RFL
Kigali

The Ben, Aline na Kate Bashabe barahamagarira abakunda umuziki kudacikanwa n’igitaramo cya Serge Iyamuremye

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:24/08/2018 12:30
1


Kuri iki Cyumweru tariki 26/08/2018 ni bwo Serge Iyamuremye azakora igitaramo gikomeye. Mu gihe habura amasaha macye ngo igitaramo kibe, bamwe mu bantu b’ibyamamare mu Rwanda bari guhamagarira abakunda umuziki kutazacikanwa n’iki gitaramo.



“One Spirit Worship Concert” ni cyo gitaramo Serge Iyamuremye amaze iminsi ategura. Kizaba kuri iki Cyumweru kibere muri Kigali Serena Hotel. Serge Iyamuremye azaba ari kumwe Apollinaire, Patient Bizimana, Arsene Tuyi, Jean Christian Irimbere, True Promises na Gisubizo Ministries. Umuhanzi Tembalani wo muri Zimbabwe nawe ari kubarizwa mu Rwanda aho yazanywe no kwitabira igitaramo cy'uyu muramyi ukunzwe n'abatari bacye hano mu Rwanda. 

Image result for Umuhanzi Serge Iyamuremye inyarwanda

Serge Iyamuremye ari mu baramyi bakunzwe cyane mu Rwanda

Icyo The Ben, Aline na Kate Bashabe batangaje ku gitaramo cya Serge Iyamuremye

The Ben umwe mu bahanzi bakomeye u Rwanda rufite yagize icyo avuga ku gitaramo cya Serge Iyamuremye. Mu butumwa yanyujije kuri Instagram, The Ben kuri ubu uri kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yasabye abantu kutazacikanwa n'igitaramo gikomeye cya Serge Iyamuremye. Ni ubutumwa yanditse buherekeza amashusho yamamaza iki gitaramo gikomeye kigiye kubera i Kigali. 

The Ben

Ubutumwa The Ben yasangije abamukurikira

The Ben watangiriye umuziki muri Gospel yasabye inshuti ze kutazacikanwa n'igitaramo cya Serge

Kate Bashabe washinze inzu y'imideli yitwa 'Kabash Fashion House' ndetse akaba yaranabaye na Nyampinga wa MTN Rwanda muri 2010, yagaragaje impamvu yo kudacikanwa n'igitaramo kidasanzwe cya Serge. Yongeyeho ko nawe azaba ahari. Yibukije abamukurikira kuri Instagram ko amatike yo kwinjira muri iki gitaramo, yatangiye kugurishwa. Yagize ati: "Counting down to this wonderful concert, this Sunday, ntimuzacikwe, muzaze duhimbaze Imana, tuyishimire ibyo yadukoreye. Nanjye nzabampari. TICKETS ARE AVAILABLE AT @kabashfashionhouse @kabashfashionhouse @kabashfashionhouse!"

Kate Bashabe

Kate yiyemeje kutazacikanwa n'iki gitaramo

Kate Bashabe yavuze ko azitabira igitaramo cya Serge

Aline Gahongayire, ari mu babimburiye abandi gutangaza inkuru nziza y'iki gitaramo. Akoresheje Instagram, Gahongayire yagize ati: "Good news, Good news, tickets are Available. Don't miss on 26 August @Serena Hotel One spirit with the servants of GOD @serge.iyamuremye and Apolinaire... Bless u All" Ugenekereje mu kinyarwanda yagize ati: "Inkuru nziza, inkuru nziza, amatike yatangiye kugurishwa! Ntimuzabure tariki 26/08 kuri Serena Hotel mu gitaramo 'One Spirit' hamwe n'abakozi b'Imana Serge Iyamuremye na Apollinaire. Imana ibahe umugisha". Hari n'abandi banyuranye bakora umuziki wa Gospel bahamagariye benshi kutazacikanwa n'iki gitaramo. 

Aline Gahongayire

Aline Gahongayire ubwo yamamazaga iki gitaramo

Image result for Umuhanzi Aline Gahongayire

Aline Gahongayire ari mu bahanzi bubashywe mu muziki wa Gospel

Kwinjira muri iki gitaramo cya Serge Iyamuremye ni amafaranga ibihumbi bitanu (5,000 Frw) mu myanya isanzwe n’ibihumbi icumi (10.000 Frw) mu myanya y’icyubahiro. Ni igitaramo gitegerejwe na benshi mu bakunda umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Serge Iyamuremye ni umuhanzi nyarwanda mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, akaba akunzwe mu ndirimbo; “Arampagije”, “Amashimwe”, “Nta wundi nambaza”, “Nzaririmba Hoziana” n'izindi. 

Igitaramo Serge agiye gukora mu masaha macye ari imbere

tembalani

Serge Iyamuremye ubwo yakiraga Tembalani waje kwifatanya nawe

REBA HANO 'YARI NJYEWE' YA SERGE IYAMUREMYE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Vany 5 years ago
    Yabahaye ikiraka se??





Inyarwanda BACKGROUND