RFL
Kigali

Sarah Uwera uririmba muri Ambassadors of Christ yakorewe ibirori 'Bridal Shower' byo gusezera ubukumi-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:6/07/2018 12:29
2


Sarah Sanyu Uwera, umuririmbyi ukomeye muri korali Ambassadors of Christ ageze kure imyiteguro y'ubukwe. Mbere y'iminsi micye ngo ubukwe bbwe ube, Sarah yakorewe ibirori n'urungano, asezera ku bukumi. Ni ibirori bizwi nka 'Bridal shower'.



Nk'uko Inyarwanda.com yabitangarijwe n'umwe mu bari muri ibi birori utifuje ko amazina ye atangazwa, yavuze ko byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki 4 Nyakanga 2018, bibera mu mujyi wa Kigali ku Kimihurura iwabo wa Sarah Uwera. Ni ibirori byitabiriwe n'inshuti za hafi za Sarah n'iz'umukunzi we Aime Kayumba ndetse hari na bamwe mu baririmbana na Sarah muri korali Ambassadors of Christ. Muri ibyo birori, Sarah yasezeye ku bukumi no ku rugano rwe, ahabwa impano n'impanuro zizamufasha mu gihe azaba yarashinze urugo. 

Sarah Sanyu Uwera

Sarah mu birori yakorewe byo gusezera ku bukumi

Sarah Sanyu Uwera ukunzwe n'abatari bacye ku bw'impano y'ijwi ryiza afite, agiye kurushingana n'umukunzi we Aime Kayumba bamaze igihe bakundana. Nk'uko bigaragara ku nteguza y'ubukwe bwabo (Save the date) yagiye hanze tariki 10 Gicurasi 2018, Sarah Uwera na Aime Kayumba bazakora ubukwe mu minsi micye iri imbere aho tariki 22/07/2018 hazaba umuhango wo gusaba no gukwa, hanyuma tariki 29/07/2018 basezerane imbere y'Imana n'imbere y'abakristo bahamye isezerano ryo kubana akaramata.


Sarah Sanyu Uwera yinjiye muri Ambassadors of Christ mu mwaka w'2007, bivuze ko ayimazemo imyaka 11. Indirimbo akunda cyane muri iyi korali ni 'Imirimo yawe Mana'. Umurongo wo muri Bibiliya akunda cyane ni Zaburi 23. Ubutumwa yageneye abantu bamukunda n'abakunda korali aririmbamo, yabasabye 'gukunda Imana no kuyiha icyubahiro kandi bakabikomeza'. Nyuma y'umuziki, ibindi bintu Sarah akunda cyane harimo; gusura inshuti ze, gusura abatishoboye, guha umwanya umuryango we no gusenga cyane.

AMAFOTO YO MU BIRORI BYA BRIDAL SHOWER 

Sarah Sanyu Uwera

Sarah Sanyu Uwera

Nta yandi mahitamo, Sarah yagombaga gusezera ku bukumi 

Sarah Sanyu Uwera

Ubu igisigaye ni ukwisangira uwo yakunze bakabana akaramata

Sarah Sanyu UweraSarah Sanyu UweraSarah Sanyu Uwera

Zimwe mu nkumi zari muri ibi birori

Sarah Sanyu UweraSarah Sanyu UweraSarah Sanyu UweraSarah Sanyu Uwera

Sarah ahabwa impanuro n'ababyeyi bari muri ibi birori

Sarah Sanyu UweraSarah Sanyu UweraSarah Sanyu UweraSarah Sanyu UweraSarah Sanyu UweraSarah Sanyu Uwera

Sarah Sanyu Uwera

Sarah Uwera yamaze gusezera ku bukumi

REBA HANO 'YESU WE' INDIRIMBO NSHYA YA AMBASSADORS OF CHRIST ITERWA NA SARAH









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Dorry5 years ago
    Yooo Mbega byiza, uzagire Ubukwe bwiza Murugo rehire.
  • Umwali hussenia 5 years ago
    Sarah ndagukunda cyane peuh kndi imana izakomeze urugo rwawe uzabane numugabo wawe akaramata kndi uzamukunde neza nawe azagukunde neza kurinjyewe mbasabiye urugo ruhire kndi ndagukunda%





Inyarwanda BACKGROUND