RFL
Kigali

Yatanze ubuhamya avuga uko yatanzweho igitambo, uko yagiye mu buraya n'uko yamenye Yesu-VIDEO

Yanditswe na: Editor
Taliki:21/11/2018 15:05
0


Umubyeyi usengera mu itorero Soul Healing Revival Church rikuriwe na Prophet Claude NDAHIMANA yatanze ubuhamya bukomeye avuga uko yagiye mu bapfumu, uko yatanzweho igitambo n'umugabo we, uko yagiye mu buraya anavuga uko yakiriye Yesu.



Yavuze ko yashakanye n'umugabo wizerera mu bapfumu. Yavuze ko umugabo we yamutanzeho igitambo ndetse anatanga n'umwana we. Uyu mwana ngo yaje gupfa, uyu mubyeyi agira ubwoba bwinshi kuko ari we wagombaga gukurikiraho. Yagiriye inama abakobwa abasaba kunambira kuri Yesu bakirinda kwishyingira. Ati: "Nimunambire muri Yesu azabaha abagabo, ikintu cyo kwishyingira mukiveho, guca mu nzira zidafututse ntabwo ari byiza."

 

Uyu mubyeyi yavuze ko yaciye mu buzima bubi burimo; ubuhemu, uburaya, ubusinzi,...Yasabye ababyeyi kujya birinda kwatura amagambo mabi ku bana babo kuko hari igihe ayo magambo abagiraho ingaruka. Yatanze urugero avuga ko yagiye mu buraya bitewe n'uko ababyeyi be bakundaga kumuvuma bakavuga ko azaba indaya. Yageze muri Uganda, Tanzania, mu Burundi n'ahandi ashakisha ahari abapfumu ngo bamuvure uburwayi yari amaranye igihe (bari baramuroze). Icyakora yavuze ko iyo aza kumenya Yesu kare kose atari guca mu buzima bubi nk'uko yaciyemo. Yashimiye Imana yamuhaye agakiza.

REBA HANO UBUHAMYA BW'UYU MUBYEYI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND