RFL
Kigali

Thacien Titus yasohoye indirimbo nshya 'Biraruta mbere' ku munsi yizihizaho isabukuru y'imyaka 3 y'urushako-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:22/08/2018 17:24
1


Thacien Titus umwe mu bahanzi nyarwanda bakomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Biraruta mbere'. Ni indirimbo y'ishimwe ashyize hanze ku munsi yizihizaho isabukuru y'imyaka 3 y'urushako dore ko yarushinze tariki 22/08/2015.



Thacien Titus yabwiye Inyarwanda.com ko yanditse iyi ndirimbo 'Biraruta mbere' mu rwego rwo gushima Imana ku bwa byinshi ikomeje kumukorera. Yanavuze ko ari indirimbo buri wese ufite ishimwe ku Mana yakoresha ayishima. Iyi ndirimbo nshya ya Thacien Titus igiye hanze mu gihe umuryango w'uyu muhanzi uri mu byishimo bikomeye dore ko yasohotse ku munsi bizihizaho isabukuru y'imyaka 3 y'urushako.

Thacien Titus

"Mbese niba Imana iri mu ruhande rwacu, umubisha wacu yava he?. Mbese ko itimanye umwana wayo ikamutanga ku bwanjye nawe, izabura ite kumuduhana n'ibindi, izabura ite kuduha byose tuyisaba! Abari muri Yesu turashinganye, kuba muri wowe mukunzi birampagije." Ayo ni amwe mu magambo yumvikana muri iyi ndirimbo nshya ya Thacien Titus.

UMVA HANO 'BIRARUTA MBERE' INDIRIMBO NSHYA YA THACIEN TITUS

Muri iyi myaka itatu y'urushako hari byinshi Thacien Titus n'umugore we Mukamana Christine bashimira Imana harimo no kuba bamaze kwibaruka abana babiri b'abakobwa. Iyi ndirimbo nshya ya Thacien Titus ije isanga izindi zinyuranye z'uyu muhanzi zakunzwe cyane ndetse n'ubu. Thacien Titus abitse mu nzu iwe igikombe yahawe na MTN nk'umuhanzi ufite indirimbo ya Gospel yitabirwaho n'abantu benshi, iyo akaba ari 'Aho ugejeje ukora'.

Thacien Titus

Thacien Titus hamwe n'umugore we bamaranye imyaka 3 bakaba bamaze kwibaruka abana 2

Itariki ya 22 Kanama ikomeje kuba umunsi w’amateka mu muryango wa Thacien Titus dore ko ku itariki nk’iyi muri 2015 ni ukuvuga tariki 22 Kanama 2015 ari bwo Thacien Titus na Mukamana Christine bakoze ubukwe bagasezerana imbere y’Imana. Tariki 22 Kanama 2016 ni bwo bibaruka imfura yabo bise Tuyishime Gitego Leila, tariki 22 Kanama 2017, bibaruka ubuheta bise Tuyishime Jovia The Champions. Tariki 22 Kanama 2018 yasohoye indirimbo y'ishimwe yise 'Biraruta mbere'.

Thacien Titus n'umufasha we.

Mu myaka itatu ishize ni bwo Thacien Titus yarushinze

AMAFOTO YA THACIEN TITUS N'UMUGORE WE BARI MU BYISHIMO BIKOMEYE MU GIHE BIZIHIZA ISABUKURU Y'IMYAKA 3

Thacien TitusThacien TitusThacien TitusThacien TitusThacien TitusThacien Titus

Thacien Titus n'umugore we mu munyenga w'urukundo,...bamaze imyaka 3 mu rushako

UMVA HANO 'BIRARUTA MBERE' INDIRIMBO NSHYA YA THACIEN TITUS






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nyabenda zephere umurundi 2 years ago
    imana ibazigame mamw mwese mukundimana naboyaremye





Inyarwanda BACKGROUND