RFL
Kigali

Umuraperikazi The Pink yasohoye amashusho y'indirimbo 'Ikiganza' yakoranye na Gaby Kamanzi-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:19/10/2017 16:13
0


Nyuma y'amezi atandatu The Pink akoranye indirimbo na Gaby Irene Kamanzi bakayita 'Ikiganza', kuri ubu amashusho yayo yamaze kugera hanze.



The Pink ubarizwa mu itorero rya Restoration church i Masoro ari naryo yabatirijwemo muri Mata 2017 yasohoye amashusho y'indirimbo 'Ikiganza' yakoranye na Gaby Kamanzi, irimo ubutumwa buvuga ku gukomera n’imbaraga z’Uwiteka. The Pink yagize ati 

Indirimbo ‘Ikiganza cy’Uwiteka ni igitekerezo cya Issa Karinijabo, twafatanyije kuyandika, nifuza ko Gaby yamfasha aranyemerera. Twifuzaga kuvuga ku gukomera n’imbaraga z’Uwiteka ko ashobora byose ko ntaho atakura umuntu kandi ko aho ashyize umuntu ariho heza.

Gaby Irene Kamanzi si ubwa mbere yumvikanye mu ndirimbo ya Hiphop kuko amaze gukorana n’abaraperi bo muri Gospel batandukanye aho twavuga Bright Karyango na Bright Patrick. Mu mashusho y'iyi ndirimbo hagaragaramo abahanzikazi barimo Carine, Satura na Apophia Poshi. 

REBA HANO 'IKIGANZA' INDIRIMBO YA THE PINK FT GABY KAMANZI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND