RFL
Kigali

Tonzi n'abandi bahanzikazi bagize IJWI Family basohoye indirimbo nshya 'Ni Yesu' bayitura aba mama bose-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:14/05/2018 17:15
0


Ijwi Family (All in One) ni ihuriro ry'abahanzikazi bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Nyuma yo gukora indirimbo bise 'My Fortress', kuru ubu basohoye indirimbo nshya 'Ni Yesu' yasohokanye n'amashusho yayo yatunganyijwe na Producer Fefe. Mu gihe cya vuba nabwo harasohoka indi ndirimbo nshya.



Abahanzikazi bagize Ijwi Family (All in One) bagaragara mu mashusho y'iyi ndirimbo 'Ni Yesu', ni: Tonzi, Uwera Karen, Muganwa Assumpta (Satura), Rachel Rwibasira, Natukunda Apophia na Pastor Jackie Mugabo. IJWI Family basanzwe bategura ibikorwa by'umuziki harimo n'ibitaramo, ni ibikorwa bizwi nka All in One. Magingo aya aba bahanzikazi bashyize hanze amashusho y'indirimbo yabo nshya bise 'Ni Yesu'. Mu buryo bw'amajwi, iyi ndirimbo yakozwe na Camarade&Aaron, amashusho yayo atunganywa na Faith Fefe.

REBA HANO 'NI YESU' INDIRIMBO NSHYA YA IJWI FAMILY

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Tonzi umwe mu bagize Ijwi Family (All in One) yadutangarije ko iyi ndirimbo 'Ni Yesu' bayikoze nka Ijwi Family, bakaba bayituye abantu bose bazi ko Yesu Kristo ari byose kuri bo. Cyane cyane ariko iyi ndirimbo bayituye aba mama na cyane ko tariki 13 Gicurasi 2018 wari umunsi mpuzamahanga w'aba mama. Ni indirimbo ya kabiri basohoye, bakaba bavuga ko mu gihe cya vuba baba basohoye indi nk'uko Tonzi yabitangarije Inyarwanda.com. Yagize ati:

Ni indirimbo twakoze nk'Ijwi Family yitwa Ni Yesu. Ni indirimbo nziza dutuye abantu bose bazi y'uko Yesu ari byose kuri bo cyane cyane tukaba tuyituye aba Mama bose ku munsi w'aba Mama wabaye ejo (tariki 13 Gicurasi) tubifuriza gukomeza kuba aba Mama bayoborwa na Yesu kuko ari we udushoboza byose.

Tonzi yakomoje ku bumwe n'urukundo hagati y'abakozi b'Imana, avuga ko ari ikintu gikwiriye kuranga buri umwe uvuga ko azi Imana. Yatanze urugero ku Ijwi Family aho bishyize hamwe mu rwego rwo gushyigikirana. Tonzi yasabye abakrosto bose cyane cyane abafite impano zitandukanye kuzamurana no gufashanya mu rwego rwo kubaka umubiri wa Yesu Kristo. Yagize ati:

Ikindi ni uko dukomeje gukundana tugashyigikirana cyane kubona aba mama cyangwa abakobwa baririmba indirimbo zihimbaza Imana twishyize hamwe kugira ngo dukomeze tuzamurane dufashanye ni ikintu cyiza ndetse twanakangurira n'abandi bantu bose kugira ngo dukomeze twubake umubiri wa Kristo dukundana dushyigikirana ushoboye ikintu agikorere mugenzi wawe nk'uko aba yumva yifuza ko yagikorerwa. 

REBA HANO 'NI YESU' INDIRIMBO NSHYA YA IJWI FAMILY






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND