RFL
Kigali

IKIGANIRO: Daddy Owen ukunzwe muri Kenya yiyemeje gufatanya na Serge Iyamuremye kuzamura urwego rw’umuziki wabo

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:3/04/2017 16:01
0


Owen Mwitia uzwi nka Dady Owen ni umwe mu bahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana mu gihugu cya Kenya, aherutse gukorana indirimbo itarajya hanze na Serge Iyamuremye wo mu Rwanda, yaje mu Rwanda mu cyumweru cyashize aho yazanwe no kuganira na Serge ku buryo bombi bateza umuziki wabo imbere.



Mu kiganiro Dady Owen yagiranye na INYARWANDA yatangaje ko ari ubwa kabiri ageze mu Rwanda, ubwa mbere akaba yari yaje muri Groove Awards muri 2016, kuri iyi nshuro akaba agenzwa no kwagura umuziki we ngo abanyarwanda bawumenye, anafatanye na Serge nawe ibihangano bye bimenyekane muri Kenya. Anavuga kandi ko mu byamuzanye harimo gufata amashusho y’indirimbo yakoranye na Serge.

Dady Owen

Dady Owen yaje mu Rwanda ari kumwe n’umugore we w’umuganga nawe waje muri gahunda z’akazi. Uyu muhanzi ukunzwe mu ndirimbo nka Foundation, Tobina, Kazi ya msalaba n’izindi aranateganya kuzaza gukorera igitaramo mu Rwanda.

Kanda hano urebe ikiganiro kirambuye INYARWANDA TV yagiranye na Dady Owen:






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND