RFL
Kigali

Thacien Titus yashyize hanze amashusho y’indirimbo y’ishimwe

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:3/01/2017 19:19
0


Nyuma yo guhirwa n’umwaka wa 2016, umuhanzi Thacien Titus uririmba mu ndirimbo zahimbiwe Imana yamaze gushyira hanze indirimbo y’ishimwe.



Thacien Titus yamenyakanye ubwo yaririmbaga indirimbo zinyuranye ariko cyane cyane iyo yise ‘Aho ugejeje ukora, Mana mbaye ngushimira’. Iyi ndirimbo ni nayo yamuhesheje ibikombe 2 bya MTN Caller Tune mu mwaka wa 2016.

Icya mbere yagihawe tariki 13 Ugushyingo 2016 ubwo hasozwaga irushanwa rya Groove Awards Rwanda. Icyo gihe MTN yamuhaye igihembo kingana na 200.000 FRW. Ikindi gihembo yagihawe tariki 30 Ukuboza 2016 ubwo ‘Aho ugejeje ukora’ yahembwaga nk’indirimbo yabaye iya mbere mu zakoreshejwe cyane n’abafatabuguzi b’iyi sosiyete  mu kuyitabiraho (Caller tune) mu ndirimbo zahimbiwe Imana. Iki gihe yahawe na MTN sheki y’amafaranga 400.000 y'amanyarwanda.

Mu gitondo cyo ku itariki 22 Kanama 2016 nibwo Mukamana Christine, umugore wa Thacien Titus yibarutse umwana w’umukobwa. Ni itariki idasanzwe mu muryango wabo kuko yabyaye ku itariki ihuriranye n’iyo bashingiyeho urugo (tariki 22 Kanama 2015). Icyo gihe Thacien Titus yatangarije inyarwanda.com ko ari ishimwe rikomeye ryiyongera kuyandi mashimwe by’ibyo Imana yagiye ibakorera. Ku itariki 18 Ukuboza 2016 nibwo bise uyu mwana Gitego Tuyishime Leilla. Ni mu muhango Thacien Titus yanaherewemo inka.

Mu rwego rwo gushimira Imana ibyo yamukoreye byose, Thacien Titus avuga ko ariyo mpamvu yahimbye indirimbo yise ‘Igitego’ ndetse ngo ikaba ari indirimbo buri wese ufite icyo yashimira Imana yajya yifashisha.

Ati “Buri wese ntiyabura icyo ashimira Imana. Njye n’umuryango wanjye Imana yatubaye hafi kuva tugishinga urugo, umwaka ushize iduha n’umwana. Ni ishimwe rikomeye niyo mpamvu naririmbye iriya ndirimbo ariko ngirango buri wese uzajya aba afite icyo ashimira Imana ajye ayiririmba, ahimbaza Data wa twese udahwema kutwitaho.

Thacien Titus ari kuvuga imyato MTN kubwo gushyigikira umuziki wa Gospel

Tariki 13 Ugushyingo 2016, ubwo Thacien Titus yashyikirizwaga na Alain Numa sheki ya 200.000 FRW

Christelle Musonera

Tariki 30 Ukuboza 2016 nabwo indirimbo ya Thacien Titus yahawe igihembo cya MTN Gospel Callertune Award

Thacien Titus

Thacien Titus

Thacien Titus aririmba mu muhango wo kwita umwana izina

Gitego Tuyishime

Mukamana Christine , umugore wa Thacien Titus ateruye umwana wabo

Thacien Titus yongeyeho ko umuntu ibyo yaba anyuramo byose Imana iba ibireba kandi ko igihe kigera ikabimucishamo amahoro, bikaba biba bikwiriye ko uwo muntu ashimira Imana.

Ati “Akenshi usanga dusaba Imana ko iducisha mu bihe bikomeye ariko byarangira tukibagirwa kuyishimira. Birakwiriye ko uko wasabaga Imana ngo ugufashe mu bigeragezo satani aba yagushyizemo, unagira igihe runaka ryo gushimira Imana isumba byose, ukayitura ishimwe.”

Thacien Titus amaze imyaka isaga 6 aririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Amaze kugira albums 2 . Iya mbere yayise ‘Aho ugejeje ukora’, iya 2 ayita ‘Mpisha mu mababa’. Kuri ubu avuga ko ahugiye mu itegurwa rya album ya 3 yise ‘Guma kukarago’ izasohoka mu mpera z’uyu mwaka wa 2017.

Kanda hano urebe indirimbo 'Igitego' ya Thacien Titus 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND