RFL
Kigali

BIRAVUGWA: Polisi yataye muri yombi Bishop Imanizabayo n'abandi 2 bashinjwa ubutekamitwe bitwaje ubuhanuzi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:28/04/2017 11:43
16


Bishop Nkurikiyumukiza Jean de Dieu n’abandi bapasiteri babiri barashinjwa gutekera imitwe umugabo witwa Christopher bakamurya amafaranga bamubwira ko hari ibintu bamuteze mu buriri bwe kandi ari bo bari babishyizemo, bakamubwira ko yabaha amafaranga bakajya kubijunya muri Uganda.



Amakuru agera ku Inyarwanda.com avuga ko magingo aya aba bapasiteri uko ari batatu bari mu maboko ya polisi kuri station ya polisi ya Kicukiro ndetse bakaba bamazemo iminsi. Amakuru dufite ni uko ko bari kwemera icyaha bashinjwa.Bishop Nkurikiyumukiza Jean de Dieu nyuma yo kuva mu itorero Umusozi w'Ibyiringiro, kuri ubu bivugwa ko nta torero afite abarizwamo nkuko Inyarwanda yabitangarijwe n'umwe mu bapasiteri b'inshuti ze za hafi utifuje ko dutangaza izina rye.

Inyarwanda.com yagerageje kuvugana n’umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, SP Emmanuel Hitayezu kugira ngo tumubaze ku itabwa muri yombi ry'aba bapasiteri ntitwabasha kumubona kuri terefone ye igendanwa.

Uko ikibazo giteye:

Bishop Nkurikiyumukiza Jean de Dieu uzwi cyane ku izina rya Imanizabayo wahoze akorera mu itorero Umusozi w’ibyiringiro rikuriwe na Apotre Liliane Mukabandege, ubu butekamitwe ashinjwa yari abufatanyije na Pastor Siriyake n’undi mupasiteri tutabashije kumenya izina rye ndetse na Bishop Imanizabayo avuga ko atamwibuka izina. Benshi mu bapasiteri twabajije uyu mupasiteri wa gatatu tukabereka ifoto ye, bavuze ko batamuzi.

Tariki 15 Mata 2017 ni bwo aba bapasiteri bagiye i Kabuga gusengera umuntu witwa Christopher bagenda bitwaje ibintu mu mifuka bamubwira ko hari ibintu abanzi be bamuteze biri mu buriri. Abo bapasiteri bagezeyo ngo bashyira mu buriri bya bintu bari bitwaje, barongera babikuramo, bamubwira ko bazajya kubijugunya muri Uganda. Icyo gihe bamwatse itike, abaha amafaranga 180.000 Frw barayarya. Nyuma yaho baje gusubirayo bajyanye ibindi bintu arabafata.

Bishop Imanizabayo nyuma yo gutabwa muri yombi na Polisi, yasabye imbabazi ndetse yemera icyaha yakoze nk’uko amakuru bir mu ijwi rye Inyarwanda.com twabashije kubona. Yakomeje avuga ko atazongera ubwo butekamitwe. Yasabye imbabazi Christopher ndetse avuga ko atazongera guhemukira igihugu. Bishop Imanizabayo mu gusaba imbabazi nkuko amakuru twahawe abivuga, yagize ati:

Nkurikiyumukiza Jean de Dieu ndemeza ko nahemukiye Christopher n’umuryango we, twagiye gusengera mu rugo rwe tugakura ibintu muri matora ari ukumubeshya twabitwaye, hari ku itariki 15 Mata 2017 hanyuma tunavuga ko tugiye kubijugunya muri Uganda, aduha itike. Ndasaba imbabazi ko bitazasubira. Twasubiyeyo tariki 19, njyewe ubwanjye njya muri parafu mvuga ko mbikuyeho hari ibyo twatwaye, ndasaba imbabazi Christopher n’umuryango we. Nari kumwe na Pastor Siriyake. Ndasaba imbabazi ko bitazongera, sinzi icyabinteye sinzongera ukundi ndashaka gukorera Imana nkiranutse, bansabire imbabazi Christipher kandi no guhemukira igihugu sinzasubira ukundi.

Inyarwanda.com yagerageje kuvugana na Apotre Liliane Mukabadege ngo tumubaze ku bivugwa kuri Bishop Imanizabayo wahoze ari umwe mu bapasiteri bafatanyaga kuyobora itorero Umusozi w'Ibyiringiro, ntitwabasha kumubona kuri terefone ye igendanwa kuku atigeze ayitaba. Inyarwanda.com turakomeza kubakurikiranira iyi nkuru.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Pastoro Ema6 years ago
    Murabeshyera itorero Umusozi wibyiringiro kuko Siho uyumubishop asengera ninzererezi nta torero agira njyewe ndamuzi neza ntanubwo agira nahamwe asengera iri torero Mira ribeshyera kuko niryo nsengeramo ndabasabye nimukosore ibi mwanditse mwegusebya iri torero kuko bichop Manai izabayo nta torero agira murakoze kubikosora kuko mwabeshye.
  • Ev kwizera6 years ago
    Injury yanyu muvuze ukuri musoza musebanya kuko ntabwo uriya mubishop asengera kwa Liliane ahubwo nta torero agora mwisebya itorero ryimana
  • Pastor Niyibizi6 years ago
    Ndatangaye cyane kuva mubeshya kumanywa Itorero Umusozi Wibyiringiro nta Bichop ligira ikindi Uwo mubishop ntiyigeze asengera iwacu bibaho mureke gusebya itorero ryacu rero kuko ibyo sukuri rwose ikindi uyu sumubishop ahubwo namazina yihaye kuko Porise yavuzeko nta torero agira
  • 6 years ago
    Ariko aka nakumiro pe bagiye barya akagabuye ko burya na Satani ahemba abamukoreye kdi akabahembera kumugaragaro
  • N.N.R6 years ago
    Biteye agahinda kandi birahangayikishije kuba abanyarwanda batarasobanukirwa ko abenshi mu biyita abakozi b'Imana hanze aha n'amenshi mu madini ari ubu escrocs no kwishakira amafaranga. Yego Leta yacu irekera abantu ubwisanzure mu by'imyemerere ariko aho bigeze yagombye kubyinjiramo kuko ni inshingano zayo kurengera abaturage. Niba abatanga cheques zitazigamiwe cyangwa abahuguza abandi bahanwa, abitwaza amadini nabo bazakomeze kuyobya rubanda ni kubarya ibyabo turebera ngo ni Human Rights? Ejobundi mwabonye ubwira abantu ngo bazane amafaranga abahe imodoka n'ibindi bifuza. Ese ikimenyetso mu rukiko kiruta kiriya ni ikihe. Niyerekane aho izo modoka yabemereye ziri bitabaye ibyo abihanirwe kandi agarure amafaranga y'abandi. Ibi rwose ni ukwihisha inyuma y'intege nke n'ibibazo bya bamwe abantu bagakora ubwambuzi bwitwaje amadini n'amasengesho.
  • 6 years ago
    Mana we!! jye ndumiwe peeee
  • kiki6 years ago
    rwose police nikurikirane abo bapasiteri kuko bamaze imitungo yabaturage bitwaje ubuhanuzi hari nabandi abashinzwe muzakurikirane nuwitwa deo
  • 6 years ago
    Imana izanjya ibagaragaza kumugaragaro abo bateka mutwe biyita abakozi bimana ba kristo nukwitondera
  • gatwa elias6 years ago
    aha hanze abantu barashonje. nukujya abantu baba maso,tukanashima polisi y'Urwanda iba hafi abanyarwanda
  • soso6 years ago
    Hahaha arega bose bazabafata! Kabisa ubuhanuzi babugize business ishyushye ngo baravana ibintu biteze munzu. Baza shake nabandi
  • pastor enock6 years ago
