RFL
Kigali

Korali Abakurikiye Yesu y'Abadivantisiti yaba yarahagaritswe izira gukorera igitaramo muri Hoteli

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:28/08/2015 11:24
10


Nyuma y’amakorali yo mu itorero rya ADEPR yafatiwe ingamba zikarishye akabuzwa gukorera ibitaramo muri Hoteli, itorero ry’Abadivantiste b’umunsi wa karindwi naryo ryaba ryatangiye guhagarika korali zikorera ibitaramo muri Hoteli.



Korali Abakurikiye Yesu ibarizwa mu itorero ry’Abadivantiste b’umunsi wa karindwi rya Kacyiru, yamenyekanye cyane mu ndirimbo "Nta bituro" niyo yabimburiye izindi ihagarikwa mu gihe kingana n’amezi atatu itaririmba. Iyi korali ariko n’ubwo yahagaritswe kugeza ubu iracyari mu gihirahiro kuko itigeze itangarizwa impamvu nyamukuru yo guhagarikwa kwayo.

Amakuru inyarwanda.com ikesha bamwe mu bakristo b’iryo torero, avuga ko Korali Abakurikiye Yesu yahagaritswe izira gukorera igitaramo muri Hoteli. Kuwa 8 Kanama 2015 nibwo korali Abakurikiye Yesu yakoze igitaramo yari yatumiyemo Ambassadors of Christ cyabereye muri Serena Hoteli ya Kigali aho yamurikaga Album ya 8 y’indirimbo z’amajwi ndetse n’iya kane y’iz’amashusho.

Poster Abakurikiyeyesu

Iki nicyo gitaramo Korali Abakorera Yesu yakoreye muri Kigali Serena Hotel

Nyuma y’icyo gitaramo cyo muri Serena Hoteli, ku isabato tariki ya 15 Kanama 2015 mu materaniro yabereye ku Kacyiru mu rusengero rw’Abadivantiste b’umunsi wa karindwi, nibwo hasomwe umwanzuro wo guhagarika Korali Abakurikiye Yesu mu gihe kingana n’amezi atatu ariko ntihatangazwa impamvu itumye ihagarikwa.

Bamwe mu bakristo twaganiriye nabo bari muri ayo materaniro bahamya ko, iyo korali yahagaritswe kubera igitaramo yakoreye muri Hoteli kandi bitemewe. Abaririmbyi ba Korali Abakurikiye Yesu nabo kugeza n’uyu munsi nyuma y’ibyumweru bibiri ntabwo baramenya impamvu yatumye bahagarikwa, cyane ko uwo mwanzuro wasomwe bagiye mu ivugabutumwa i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Imanizabayo Jeanne d’Arc; umunyamabanga wa Korali Abakurikiye Yesu, mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com yatangaje ko n’ubwo bahagaritswe, batakwemeza impamvu yabiteye, cyane ko batigeze bayitangarizwa n’ubuyobozi usibye kubyumvana abakristo aho bamwe bavuga ko bazize gukorera igitaramo muri Hoteli, abandi bakavuga ko bazize gukora igitaramo hari umukristo witabye Imana.

Abakurikiye Yesu Family Choir

Korali Abakurikiye Yesu yahagaritswe amezi atatu ariko ntabwo iratangarizwa icyatumye ihagarikwa. 

Imanizabayo Jeanne d’Arc yakomeje avuga ko kugeza uyu munsi nta makuru afatika batangaza, gusa ngo hashize ibyumweru bibiri bandikiye ubuyobozi bw’itorero babusobanuza impamvu yatumye bahagarikwa. Kugeza uyu munsi, Korali Abakurikiye Yesu nta gisubizo irabona ku bijyanye n’ibyo yanditse isobanuza impamvu yo guhagarikwa.

Pastor Byiringiro Obed, umuyobozi w’itorero ry’Abadivantiste b’umunsi wa karindwi rya Kacyiru ari naho Korali Abakurikiye Yesu ibarizwa, nyuma yo gutungurwa cyane n’uburyo ayo makuru yatugezeho, yirinze kugira byinshi atangaza abwira Inyarwanda.com ko nta makuru yatangaza kuri iyo ngingo kuko ngo atari we ushinzwe gutangaza amakuru.

Inyarwanda.com twagerageje kuvugana na Dr Rev Pastor Byiringiro Esron umuyobozi mukuru w’itorero ry’Abadivantiste b’umunsi wa karindwi mu Rwanda ariko ntitwabasha kumubona ku murongo wa terefone ye ngendanwa.

