RFL
Kigali

Rubavu: ‘Bethlehem Evangelical Week’ izaberamo ibikorwa by’urukundo bifite agaciro ka miliyoni 4 n’igice

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:10/12/2018 13:43
0


Ku nshuro ya kane korali Bethlehem y’i Rubavu muri ADEPR igiye gukora igiterane ngarukamwaka cyitwa ‘Bethlehem Evangelical Week’ kizaberamo ibikorwa by’urukundo bifite agaciro ka miliyoni enye n’igice z’amanyarwanda.



‘Bethlehem Evangelical Week 2018’ izaba tariki 17-23/12/2018 ibere mu karere ka Rubavu. Ni igiterane kinini kimara icyumweru kikanaberamo ibikorwa by’urukundo. Igiterane cy'uyu mwaka cyatumiwemo Papi Clever, Simon Kabera, Deo Munyakazi, Citamu nakuru praise worship team na Gisele Precious. Pastor Munongo Stephano ni we uzigisha ijambo ry’Imana. Insanganyamatsiko y'iki giterane iboneka muri 1 Samweli;7;12 havuga ngo “Uwiteka yaratuzahuye kugeza n’ubu.”

Image result for korali Bethlehem amakuru inyarwanda

Muhire Innocent umuyobozi wa Korali Bethlehem yabwiye Inyarwanda.com ‘Bethlehem Evangelical Week’ y’uyu mwaka wa 2018 izaberamo ibikorwa by’urukundo birimo; kuremera abatishoboye, gusura abagororwa, kwishyurira abatishoboye mituweli n’ibindi. Ni ibikorwa bizatwara agera kuri miliyoni enye n’igice z’amanyarwanda (4,500,000Frw). Yagize ati:  

Bethlehem Week izaba ari umuriro, hazakorwamo ibikorwa bikurikira; Tuzasura gereza ya Musanze irimo abana n’abagore, tuzaremera abatishoboye babiri, kwishyurira Mutuelle imiryango icumi, tuzasura Ibitaro bya Gisenyi, tuzakira abashyitsi barenga 300. Budjet yose ni 4,500,000 Frw. Inkunga ya buri wese irakenewe.

Korali Bethrehem imwe mu zikunzwe cyane muri ADEPR, ibarizwa mu itorero rya ADEPR Gisenyi intara y’Uburengerazuba mu karere ka Rubavu ikaba yaratangiye ivugabutumwa mu mwaka w’1965 icyo gihe bakaba barayitaga chorale ya Gisenyi. Imaze imyaka igera kuri 52 mu murimo w’ivugabutumwa. Bamwe mu bayitangije icyo gihe n’abayiririmbyemo bamwe ntibakiriho abandi bafite imirimo itandukanye.

Iyi korali imaze kugira Album 6 z’indirimbo z’amajwi ndetse zimwe muri izi zifite n’amashusho yazo. Korali Bethlehem ikaba igizwe n’abaririmbyi 90 baboneka ndetse n’abandi baririmbyi batakibarizwa muri Korali igihe cyose kubera impamvu zitandukanye nko kwimuka, akazi n’izindi mpamvu. Imaze gukora ivugabutumwa mu bihugu bitandukanye birimo u Burundi, R.D.Congo, Uganda, Kenya ndetse ikaba iri no kwitegura kuzerekeza muri Afurika y’Epfo.

Bethlehem choir

Bethlehem Evangelical Week igiye kuba ku nshuro ya Kane






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND