RFL
Kigali

The Pink uvuye i Kampala ngo yatunguwe no kubona umupasiteri ukora ibitangaza yakora ku bantu bakagwa

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:29/05/2017 15:25
2


Umuraperikazi The Pink ukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu njyana ya Hiphop, akubutse mu gihugu cya Uganda mu mujyi wa Kampla aho yataramiye abakristo ba ETM International church, benshi bakizihirwa. The Pink kuri ubu afite ibyishimo byinshi na cyane ko ari bwo bwa mbere yari atumiwe hanze y’u Rwanda.



The Pink yahagurutse i Kigali kuri uyu wa 26 Gicurasi 2017 agera muri Uganda tariki 27 Gicurasi 2017 ku butumire bw’itorero ETM International church binyuze ku munyarwandakazi usengerayo witwa Suzy. The Pink yajyanye n'umuhanzi Roi G kuko bari baramubonye mu kindi gitaramo uyu musore yakoreye muri Uganda, bakifuza ko yazagarukana na The Pink. 

Uwineza Clarisse ari we The Pink na Roi G bageze muri Uganda bajya gutanga ibiganiro ku binyamakuru bitandukanye. Tariki 28 Gicurasi 2017 baririmbye mu materaniro yari yiswe ‘Special sunday’ kuko habereyemo gahunda yo gusengera abarwayi no kwakira ubuhamya bw’abakize indwara. 

Inyarwanda.com twaganiriye na The Pink tumubaza uko yakiriye gutumirwa hanze y’u Rwanda bwa mbere mu mateka ye, adusubiza ko yishimye cyane, gusa ngo yatunguwe no kubona pasiteri akora ibitangaza, agakora ku bantu bagahita bagwa hasi, ibintu The Pink atiyumvisha impamvu yabyo kuko ari ubwa mbere ngo yari abibonye. Yakomeje avuga ko yizeye ko Umwuka Wera uba muri we azamufasha kugenda abisobanukirwa. Yagize ati:

Narishimye cyane kuko ni ubwa mbere nari ntumiwe hanze y’u Rwanda, gusa na none nagiye ngira impungenge kuko aba ari ahantu utazi, bityo ndasenga cyane mfashwa n’inshuti mu gusenga, kandi byose byagenze neza. Icyantonze ni uko ntamenyereye kubona abapasiteri bakora ibitangaza, aho ubona akora ku muntu akagwa,.. Gusa Mwuka Wera umbamo nzi neza ko azamfasha kugenda mbisobanukirwa. 

REBA AMAFOTO YA THE PINK NA ROI G I KAMPALA

The Pink

Umuraperikazi The Pink

The Pink

Hari abantu batari bacye

The Pink

Roi G si ubwa mbere yari aririmbiye muri iri torero

The PinkThe Pink

Umuraperikazi The Pink ni umwe mu bakunzwe mu njyana ya Hihop mu muziki wa Gospel

The Pink

The Pink avuye i Kampala yicinya icyara ariko ngo hari ibyamutonze

UMVA HANO 'IKIGANZA CY'UWITEKA' YA THE PINK FT GABY KAMANZI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bugingo 6 years ago
    Komerezaho
  • Shakur Awilo6 years ago
    Guhagarara kuruhimbi rw'Imana wambaye ingofero ntakubaha Imana birimo Imana ikubabarire ,ugomba guca bugufi igihe ugeze imbere y'Imana





Inyarwanda BACKGROUND