RFL
Kigali

UBUHAMYA: Ibitangaza 3 bikomeye byabaye kuri Kavutse Olivier mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:10/04/2017 12:23
1


Kavutse Olivier ni umuhanzi ubarizwa mu itsinda Beauty For Ashes abereye umuyobozi, akaba ari umukristo mu itorero New Life Bible church. Kavutse yatangarije Inyarwanda.com ubuhamya bwe bukubiyemo ibitangaza 3 byamubayeho mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.



Kavutse Olivier ni umugabo washakanye n’umunya-Canada Amanda Fung. Kavutse ni we watangije itsinda Beauty For Ashes (B4A) rihimbaza Imana mu njyana ya Rock. Ni itsinda ryamamaye cyane mu Rwanda no mu karere, rikaba rikunzwe mu ndirimbo; Siripurize, Yesu ni we super star, Turashima, Yesu ni sawa, Ni uwa mbere n’izindi. Kavutse Olivier yavutse kuwa 28 Mata1984 avukira i Nyanza.

Mu kiganiro kirambuye yagiranye na Inyarwanda.com, Kavutse Olivier yadutangarije ibitangaza bitatu bikomeye byamubayeho mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Muri ubwo buzima, ni naho yahize umuhigo abwira Imana ko narokoka azayikorera.

Mu buhamya bwe, Kavutse Olivier avuga ko muri Jenoside yakorewe abatutsi hari ibitangaza bitatu byamuhayeho akaba ari byo akunze kuvuga kuko ubuhamya bwe ari burebure cyane.

Igitangaza cya mbere: Kavutse yarokowe n’Imana ubwo yari yihishe munsi y’umuringoti, interahamwe ziraza ziwuhagarara hejuru ntizamubona

Kavutse avuga ko hari ahantu yaje kujya kwihisha munsi y’umuringoti, yumva induru ziri kuvuga hejuru y’abo bari kumwe bihishe. Munsi y’aho bari bihishe,umuntu yarasimbutse agwa inyuma yabo akomeza kwiruka, abantu bamwirukankanye bafite imihoro n’amacumu n’ibindi byose byo kwicisha baraza bahagarara neza neza ku muringoti Kavutse n'abandi bahigwaga bari bihishemo.

Kavutse Olivier uvuga ko icyo gihe yari umukristo Gaturika na cyane ko abo mu muryango we bose nabo bari abagaturika, muri iyo myaka, avuga ko atarazi gusenga, gusa ngo icyo gihe yasenze isengesho ridasanzwe ahiga ku Mana umuhigo wo kuzayikorera naramuka arokotse. Yagize ati:

Uwo munsi navuze isengesho ku giti cyanjye ntazi n’icyo bisobanura ndavuga nti Mana nunkura hano hantu nzagukorera. Abo bantu baraje bahagarara hejuru y’umuringoti twari twicayemo babonye ko uwo bari birukankanye abacitse bahita bafata icyemezo cyo gusubirayo ariko iyo baza gusa nk’abarebye hasi cyangwa umwe muri bo agasa nk’uciriye hasi yari guhita atubona kandi iyo batubona ntabwo bari kudusiga rwose, barakase basubirayo Imana iba idukijije gutyo, icyo cyari igitangaza cya mbere.

Ahantu Kavutse Olivier yabaga hitwa Porogire, agace kari mu birometero 5 uvuye mu mujyi wa Nyanza, kuko bahigwaga cyane, yaje kujyana na mubyara we, bajya mu rugo rumwe rurabahisha.Icyo gihe babahishaga ku manywa mu bihuru, nijoro bakajya kuryama mu nzu ndetse bakanabagaburira.

Nyuma uwo muryango wari warabahishe,waje kuvuga ko bigoranye cyane gukomeza kubagaburira kubera amikoro macye, bafata umwanzuro wo gusezerera umwana umwe bagasigarana undi. Kavutse yaje gufata umwanzuro wo kujya mu kigo cyita ku mfubyi, ahagenda iminsi 3 mu gihe umuntu wihuta yahagenda iminota 25. Kavutse yagize ati:

Njyewe kuko nari umuhungu kandi uwo mukobwa yari muto kuri njyewe, naje kubabwira nti ubwo nta kundi njyewe ngomba kugenda nkajya i Nyanza mu mujyi kuko nari numvise ko hari ikigo cy’imfubyi, nagomba guca aho bita mu Gihisi nkaca ku cyuzi cy’i Nyamigana kandi aho hose ni ahantu hazwi mu mateka ya Jenoside yakorewe abatutsi, hari bariyeri (barrier) ziteye ubwoba. Nafashe icyemezo ndagenda, mfata urugendo rw’ibirometero 7, mu by’ukuri ugenze neza n’amaguru byagutwara iminota 25 ariko njyewe nahagenze iminsi itatu.

