RFL
Kigali

Ubushake bw’Imana ku buzima bwacu- Ev Asiimwe Fred

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:29/07/2016 11:09
2


Yeremiya 29:11 “Erega nzi ibyo nibwira nzabagirira! Ni amahoro si bibi, kugira ngo mbareme umutima w'ibyo muzabona hanyuma.” Ni ko Uwiteka avuga. Hari ibintu nize ku bushake bw'Imana.



1.Kwihangana kurakenewe, Ibyo twasomye haruguru haravuga ngo nzi ibyo nibwira nzabagirira ntabwo ari ako kanya nubwo hari ibijya bikoreka ako kanya ariko hari naho bisaba gutegereza  ubushake bw'Imana nubwo abantu dukunda ibyihuse ariko Imana yo itinda ibitengura neza.

2.Kugendana n'Imana, Niba ushaka kumenya ndetse no gusobanukirwa ubushake bw'Imana kuri wowe biragusaba kongera ubusabane bwawe n'Imana (imigani 3:6). Uhore umwemera mu migendere yawe yose, Na we azajya akuyobora inzira unyuramo. Niwe uzi inzira nzima ukwiye kunyuramo.

3.Ubushake bwawe bukwiye kuburizwamo imbere yubw'Imana kuko tugambirira ariko ikaba ariyo isohoza

4.Kumva no kumvira Imana nabyo birakenewe rimwe umwuka ajya atubuza gukora iby’ubushake bwacu tukanga nyamara ngo ituba hafi kurusha imyambaro yacu izi ibyatugirira neza.

Twe twifuza ko ubushake bwayo butebuka nyamara tuzi abamaranye uburwayi imyaka 12 na 38 mu gihe gikwiye barakira nizindi ngero itonde umutima wawe nutuze utengereze ubushake bw'Imana kuri twe
Imana iguhe umugisha kandi nkwifurije umunsi mwiza

Asiimwe Fred. Umukristo muri Foursquare Gospel Church Kimironko
0788422819 Email:ashifre@yahoo.fr






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    Amen
  • Gitamisi7 years ago
    Ndakubona umusaza (fred)





Inyarwanda BACKGROUND