RFL
Kigali

Urufunguzo rw’ubuzima Satani atugiraho rubitswe mu guhitamo kwacu

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:4/09/2015 8:52
2


Benshi imitima yarabakutse, ubwoba nibwo buranga ubuzima babayeho, abandi bahora mu gihirahiro ntibemeza cyangwa ngo bahakane niba ubwami bw’ijuru ari ubwabo ahubwo bati Imana niyo ibizi,



Benedata nshuti, n’ubwo benshi babayeho muri ubu buzima bw’ubwoba, uyu mwanya mbafitiye inkuru y’ibyiringiro, ko ntacyo uburyarya bwa satani bukibatwaye kuko ububasha satani atugiraho rubitswe mu guhitamo kwacu mu yandi magambo nta bufasha satani azatugiraho tutabigizemo uruhare.

Iyo dusomye ijambo ry’Imana mu itangiriro 1: Bibiliya itwereka ko Imana mu kurema ibintu byose yagiye ibifatira igihe ibikora uko yabigambiriye, irangije ibiha umuntu ngo abibere umutware, uyu mutware imuremana ishusho yayo, imuha ubwenge, ubutware n’ubushobozi bwo kutagengwa n’ikintu icyo aricyo cyose.

Mu ibyahishuwe 12:9-13 ijambo ry’Imana riratubwira ngo “Cya kiyoka kinini kiracibwa, ari cyo ya nzoka ya cyera yitwa Umwanzi na Satani, ari cyo kiyobya abari mu isi bose. Nuko kijugunywa mu isi, abamarayika bacyo bajugunyanwa na cyo. Numva ijwi rirenga rivugira mu ijuru riti “Noneho agakiza karasohoye, gasohoranye n'ubushobozi n'ubwami bw'Imana yacu n'ubutware bwa Kristo wayo, kuko Umurezi wa bene Data ajugunywe hasi, wahoraga abarega ku manywa na nijoro imbere y'Imana yacu.

Na bo bamuneshesheje amaraso y'Umwana w'Intama n'ijambo ryo guhamya kwabo, ntibakunda amagara yabo, ntibanga no gupfa. Nuko rero wa juru we, namwe abaribamo nimwishime. Naho wowe wa si we, nawe wa nyanja we, mugushije ishyano kuko Satani yabamanukiye afite umujinya mwinshi, azi yuko afite igihe gito.”

Nyuma yo gusoma ijambo ry’Imana nasanze Kujugunywa kwa Satani mu isi, atari agahimano kava ku Imana kuko yo yari yizeye neza ko yahaye umuntu ubushobozi bwo kunesha satani, nta n’ubwo ari igihano kuko umuntu nta kibi yari yagakoreye Imana cyatuma yiturwa guhanishwa Satani, ahubwo icyayitunguye ni ukubona umuntu adakoresha ubushobozi yifitemo, ibi yabigarutseho ibaza kayini ibyo yakoze yica umuvandimwe we Abel iti “Nukora ibyiza ntuzemerwa? Ariko nudakora ibyiza, ibyaha byitugatugira ku rugi, kandi ni wowe byifuza ariko ukwiriye kubitegeka (Itang 4:7).

Ariko kuko idukunda, imaze kubona ko icyizere yari idufitiye kibaye gicye, ndetse ko turi abanyantege nke iduha Yesu christo ngo adushoboze ibyatuniye, Bibiriya ikabivuga neza ngo Dushobozwa byose na christo uduha imbaraga, bisobanuye ko  uhisemo kwikoreza urugendo rwe Yesu ashobora ibyari byaramunaniye.

Ntibibaho ko satani aza ngo ategeke ku gahato umuntu ngo akore ibihabanye n’ubushacye bw’Imana, ahubwo nk’uko Bibiriya yabitubwiye, ni umushukanyi, akwereka ko nuramuka ukoze icyo cyaha aribwo ubona indamu akenshi akakwereka ko nta n’ingaruka bifite, akakwereka ko utabikoze wabaho nabi cyagwa ugapfa, nyamara ni ubushukanyi, dufite benshi muri bibiriya Bahisemo gukorera Yesu banesha Satani tukaba, twabafataho nk’icyitegerezo cyiza, Bibiliya ikaba ibahamiriza ko nabo bamuneshesheje amaraso y'Umwana w'Intama n'ijambo ryo guhamya kwabo, ntibakunda amagara yabo, ntibanga no gupfa.

Muvandimwe nkaba nasonza ngaruka ku ijambo twateruranye mvuga ngo “Urufunguzo rw’ububasha Satani atungiraho rubitswe mu guhitamo kwawe”, uhisemo Yesu, Ubushukanyi bwa Satani uzabunesha ariko nutaba maso Ahagaze iruhande rwawe kandi ni wowe yifuza. Mbifurije kuzagira iherezo ry’abakiranutsi

 Iri jambo ry’Imana mwariteguriwe na Ernest RUTAGUNGIRA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 8 years ago
    uwiteka aguhumugisha
  • Mushi Chriso8 years ago
    Be blessed Ernest RUTAGUNGIRA Ndafashijwe, ni ukuri guhitamo ni ukwacu , kuko Satani aratwongoza twakwemera tukagwa mu rwobo





Inyarwanda BACKGROUND