Igitangaza cya 2: Kavutse Olivier bamwatse amafaranga kugira ngo batamwica, arayabura, bagiye kumutema Imana ikinga ukuboko

Muri urwo rugendo Kavutse avuga ko yari afite inzara nyinshi cyane, mu Gihisi kuko hari nyina wabo, wari uzwi nk’umukire kuko yahingaga imyumbati akeza cyane, yaje kuhaca ahasanga abashumba baragiraga inka, umushumba umwe muri bo amubwira ko amuzi akaba azi ko ari umututsi,anamubwira Se uko yitwa, amwaka amafaranga, Kavutse arayabura, bamubwira ko bagiye kumwica. Kavutse ati:

Yanyatse amafaranga, mubwira ko njyewe ndi umwana, nari mfite imyaka 10 gusa, arangije arambwira ngo urayaduha, ndamubwira ngo ntayo mfite, bahita bambwira ngo niba nta mafaranga ufite tugiye kukwica, ndababwira ngo nta kibazo, arambwira ngo pfukama hasi, ndapfukama, arambwira ngo rambura ibiganza byawe hasi, ndabirambura, ndangije, umwe muri bo yari afite isuka, arayikubita, ayikubita ayiganisha ku biganza byanjye, njyewe mpita nkuraho ibiganza, isuka irinjira mu butaka, ijyamo kabisa cyane,mbonye umugambi we awukomeje(ari serious)mpita mubwira ko nibutse ko hari amafaranga nabitse ahantu, bampa akana gato kamperekeza tukajya kuyazana, ako kana kagenda kansunika, kanjomba inkoni, ngeze mu nzira nanjye ndagasunika ndakomeza ndigendera.Ndenze aho ngaho, inzara yari inyishe cyane ndagenda ndyama ahantu.

Kavutse yabwiye Inyarwanda.com ko ahantu yari aryamye yari ashonje cyane. Haje guca umukobwa amubaza impamvu aharyamye, Kavutse amubwira ko iwabo babishe bose akaba ari guhunga, uwo mukobwa amugirira impuhwe amusaba ko bajyana mu rugo akamugaburira anamubwira byinshi kuri izo bariyeri (barrier) kuko basaza be ari bamwe mu bazikoragaho. Kavutse ati: Ngeze iwabo, bazaza be baravuze ngo haje inyenzi, uwo mukobwa ababwira ko ari umwana w’imfubyi azanye ngo amuhe ibiryo.

Kavutse amaze kurya, abo bahungu, bamubwiye uburyo inzira arimo kwerekezamo irinzwe cyane. Bati: Nuramuka uciye mu Gihisi hari bariyeri y’abatazi (abantu babaga inyama) kandi nturi bubacike, nuramuka uciye Nyamagana ku cyuzi naho ni uko hararinzwe. Aho ku cyuzi ho iyo wabaga uhageze uri umututsi, ngo baguhagarikaga ku nkengero z’icyuzi bagahita bagukata umutwe bakakujugunya mu cyuzi, imirambo yamara kubamo myinshi bakayirekurira mu kanyaru. Nyuma yo kumusonaburira iby'inzira agiye gucamo,abo basore baramuretse aragenda,bamwifuriza amahirwe masa.

Mu ijoro mo hagati, Kavutse yarabyutse afata inzira ica ku cyuzi cy’i Nyamagana arara agenda, burinda bucya. Bigeze mu ma saa tatu za mu gitondo, yaje kubona indi bariyeri afunga amaso avuga ko ibye birangiye na cyane ko hari benshi bari barishwe abareba n’amaso ye. Aho ku cyuzi cy’i Nyamagara ni ahantu ngo harambuye ku buryo ngo umuntu ugeze muri metero 500 uri kuri icyo cyuzi uba umureba neza.

