RFL
Kigali

Worship team y'itorero Canaan Revival Temple yahembuye benshi mu mugoroba wo kuramya no guhimbaza Imana-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:12/03/2018 9:59
1


Ku mugoroba w'iki Cyumweru tariki 11 Werurwe 2018 Worship team y'itorero Canaan Revival Temple yakoze igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana yari yatumiyemo amatsinda atandukanye. Ni igitaramo cyehembuye imitima ya benshi mu bakitabiriye.



Uyu mugoroba wo kuramya no guhimbaza Imana wateguwe n'abaririmbyi ba Worship team ya Canaan Revival Temple bagamije gusabana n'Imana binyuze mu kuramya no guhimbaza Imana. Nihimbazwe Arnold umuyobozi wa Worship Team yateguye iki gitaramo, yabwiye Inyarwanda ko uyu munsi uba ari ngarukamwaka kuko uba gatatu mu mwaka bakawutegura bagamije gukangurira abantu kongera gukunda kuramya no guhimbaza Imana no kumenya agaciro kabyo.

Mu gitaramo nk'iki batumiramo worship team zo mu yandi matorero kugira ngo bifatanye mu mugoroba wo guhimbaza Imana. Mbere yo kwinjira muri iki gitaramo babanza kwigishwa inyigisho zijyanye no kuramya no guhimbaza. Nihimbazwe Arnold yagize ati: "Mbere yo kuwutegura tubanza kwigishwa inyigisho zijyanye no kuramya no guhimbaza, imico n'imyifatire y'umuramyi, uburyo bikorwa. Izo nyigisho zitangwa mu gihe cy'iminsi itatu mu masengesho yo kwiyiriza."

Canaan Revival Temple

Bakozweho cyane muri iki gitaramo

Ngambeki Godfrey umuyobozi w'urubyiruko uri mu bateguye umugoroba wo kuramya no guhimbaza Imana, yavuze ko akenshi abantu badafata umwanya wo kuramya no guhimbaza, akaba ari yo mpamvu bateguye uwo mugoroba wo kuramya no guhimbaza Imana. Mu butumwa yageneye urubyiruko yavuze ko rukwiriye kumenya Yesu Kristo kuko muri we ari we habonerwa amahoro isi idatanga. Yagize ati: 

Agashya muri iki gitaramo ni ukuramya Imana mu buryo bwose haba mu guhimbaza no kuramya Imana kandi twarabyitoje, dufite abaririmbyi beza n'abacuranzi, kandi hari Umwuka Wera. Ibi dukoze (igitaramo) bigiye kwagura umurimo w'Imana kuko twatumiye abantu benshi cyane cyane abatarakizwa kugira ngo bakire Umwami. Urubyiruko rukwiriye kumenya Yesu Kristo kuko udafite Yesu nta buzima uba ufite.

Pastor Agaba Fred umushumbu mukuru w'Itorero Canaan Revival Temple (CRT), yavuze ko iki gikorwa cyateguwe na worship team bagitegura kugira ngo baheshe Imana icyubahiro. Yakomeje avuga ko kuramya Imana no kuyihimbaza ari byo Imana yaremeye abantu bityo amashimwe y'Abera ngo ni byo biryo by'Imana na cyane ko itajya irya ibiryo nk'abantu. Yagize ati: "Imana ntabwo irya ibiryo nk'abantu cyangwa ngo igire ubwoko bw'ibiryo buyiryohera, ibiryo byayo ni amashimwe y'abera no kuramya no kuyihimbaza."

Canaan Revival Temple

Pastor Fred Agaba umushumba wa Canaan Revival Temple

Pastor Fred Agaba yakomeje agira ati: "Ubutumwa natanga ku bakristo ba Canaan Revival Temple ni uko niba twemera Imana tukemera imbaraga zayo, ejo ni heza. Abanyarwanda icyo nababwira ni byiza ko tumenya kuramya no guhimbaza Imana." Yavuze ko igihe Pawulo na Sira bari muri gereza, baramije Imana iminyururu ibavaho. Yagize ati: "Nk'uko umuntu ajya mu kabyiniro kugira ngo abohoke, kubyinira Imana byo ni akarusho hariho no kuzahembwa."

Muhongayire Dina umukristu wa Canaan Revival Temple yavuze ko kuramya Imana bifasha umukristo mu rugendo rwe rw'agakiza. Ati: "Kuramya Imana bifasha umukristo mu rugendo rwe, ikindi ni ubusabane hagati ye n'Imana. Turishimye kuri uyu mugoroba." Twasoza iyi nkuru tubibutsa ko Canaan Revival Temple bafite igiterane cy'urubyiruko kizaba tariki 19-20/03/2018.

REBA ANDI MAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE

Canaan Revival Temple

Worship team ya Canaan Revival Temple yakoze igitaramo cyahembuye benshi

Canaan Revival TempleCanaan Revival Temple

Bahagiriye ibihe byiza cyane

Canaan Revival TempleCanaan Revival TempleCanaan Revival TempleCanaan Revival TempleCanaan Revival TempleCanaan Revival TempleCanaan Revival TempleCanaan Revival TempleCanaan Revival Temple

Ngambeki Godfrey umuyobozi w'urubyiruko rwa Canaan Revival Temple

Canaan Revival Temple

Pastor Agaba Fred umushumba wa Canaan Revival Temple

Canaan Revival TempleCanaan Revival TempleCanaan Revival TempleCanaan Revival TempleCanaan Revival Temple

Worship team ya Canaan Revival Temple






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Allan Mpogazi6 years ago
    Imana ishimwe nukuri kubw urubyiruko rwa Canaan Revival Temple, ndetse na pastor AGABA Fred Agashya muri iki gitaramo ni ukuramya Imana mu buryo bwose haba mu guhimbaza no kuramya kandi twarabyitoje, dufite abaririmbyi beza n'abacuranzi, kandi hari Umwuka Wera. Ibi dukoze (igitaramo) bigiye kwagira umurimo w'Imana kuko twatumiye benshi cyane cyane abatarakizwa kugira ngo bakire umwami. Urubyiruko rukwiriye kumenya Yesu Kristo kuko udafite Yesu nta buzima uba ufite. So nice and amazing, we love you pastor Agaba Fred





Inyarwanda BACKGROUND