RFL
Kigali

Serge Iyamuremye mu mushinga w'indirimbo n'abahanzi bayoboye umuziki wa Gospel mu gihugu cya Zimbabwe

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:20/05/2018 8:33
0


Muri iyi minsi Serge Iyamuremye wamamaye muri 'Arampagije' ari kubarizwa mu gihugu cya Zimbabwe mbere y'igitaramo gikomeye agomba gukorera mu Rwanda tariki 29/07/2018 kikazabera muri Kigali Serena Hotel.



Serge Iyamuremye ntabwo yagiye muri Zimbabwe mu butembere cyangwa kubara imiturirwa yaho ahubwo mu byamujyanye yaboneyeho n'umwanya wo kwagura umuziki we dore ko magingo aya yamaze gukorana indirimbo n'umwe mu bahanzi bakomeye muri Zimbabwe mu muziki wa Gospel, uwo akaba yitwa Tembalami ukunzwe cyane mu ndirimbo Bayete n'izindi zinyuranye.

Serge Iyamuremye yamaze gukorana indirimbo na Tembalami

Si uwo gusa, ahubwo Serge Iyamuremye yabwiye Inyarwanda.com ko afitanye umushinga w'indirimbo na Pastor Mahendere, uyu akaba ari we ukunzwe cyane muri Zimbabwe mu muziki wa Gospel. Mahendere akunzwe mu ndirimbo Makanaka Jesu (imaze kurebwa inshuro zisaga miliyoni ebyiri kuri Youtube), Salt of the Earth n'izindi. 

Serge Iyamuremye hamwe na Mahendere wo muri Zimbabwe

Ku bijyanye n'igihe izi ndirimbo zizagira hanze, Serge Iyamuremye yadutangarije ko iyo yakoranye na Tembalami izajya hanze vuba bitarenze ibyumweru bitatu. Ati: "(Izajya hanze) vuba cyaneeee, may be mu byumweru bitatu cyangwa bibiri." Serge Iyamuremye azava muri Zimbabwe akomeza imyiteguro y'igitaramo cye yise 'One Spirit' azamurikiramo album ye nshya 'Biramvura'. Kugeza ubu abahanzi bazafatanya muri icyo gitaramo ndetse n'ibiciro byo kwinjira, ntabwo biratangazwa.

Reba hano Bayete ya Tembalami

Reba hano Arampagije ya Serge Iyamuremye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND