Ni urutonde rukorwa n’ikinyamakuru Forbes cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Urutonde ngarukamwaka rw’abavuga rikijyana mu byiciro bitandukanye ,uru rutonde rw’abakozi b’Imana bakize kurusha abandi rwakozwe mu mwaka wa 2017 ,kuri ubu ni rwo rukigenderwaho kuko nta mbinduka ziratangazwa.
5.David Oyedepo
Ni umupasiteri ukomoka mu gihugu cya Nigeria mu Burengerazuba bw’Afurika. Atunze akayabo ka miliyoni 150 z’amadolari y’amerika. Ni we mukire kurusha abandi bapasiteri muri iki gihugu cya Nigeria no ku mugabane w’Afurika muri rusange. Afite indege ze bwite enye (4) n’amazu mu gihugu cy’u Bwongereza no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Afite itorero rikomeye muri Nigeria, riterana 3 ku munsi rimwe ryakira abakirisito bagera ku bihumbi 50,anifitiye icapiro ritangaza rikaganurisha ibitabo bye.
4.George Foreman
Ni umunyamerika,umupasiteri utunze akayabo ka miliyoni 250 z’amadolari y’Amerika. Pasiteri George Foreman ni urugero rwiza rw’uko gukina umukino rw’iteramakofe bishobora kugira aho bigukura bikakuzamura mu rwego rw’umufuka. Ku myaka 28 gusa, George Foreman yahagaritse gukina iteramakofe ,atangira gushora imari mu kubaka urusengero i Houston ndetse yanubatse ihuriro ry’urubyiruko bimwe mu bimwinjiriza akayabo mu buzima bwa buri munsi.
3.Pat Robertson
Ni umukambwe w’umupasiteri ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ,atunze akayabo ka miliyoni 500 z’amadolari y’Amerika. Ni umukozi w’Imana ukunze kugaragara mu itangazamkuru cyane, afite kaminuza ye bwite “Regent University” yashinze mu mwaka wa 1977,yigamo abanyeshuri bagera ku bihumbi 9.
2.Kenneth Copeland
Ni umupasiteri w’umunyamerika utunze akayabo ka miliyoni 760, afite urusengero runini cyane rufite ubuso bungana na hegitare 600.
1.Eric Macedo
Eric Macedo cyangwa Edir Macedo, ni we mupasiteri washinze itorero ryitwa Universal church of the Kingdom of God ku isi. Atunze akayabo ka miliyali imwe na miliyoni 1 z’Amadolari y’amerika. Ni we mupasiteri ukize kurusha bandi ku isi , Eric Macedo ni nawe washinze inzu y’itangazamakuru iri ku rwego rwo hejuru kurusha izindi mu gihugu cya Brazil, ku mugabane w’Amerika y’Amajyepfo yitwa GRUPO MEDIA. Afite abayoboke bagera kuri miliyoni 12 ku isi yose.
Pasiteri Eric Macedo ni we mupasiteri ukize cyane ku isi
Uru rutonde rw’abakozi b’Imana bakize kurusha abandi rwakozwe n’ikinyamakuru mu mwaka ushize wa 2017, ntirugaragaraho ab’amadini yandi atari ay’ayaporotestanti, ibivuze ko hari abandi bakozi b’Imana bo mu yandi madini nka Kiliziya Gatolika, Islam, Judaism, Orthodoxism n’andi gakondo bashobora kuba batunze kurushaho.
TANGA IGITECYEREZO