    Reka reka abo si aba Pasteur ahubwo ayo matitre ntibongere kuyiyita kuko sinintama nibihane burundu kandi nabandi babimenye yesu ntamafaranga yigeze yaka abantu ntakiguzi cyigitangaza nabandi babikora satani azabashyira hanze iry torero sindizi ariko bisebya umurimo wimana
  • Arise6 years ago
    Ntabwo aba bagabo bagira Amatorero ndabazi Bose tura turanye Inyamirmbo Bose bara naturanye rwose birirwa bagenda bambaye Ama Costume babunga niwacu bajya bahaza nsengera kukinamba ,cyokoze Bafite abagore beza peee .
  • Apotre clode6 years ago
    Arikose mbaze uyuwe warujyanye aba NGO barogore Inzu yiwe nta Mushumba agira kugirango agende atoragura munzira abantu abonye Bose NGO arabinjiza munzu yiwe NGO bara musengera uyu nawe ubanze ari nzererezi yahuye ninzererezi bagenzi biwe batagira Amatorero Bara mukosora
  • Ndahiro6 years ago
    Njyewe mureke mbabwire ukuri uriya mugabo nta torero agira yirirwa abunga muma torero yose abwiriza ashaka abo atekaho Imitwe araza akicara mumateraniro wasohoka witahiye akagusohokaho akakubwirango bara kuroze muhe igitambo akurogore aka kwaka nimero ya tere phone ubundi wamuha karibu murugo rwiwawe ukaba ubonye akaga maters akazi shwanyaguza NGO harimo ibirozi Iziwanjye zo yara zitwaye ebyiri NGO agiye kuzirogora ntiyazi garura twari twahuriye mwitorero riri Nyabugogo ryitwa Shilo ambwirako ari umupastoro waho Nyuma twaje guhurira kukinamba Mumurage wabera kwa Pastoro saviye uciyimihigo Bose anzaho yaranyibagiwe mwiyibukije arambwirango ni nceceke azazinyishyura mbese narumiwe Bamuhane.
  • Umurungi6 years ago
    Ndagira icyo nisabira abantu musenga iyo utoraguye umuntu utagira adrese ukamujyana iwawe NGO aragusengera uba utekereza iki koko mugomba kuba maso mugasengera ahantu hari insengero zubatse zidahora zibunga zimuka uyumunsi ngwari Nyabugogo ubundi ngwari kwamutwe undi munsi ngwari mumugi arakora ibitangaza mbabwire ukuri nahuye numwe uhora kuri tv1 nararitswe numwe mubahasengera arangije angejejeyo abanza muri boron ahereza amabangayanjye hose Pastoro wise nkimara kwicara Pastoro ahita aza arahanura asubiramo bimwe naganirije wamuntu ndumirwa akanya ambaza NGO ibyo nkurondoye ndakubeshyera ngaceceka kubera isoni ariko rwose nuriya arabeshya nimitwe NGO yitwa Bichop Rugagi daaaa numujura kabs warutura
  • Sebineza 6 years ago
    Uyu basengeye nawe nikimwe nabo ubundise uyu numurokore nabo bara shoboye bagiye babanza bakabaza ndamuzi nawe ubwe yababeshyera bakabavugisha biriya kungufu ubundise muririya Odio wunvise ntamuntu warurimo kubabaza ababwira ibyo basubiramo naho muhiteho ko bashobora no kurengana Abakorera imana mube maso kuko satani ahagurukijwe no gusenya nogusebya Abakorera Imana Ndasabira Ababakozib Imana nsaba abasenga ko mwabasengera aho kubaseka kuko Imana Niyo Izi ukuri kwabyo gusa izahana Uzana ibigerageza Imbere yabandi.





Inyarwanda BACKGROUND