Igitangaza cya 3: Kavutse yageze kuri bariyeri, interahamwe zigiye kumwica ndetse zatangiye kuzunguza imihoro, ziravangirwa, Kavutse arokoka atyo

Yagize ati: "Ngeze hafi yabo bararebanye,baravuga bati aka kana turakariye tu,ariko icyo gihe, inkotanyi zari zigeze hafi aho bita ku Mayaga,n’ahandi hari hamaze gufatwa bari barimo baza bagana za Butare, za Gikongoro bagana i Nyanza bari hafi kuhagera. So njyewe ndagenda negera bariyeri (barrier), aho ni ho habaye igitangaza gikomeye mu buzima bwanjye, iyo barrier yari itereye ku nkengero z’icyuzi hafi y’i Nyanza, munsi yayo hari utuntu tw’udusozi, neza neza ndi hafi kugera kuri bariyeri nsigaje nka metero nk’eshanu, abicanyi bamaze guhaguruka barimo bazunguza imihoro mu maboko yabo, ngiye kubona mbona ibihumbi n’ibihumbi by’abandi bantu byituye aho kuri barrier, abo bantu bari bagiye kunyica, baravangirwa, bibaza aho abo bantu baturutse.

Abo bantu bababwira ko ari impunzi, baje bahunga inkotanyi, bababaza irangamuntu zabo bose barazizamura, njyewe icyo gihe muri izo metero 5 kugeza ku zindi nka 20 warenze bariyeri ntabwo narinzi aho ndi sinzi ukuntu byagenze, ntangiye kumenya Imana nkasoma inkuru ya Petero ukuntu yaciye muri gereza Imana imucishijemo mu miryango 5 yari irinzwe cyane, ariko kuri we akumva ameze nk’uri kurota, nanjye niko nari meze, ntabwo nari mfite ubwenge, nari meze nk’umuntu uri kurota. Ngeze muri metero 20 ni bwo nagaruye ubwenge, ndebye inyuma mbona barimo baraburana bababaza aho bava n’aho bajya.  Nahise nkomeza urugendo ngana mu kigo cy’imfubyi cy’i Nyanza,ngerayo baranyakira hashize nk’iminsi nk’ibiri ni bwo inkotanyi zaje gufata umujyi wose wa Nyanza."

Kavutse Olivier nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi

Ubuzima bwa nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi ntabwo bwari bworoshye kuri Kavutse Olivier dore ko icyo gihe avuga ko yari afite umujinya mwinshi yatewe n’abamwiciye umuryango. Kavutse ngo yajyaga asubiza amaso inyuma akareba uburyo Imana yamurinze, agacika ku icumu, bikamutera kutitakariza icyizere ahubwo akiyumvisha ko iyamurinze icyo gihe, n’ibindi izabikora, akabona byinshi byiza mu buzima bwe. Nyuma yo kubona uburyo Imana yamurokoye, Kavutse yaje guhigura umuhigo yahize, yiyemeza gukorera Imana binyuze mu muziki kugeza n'uyu munsi ni bumwe mu buryo akoreramo Imana.

Kavutse Olivier

Kavutse arashima Imana yamukoreye Siripurize ikamurokora akaba ari amahoro agihumeka umwuka w'abazima

N’ubwo byamutwaye igihe kugira ngo ahe imbabazi abamwiciye, Kavutse yaje kubabarira abamwiciye bose, kugeza ubu nubwo avuga ko atari yahura n’umwe mu bamwiciye, yatangaje ko aho bari hose n’abazasoma iyi nkuru ya Inyarwanda.com, abamesheje ko yamaze kubababarira nyuma yo kwakira agakiza akimika Yesu Kristo nk’Umwami n'Umukiza we.  Yagize ati: Narakize, nta kintu na kimwe kingora mu buzima, iyo mfite amafaranga nshima Imana iyo nkugurije ukanyishyura cyangwa ntunyishyure nshima Imana,nageze ahantu numva ndabababariye.

UMVA HANO UBUTUMWA KAVUTSE OLIVIER YATANZE MU KWIBUKA23 JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    Ariko mumbarize ko kavutse Olivier niba secondaire yarayize mu Rwanda kuko hari uwo twiganye niba ariwe ariko ndabona yarahindutse.





Inyarwanda BACKGROUND