RFL
Kigali

Sinakwibagirwa imyaka 17 namaze ntazi kuvuga, aho ngeze mbikesha Imana na mama-Thacien Titus

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:27/09/2017 11:05
1


Umuhanzi Tuyishime Titus uzwi cyane nka Thacien Titus ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Uyu mugabo w’abana babiri avuga ko atazibagirwa igitangaza Imana yamukoreye.



Thacien Titus yahishuye ko yamaze imyaka 17 atazi kuvuga, ubwo burwaye akaba yarabuvukanye. Icyo gihe ngo yavugaga adidimanga kuva avutse kugeza ku myaka ye 17 y'amavuko. Kuba yarakuze akavamo umukozi w’Imana uvuga neza, uhembura imitima ya benshi binyuze mu mpano yo kuririmba, Thacien Titus avuga ko ari ishimwe rikomeye, ibi akaba abikesha Imana ndetse na mama we witwa Mukandinda Ruhabu wamutoje gusenga Imana kuva mu bwana bwe.

Image result for Thacien Titus amakuru

Thacien Titus yahishuye ko yamaze imyaka 17 atazi kuvuga

Nkuko bikubiye mu butumwa Thacien Titus yanyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha zirimo Instagram na Facebook, yashimiye nyina wamutoje gusenga no kubaha Imana. Yakomeje avuga ko atakwibagirwa imyaka myinshi yamaze atazi kuvuga aho benshi mu baturanyi n'abo mu muryango we nta cyizere bari bafite ko azakira akavuga neza. Mu myaka y’ubwana bwe, Thacien Titus avuga ko mama we yavunitse cyane ashaka amafaranga y’ishuri akora uko ashoboye arwanira ishyaka abana be uko ari 12. Yagize ati:

Mubyeyi wanjye nkunda cyaneee, ndagushimira ko wantoje gusenga no kubaha lmana, aho ngeze aha mbikesha lmana nawe Maman, sinakibagirwa ko wanduhanye imyaka myinshi ntazi kuvuga ndidimanga, Maman wakoze byose bishoboka uravunika uragoka kugira ngo tubone amafaranga y’ishuli, uturwanira ishyaka uko ushoboye kose ,Maman warakozee sinavuga ibyawe ngo mbirangize lmana ikomeze ikundindire kandi ihaze kwifuza kwawe, ndagukunda Maman.

Thacien Titus

Amagambo akomeye Thacie Titus yanditse mu gushimira Mama we

Mu kiganiro na Inyarwanda.com Thacien Titus yavuze ko mama we (Mukandinda Ruhabu) akiriho kugeza ubu afite imyaka 76 y’amavuko. Papa we ngo nawe aracyariho akaba afite imyaka 94 y'amavuko. Thacien Titus uvuka mu muryango w’abana 12, ysangije Inyarwanda.com amateka ye mu bwana bwe, avuga ko kuva avutse kugeza ku myaka ye 17 atari azi kuvuga ahubwo akaba yaravugaga adidimanga. Yunzemo ati: “Ni cyo cyanteye gushima Imana n’umubyeyi wanjye wakoze byose bishoboka ngo mbe ndi uwo ndi we”

Image result for Thacien Titus amakuru

Kuri ubu Thacien Titus akunze gutumirwa mu biterane binyuranye

Thacien Titus ni umuhanzi wamenyekaniye mu ndirimbo ze zihumuriza abantu bari mu bibazo bitandukanye. Izo ndirimbo ze twavugamo:Mpisha mu mababa, Umva gusenga, Uzaza ryari Yesu, Aho ugejeje ukora n’izindi. Thacien Titus amaze kugeza album eshatu zikubiyeho indirimbo 30 z’amashusho. Mu buhanzi bwe amaze gutwara ibihembo binyuranye birimo bibiri yahawe na MTN Rwanda nk'umuhanzi wa Gospel ufite indirimbo yitabirwaho n'abantu benshi (MTN CallerTune). Thacien Titus ni umugabo w'umugore umwe ari we Mukamana Christine, bakaba bafitanye abana babiri ari bo: Tuyishime Gitego Leila na Tuyishime Jovia The Champions baherutse kwibaruka. 

Image result for Thacien Titus amakuru

Mu mwaka wa 2015 ni bwo Thacien Titus yakoze ubukwe

Image result for Thacien Titus umuhanziUmuryango wa Thacien Titus hamwe n'imfura yabo Tuyishime Gitego Leila 

Christelle Musonera

Thacien Titus ashyikirizwa igihembo na MTN Rwanda

Thacien Titus ari kuvuga imyato MTN kubwo gushyigikira umuziki wa Gospel

Thacien Titus ashyikirizwa igikombe cya MTN Callertune yegukanye muri Groove Awards Rwanda 2016

REBA HANO 'NDAGUSHIMIRA' INDIRIMBO THACIEN TITUS YAKORANYE N'UMUGORE WE


 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    urakozeee gushima





Inyarwanda BACKGROUND