RFL
Kigali

Romane yasubiyemo indirimbo "Nyagasani umbabarire" abitewe n'ibyo abona mu buzima - VIDEO

Yanditswe na: Editor
Taliki:2/09/2014 14:34
4


Umuhanzikazi Romane, gukunda indirimbo za John Bebwa by’umwihariko iyamenyekanye cyane ku izina “Nyagasani umbabarire” byatumye asubiramo iyi ndirimbo anayiheraho akora album ye nshya izaba igizwe n’indirimbo zihimbaza Imana. Kimwe mu byatumye ayisubiramo harimo kumwibuka no kumwibutsa abantu.



Muri iyi ndirimbo aho aba aririmba ibyamubayeho, ingeso mbi yagiraga ndetse n’ibyaha byinshi yakoraga hanyuma akajya asaba Imana kumubabarira, ibi byose Romane avuga ko atariko byagiye bimubaho, ahubwo ko ari ibintu bibaho cyane mu buzima bityo iyi ndirimbo ikaba yafasha benshi. Romanye yasubiyemo indirimbo yakunzwe cyane yitwa "Nyagasani umbabarire"

Romane yasubiyemo indirimbo yakunzwe cyane yitwa "Nyagasani umbabarire"

Romane kandi avuga ko iyi ndirimbo yamaze no gukorera amashusho, yamuhaye imbaraga zo gukora muzika ihimbaza Imana kuburyo abakunzi be n’abakunzi ba muzika yo kuramya no guhimbaza Imana bagiye kujya babona indirimbo zitanga ubutumwa bwiza bubegereza Imana.

REBA HANO INDIRIMBO "NYAGASANI UMBABARIRE"

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    ndayikunze
  • vier9 years ago
    Good job mwa! Iyi ndirimbo ifite amashusho meza kandi arimo ubutumwa. Ni benshi izakora ku mutima. Komereza aho
  • Reader9 years ago
    Gud job baby!
  • 9 years ago
    kbsa nibirangirire aha komerezaho tukurinyuma kuko ufite ubutumwabwiza





Inyarwanda BACKGROUND