Nyuma y'iminsi myinshi yari amaze atumvikana mu muziki, umuhanzi nyarwanda Paul Hagayi kuri ubu ubarizwa mu gihugu cy’u Buholandi yamaze kugaruka ndetse agarukana indirimbo nshya yise 'Ijambo ryawe ni ukuri' yasohokanye n'amashusho yayo.
Message iri muri iyi ndirimbo ni ugushima Imana cyangwa kuyibwira bivuye ku mutima ko unyuzwe n'uko yavuze ijambo ku buzima bwanjye cyangwa bwawe ... kuko wasanze ijambo ryayo ari ukuri. Wanshize ku musozi wawe uvuga ijambo ku buzima bwanjye, ududubiza isoko y'imigisha none ubu ndaririmba ibyo wankoreye.
Paul Hagayi umuhanzi nyarwanda uba mu Buholandi
Paul Hagayi yakomeje agira ati:"Umusozi muri Bible usobanura ibintu bitandukanye, hari aho Bible iwerekana nk'ahantu umuntu ajya agahererwa amasezerano cyangwa akuzurizwamo Umwuka Wera cyangwa se nanone hakaba ari ahantu Imana yerekanira imbaraga zayo ku muntu wahagiye agiye kuganira nayo. Iyo rero umuntu yagiriwe ubuntu Imana ikamushyira aho hera ahora ari umutsinzi. Umusozi hari ubwo biba bishatse kwerekana ikintu kikugoye cyangwa se ibihagurukiye kukurwanya. Aha ni ho mu gitero cya kabiri mvuga ko uwatsinze urupfu aracyahari ndi kumwe nawe mpora ntsinda."
REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO IJAMBO RYAWE NI UKURI
TANGA IGITECYEREZO