RFL
Kigali

Shekinah Dance yateguye igitaramo cyo guhimbaza Imana hifashishijwe umuco nyarwanda

Yanditswe na: Editor
Taliki:24/07/2014 20:09
3


Nk’uko twabitangarijwe na Gashagaza Cedric umuyobozi wa Shekinah Dance itsinda rihimbaza Imana mu buryo bwo kubyina, bateguye igitaramo cyo gushima no kuramya Imana ku cyumweru tariki ya 08/08/2014 kuva saa kumi z’umugoroba ku rusengero rwabo Evangelical Restoration Church Remera/Cassabonita.



Muri iki gitaramo Gashagaza yakomeje adutangariza ko bazerekana uburyo umuco nyarwanda ubereye mu kubyina no guhimbaza Imana kandi hari byinshi abantu benshi batawuziho Imana yahaye abanyarwanda by’umwimerere.

Kino gitaramo ngo hazabamo ibyino z’umuco nyarwanda, guhamiriza no gushayaya ndetse no gukoma ingoma, kwivuga nibindi byose bigendanye n’umuco nyarwanda mu gitarmo hahimbaza Imana, akndi kwinjira bikaba ari ubuntu.

shekina

Shekinah Dance ni itsinda rihimbaza Imana mu muco Nyarwanda, ryavutse mu mwaka wa 2005, rivukira mu itorerory’isanamitima (Evangelical Restoration Church) Remera. Intego ya Shekinah Dance ni ukugarura no kwagura umuco nyarwanda mu buryo bwo kuramya no guhimbaza Imana bigaragara muri Bibiliya mu gitabo cya Zaburi 149:3. Iri tsinda ubu rigwizwe n’abantu mirongo itandatu (60), indirimbo bakoresha inyinshi zikaba ari izabo bahimba gusa hakaba nizabahanzi bandi basanzwe baririmba indirimbo za gospel. Shekinah Dance ibyina umuco nyarwanda ndtse nindi mico, bakabikora mu birori bitandukanye harimo ubukwe, ibiterane, ibitaramo nindi minsi mikuru. Iri tsinda rimaze gutumirwa muri Uganda, Burundi, Tanzaniya na Congo hose kujya guhimbaza Imana mu buryo bwo kubyina. Shikinah Dance kandi ifasha abayibyinamo cyane abadashoboye kwirihira amashuri, abafite imishinga yo kubateza imbere bakeneye ubushobozi kuko bimwe muribyo bikora byo ku byina bibinjiriza amafaranga. Iri tsinda kandi ryatumiwe Uganda muri Ibendera Festival aho bagaragaje uburyo umuco nyarwanda mu mbyino.

Patrick Kanyamibwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    Wowowoow courage shekinah dance bakozi b Imana.tuzaba tuhabaye cyaneee ndetse turi benshi
  • salvan9 years ago
    Imana izabafashe muri icyo gitaramo.kandi turabakunda cyane
  • HABIMANA Lambert9 years ago
    icyo numva nibyiza imana ibakomeze ahubwo nifuzaga ku joining niba byashoka





Inyarwanda BACKGROUND