RFL
Kigali

Tonzi yasobanuye uburyo indirimbo za Mbonyi yazihumekewemo n’Imana

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:2/09/2015 13:07
4


Nyuma y’uko umuhanzi Israel Mbonyi akoze igitaramo kikitabirwa kuburyo budasanzwe, ndetse umubare munini w’abari bakijemo ugasubirayo kubera kubura uko binjira, Tonzi na we uririmba indirimbo zahimbiwe Imana asanga indirimbo za Mbonyi atari izo yanditse ahubwo yarazihumekewemo n’Imana.



Ku cyumweru tariki 30 Kanama 2015 kuri Serena Hotel nibwo habaye igitaramo cya mbere cy’umuhanzi Israel Mbonyi nyuma y’aho aviriye kwiga mu gihugu cy’Ubuhinde. Hari mu imurikwa rya album yise’ Yesu uri Number one’. Ni igitaramo cyitabiriwe n’abantu benshi cyane kuburyo icyumba cya Serena Hotel Kigali iki gitaramo cyabereyemo cyuzuye, undi mubare munini ugasubirayo kubera kubura aho bicara.

Uretse abantu b’ingeri zinyuranye bari muri iki gitaramo, cyanitabiriwe n’abahanzi bandi baririmba indirimbo zahimbiwe Imana barimo Patient Bizimana, Serge Iyamuremye, Gaby Kamanzi, Jackie Mugabo n’abandi. Umuhanzikazi Tonzi na we ni umwe mu bitabiriye igitaramo cya mbonyi ndetse akaba ari n’umwe mu bishimiye uburyo cyagenze.

Israel Mbonyi

Abantu bari buzuye icyumba cya Serena kuburyo hari abo byabaye ngombwa ko basubirayo batinjiye

Mbonyi

Israel Mbonyi yageze aho arengwa n'uburyo abantu benshi bari baje gufatanya na we guhimbaza Imana no kuyiramya

Mbonyi

Bamwe bari bicaye abandi bahagaze 

Gaby

Tonzi(uri i buryo) hame na Gaby Kamanzi mu gitaramo cya Israel Mbonyi 

Mu kiganiro yagiranye na inyarwanda.com abajijwe uko  yabonye igitaramo muri rusange ndetse n’uko abona umuhanzi Mbonyi , Tonzi yagize ati   “Ni concert itazibagirana, ni concert nziza nishimiye ko Imana itwongereye undi muhanzi ufite indirimbo zifite ubutumwa bukiza imitima ya benshi kandi ukurikije uburyo abantu bazikunze, bigaragara ko ari ibihangano yahumekewemo n’Imana,ntabwo ari indirimbo umuntu yapfa kwandika .”

Yongeyeho ati “ Kuko niba indirimbo ze niba ziza zigakora ku mitima y’abantu ni uko zirimo umwuka wera. Twagiye twumva ubuhamya bw’abantu bumvise indirimbo ze barwaye  bagakira, ubundi niko kamaro k’inkuru nziza(Gospel),inkuru nziza rero irakiza. Namubwira ngo courage akomeze agume ku isoko. Kuba abantu baza kureba igitaramo, abenshi bakaba aribo basubirayo bigaragara ko ari igihe cye(Mbonyi), nakomeze asabane n’Imana ,ageze ibindi bihangano ku banyarwanda kuko bakunda Imana cyane. Kuba abantu babyigana kuriya, ni icyerekana ko abantu bakeneye kuba hafi y’Imana, kuyiramya no kuyihimbaza.”

Nyuma y’indirimbo ‘Njoo’ yakoranye n’umuhanzi wo muri Kenya Papa Dennis, kuri ubu Tonzi akaba yamaze gushyira hanze indi ndirimbo  y’ihumure igenewe abantu bari guca mu bigeregezo yise’Umva’,ateganya gukorera amashusho mu minsi ya vuba.

Kanda hano wumve indirimbo nshya'Umva'ya Tonzi 


 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ALFA8 years ago
    Tonzi urakoze cyane kubwumutima wurukundo ugaragarije uyumusore ndetse nabahanzi muri rusange
  • Gasongo8 years ago
    Hhhh nyumvira pe!! Nonese uhumeka umwuka w'Imana mu ndirimbo z'abandi kandi nawe uririmba gospel, kuki Imana itakwiyereka mundirimbo zawe? Muzi guharara gusa. Ubu uyumwana w'umuhungu ejobundi muzaba mwamuhararutswe nkuko mwahararutswe Dominic Nic
  • 8 years ago
    ariko ufuga nabi gusa yeweeeee gaso
  • Paco8 years ago
    ABATAJYA BANYURWA NKABA gasongo BAZAHORAHO ITEKA. Courage kuri Mbonyi kubwo guhembura imitima y'abanyarwanda. Thanks to Tonzi kubwo kunyurwa no gushyigikira mugenzi we.erega mu gakiza twese turi ingingo zitandukanye ariko zigize umubiri umwe.(Kristo)





Inyarwanda BACKGROUND