasogongeye nifuza gushyira hanze umwaka utaha.”

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO NSHYA 'URI NDIHO' YA NPC







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    Byiza





Inyarwanda BACKGROUND