Ese koko Korali Abakurikiye Yesu yahagaritswe izira gukorera igitaramo muri Hotel, cyangwa ni uko yakoze igitaramo mu gihe hari umukristo wari witabye Imana? Tuzakomeza kubakurikiranira iyi nkuru. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Pastor Pascal8 years ago
    Ariko se ubundi ko aho iyi Chorale ikorera ku Kacyiru hari salle iruta kure cyane sale zo muri Serena,habaye hato ko bajya i Remera cyangwa i Gikondo ko naho ari hanini cyane,ubundi amakarali aba ajyanywe n'iki muri Hotel?Iki cyemezo bibaye ngombwa insengero zose zikagishyira mu bikorwa byaba ari byiza.Erega iyo ibi bitaramo bibereye ku rusengero buba uburyo bwiza bw'ivugabutumwa aho n'abantu bihannye hafatwa ingamba zo kubakurikirana.ariko se muri hotel????????Vraiment,icyakora iyo biba bishoboka ngo babadohorere ariko kujya muri Hotel mpamya ko bidatanga umusaruro kurenza uwo ku rusengero Icyakora abadivantisiti bo badutegurire amahema hariya ku nyubako nshya mu mujyi abe ariho tujya dukorera
  • 8 years ago
    ntago ari ugukorera igitaramo muri hotel ahub wo niyo mpamvu yakabiri muvuze
  • patrickniragire8 years ago
    Niba bayihaniye gukorera igitaramo muri hotel ba koseje kuko ntabwo abakeneye ubutumwa ari abaza murusengero gusa. Ningombwa kuzamuka imisozi bakamanuka ibibaya n'amahotel hose bakayajyamo. Gusa nibaba kure murujijo bababwire icyo babahaniye.
  • Tito8 years ago
    Abo baririmbyi bari kwiraza inyanza mu byukuri bahagaritswe bazira gukorera igitaramo muri hotel, ubwo se kuki uwo mu pasiteri yanze kugira icyo atangaza??
  • pat8 years ago
    Byo nakoze amahano abantu baratinyuka bakora igitaramo mugihe itorero babarizwamo rya kacyiru bari mu gikorwa cyo gushyingura umwe mubakuru bitorero abndi bakijyira mubitaramo Serena noooooo
  • Yannick8 years ago
    Mbere yibyo byose ndabanza mbaze Niba baragiye muri hotel bahawe uburenganzira? Ese baravuga we cg ntibabuhawe? Babaye barabuhawe baba bahohotewe Ark kd niba batarabuhawe hanyuma bakajya gutarama itorero babarizwamo ritabizi nicyo cyari kibakwiriye kuko gahunda ya SHA CHURCH nimwe. EX: choir imwe navuze izina yigeze kujya gukorera igitaramo hanze yigihugu bagezeyo bababajije urwandiko rwitorero bararubura, icyakurikiyeho nuko bababwiye ko bagomba gutaha maze barataha. Rero nta argument zindi niba bataribatumwe bagombye kugikuba twaba Akanyafu bakikosora. Murakoze
  • Antony8 years ago
    Twaririmbira dite indirimbo y'Uwiteka mû mahanga? Kubahana ni ngombwa,bakoze ikosa kuko dufite insegero bagombaga gukoreramo igitaramo!
  • Mugabo8 years ago
    Mupfa iki n'amahoteli? Muzayashoramo imari, hanyuma mureke kuyaririmbiramo ngo mushimire Imana, mugarurure n'abayiteye umugongo! Mbega uburyarya! Ni nde ukeneye umuganga, ari abantu bazima cg se abarwayi? Kwitaza abo mwaciriye urubanza ko ari abanyabyaha, nibyo bizatuma bisubiraho? Cyangwa se bagenda bagiye! Haguruka mujye gushaka intama zazimiye, muzisange aho bazibarangiye!
  • Ndahiro 8 years ago
    Pastor Pascal. Mariko 16:15 yesu yahaye abigishwa be kujya ahantu hose mumahanga yose kwigisha ubutumwa bwiza. Iyo ashaka ko Baguma aho yabigishiirije nabwo yarikubivuga, uwihanye yamenya naho itorero riri yarikurikira ntahatari urusengero rwabadive. Gukorera igitaramo ahantu heza se aho abantu bamwe badashora kuza munsengero kubera impamvu zitandukanye baribuze harikibazo?
  • solange8 years ago
    ese guhagarika choral igihe kingana gutyo itazi impamvu byo byaba bikemuye iki?iyo babaha igihano gito ariko basobanurirwe icyo bazize bakimenye hakiri kare





Inyarwanda BACKGROUND