RFL
Kigali

Tonzi yasohoye indirimbo ya Bonane 'Bonne année' ayitura abantu bose abasaba kuzasangira ibyiza byose bafite-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:23/11/2018 19:03
1


Uwitonze Clementine uzwi cyane nka Tonzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Bonne année' ayitura abantu bose ku isi by'umwihariko abanyarwanda. Yavuze ko ubutumwa nyamukuru buri muri iyi ndirimbo ari ukwifuriza abantu bose kuzagira umwaka mushya muhire.



Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Tonzi yadutangarije ko yakoze iyi ndirimbo [Bonne année] mu rwego rwo kwifuriza abantu bose Umwaka mushya muhire. Yagize ati: "Indirimbo nsohoye nyituye abantu bose, abanyarwanda muri rusange mbifuriza umwaka mwiza w'imigisha. Ni indirimbo idufasha kwizihiza iminsi mikuru uba usanga abantu bishimye abantu bari mu miryango, mu nsengero ahantu hatandukanye, rero ni indirimbo nakoze kugira ngo abantu bajye bayibyina no kwibutsa message y'uko niba hari icyo Imana yakugire ubuntu ukabigeraho cyangwa se ukaba ufite byiza wagezeho ubisangire n'abandi... Message nyamukuru ni ukunezerwa tunasangira ibyo dufite."

Tonzi

Tonzi yakomoje ku ijambo 'On est ensemble' (Turi Kumwe) riherutse kuvugwa na Hon Louise Mushikiwabo na Perezida Paul Kagame, avuga ko iri jambo ryamujemo cyane ubwo yandikaga iyi ndirimbo, nuko arushaho gusobanukirwa agaciro karyo. Yagize ati: Ni ijambo Honorable Minisitiri yavuze (Aravuga Louise Mushikiwabo uherutse gutorerwa kuba Umunyamabanga mukuru w'Umuryango w'Ibihugu bivuga ururimi rw'Igifaransa (OIF)). Ryongeye kungarukamo numva agaciro karyo. Umuntu mushobora kuba mutari kumwe mu buryo bugaragara ariko ku mutima mukaba muri kumwe. Uri kure ari n'uri hafi, On est ensemble. Ndayibatuye, muzagire umwaka mwiza, ndumva ndi mu bantu ba mbere babifurije umwaka mushya muhire, tuzawusoze neza."

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'BONNE ANNEE' YA TONZI

Tonzi

Tonzi yashimiye byimazeyo itsinda ryamufashije kugira ngo iyi ndirimbo igende neza. Yabasabiye umugisha ku Mana. Iyi ndirimbo ye yayituye kandi abantu bose bazayihererekanya. Tonzi ni umwe mu bahanzikazi bakomeye mu muziki wa Gospel. Izina rye ryatumbagijwe cyane mu Rwanda no mu karere binyuze mu ndirimbo ye 'Humura'. Nyuma yayo yakoze izindi zinyuranye zahesheje benshi umugisha. Muri zo harimo; Shima Imana, Sijya muvako, Njoo, Ni nani, Sinigeze, Uhorana nanjye, Wastahili, Reka mbyinire Imana, Cyubahiro n'izindi zinyuranye. Hari benshi bamuzi mu itsinda The Sisters yari ahuriyemo na bagenzi be; Gaby Irene Kamanzi, Phanny Wibabara na Aline Gahongayire. Kuri ubu Tonzi ni umuyobozi w'ihuriro Ijwi Family/All in One rihuriwemo n'abahanzikazi b'abanyempano bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'BONNE ANNEE' YA TONZI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bobo5 years ago
    Ibyo uvuga ujye ubihuza n'ibikorwa Mugore!





Inyarwanda BACKGROUND