Nyuma y’amakorali yo mu itorero rya ADEPR yafatiwe ingamba zikarishye akabuzwa gukorera ibitaramo muri Hoteli, itorero ry’Abadivantiste b’umunsi wa karindwi naryo ryaba ryatangiye guhagarika korali zikorera ibitaramo muri Hoteli.
Korali Abakurikiye Yesu ibarizwa mu itorero ry’Abadivantiste b’umunsi wa karindwi rya Kacyiru, yamenyekanye cyane mu ndirimbo "Nta bituro" niyo yabimburiye izindi ihagarikwa mu gihe kingana n’amezi atatu itaririmba. Iyi korali ariko n’ubwo yahagaritswe kugeza ubu iracyari mu gihirahiro kuko itigeze itangarizwa impamvu nyamukuru yo guhagarikwa kwayo.
Amakuru inyarwanda.com ikesha bamwe mu bakristo b’iryo torero, avuga ko Korali Abakurikiye Yesu yahagaritswe izira gukorera igitaramo muri Hoteli. Kuwa 8 Kanama 2015 nibwo korali Abakurikiye Yesu yakoze igitaramo yari yatumiyemo Ambassadors of Christ cyabereye muri Serena Hoteli ya Kigali aho yamurikaga Album ya 8 y’indirimbo z’amajwi ndetse n’iya kane y’iz’amashusho.
Iki nicyo gitaramo Korali Abakorera Yesu yakoreye muri Kigali Serena Hotel
Nyuma y’icyo gitaramo cyo muri Serena Hoteli, ku isabato tariki ya 15 Kanama 2015 mu materaniro yabereye ku Kacyiru mu rusengero rw’Abadivantiste b’umunsi wa karindwi, nibwo hasomwe umwanzuro wo guhagarika Korali Abakurikiye Yesu mu gihe kingana n’amezi atatu ariko ntihatangazwa impamvu itumye ihagarikwa.
Bamwe mu bakristo twaganiriye nabo bari muri ayo materaniro bahamya ko, iyo korali yahagaritswe kubera igitaramo yakoreye muri Hoteli kandi bitemewe. Abaririmbyi ba Korali Abakurikiye Yesu nabo kugeza n’uyu munsi nyuma y’ibyumweru bibiri ntabwo baramenya impamvu yatumye bahagarikwa, cyane ko uwo mwanzuro wasomwe bagiye mu ivugabutumwa i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Imanizabayo Jeanne d’Arc; umunyamabanga wa Korali Abakurikiye Yesu, mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com yatangaje ko n’ubwo bahagaritswe, batakwemeza impamvu yabiteye, cyane ko batigeze bayitangarizwa n’ubuyobozi usibye kubyumvana abakristo aho bamwe bavuga ko bazize gukorera igitaramo muri Hoteli, abandi bakavuga ko bazize gukora igitaramo hari umukristo witabye Imana.
Korali Abakurikiye Yesu yahagaritswe amezi atatu ariko ntabwo iratangarizwa icyatumye ihagarikwa.
Imanizabayo Jeanne d’Arc yakomeje avuga ko kugeza uyu munsi nta makuru afatika batangaza, gusa ngo hashize ibyumweru bibiri bandikiye ubuyobozi bw’itorero babusobanuza impamvu yatumye bahagarikwa. Kugeza uyu munsi, Korali Abakurikiye Yesu nta gisubizo irabona ku bijyanye n’ibyo yanditse isobanuza impamvu yo guhagarikwa.
Pastor Byiringiro Obed, umuyobozi w’itorero ry’Abadivantiste b’umunsi wa karindwi rya Kacyiru ari naho Korali Abakurikiye Yesu ibarizwa, nyuma yo gutungurwa cyane n’uburyo ayo makuru yatugezeho, yirinze kugira byinshi atangaza abwira Inyarwanda.com ko nta makuru yatangaza kuri iyo ngingo kuko ngo atari we ushinzwe gutangaza amakuru.
Inyarwanda.com twagerageje kuvugana na Dr Rev Pastor Byiringiro Esron umuyobozi mukuru w’itorero ry’Abadivantiste b’umunsi wa karindwi mu Rwanda ariko ntitwabasha kumubona ku murongo wa terefone ye ngendanwa.
Ese koko Korali Abakurikiye Yesu yahagaritswe izira gukorera igitaramo muri Hotel, cyangwa ni uko yakoze igitaramo mu gihe hari umukristo wari witabye Imana? Tuzakomeza kubakurikiranira iyi nkuru.
TANGA IGITECYEREZO