Umuhanzikazi Romane, gukunda indirimbo za John Bebwa by’umwihariko iyamenyekanye cyane ku izina “Nyagasani umbabarire” byatumye asubiramo iyi ndirimbo anayiheraho akora album ye nshya izaba igizwe n’indirimbo zihimbaza Imana. Kimwe mu byatumye ayisubiramo harimo kumwibuka no kumwibutsa abantu.
Muri iyi ndirimbo aho aba aririmba ibyamubayeho, ingeso mbi yagiraga ndetse n’ibyaha byinshi yakoraga hanyuma akajya asaba Imana kumubabarira, ibi byose Romane avuga ko atariko byagiye bimubaho, ahubwo ko ari ibintu bibaho cyane mu buzima bityo iyi ndirimbo ikaba yafasha benshi.
Romane yasubiyemo indirimbo yakunzwe cyane yitwa "Nyagasani umbabarire"
Romane kandi avuga ko iyi ndirimbo yamaze no gukorera amashusho, yamuhaye imbaraga zo gukora muzika ihimbaza Imana kuburyo abakunzi be n’abakunzi ba muzika yo kuramya no guhimbaza Imana bagiye kujya babona indirimbo zitanga ubutumwa bwiza bubegereza Imana.
REBA HANO INDIRIMBO "NYAGASANI UMBABARIRE"
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO