RFL
Kigali

PATIENT yashyize hanze indirimbo nshya abazwa ku makuru yuko yatumiwe muri Amerika n'iburayi-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:13/09/2017 14:32
0


Patient Bizimana yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Uwaruvuga' imwe mu zigize album ye nshya yise Ibihe byiza. Patient Bizimana yaboneyeho kandi gutangaza gahunda nshya yihaye kugeza kuri Pasika y'umwaka utaha.



Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Patient Bizimana yadutangarije ko buri kwezi azajya ashyira hanze indirimbo nshya kugeza kuri Pasika y'umwaka utaha wa 2018, izaba tariki 1 Mata 2018. Izi ndirimbo nshya yatangiye gushyira hanze ahereye kuri 'Uwaruvuga' ni izigize album ye nshya 'Ibihe byiza' yamurikiye mu gitaramo gikomeye yakoreye muri Kigali Convention Centre kuri Pasika aho yari kumwe n'umuhanzikazi Marion Shako wo muri Kenya.

Patient Bizimana yabajijwe impamvu atagiye muri Amerika nkuko byari byitezwe

Amakuru Inyarwanda.com ifite ni uko Patient Bizimana yari yatumiwe muri Amerika n'i Burayi mu ivugabutumwa,gusa bimwe mu bitaramo n'ibiterane yagombaga kuririmbamo byarangiye atabyitabiriye. Mu itohoza twakoze, Patient Bizimana yari umwe mu bahanzi baba mu Rwanda bari kwitabira igiterane Rwanda Christian Convention cyabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyabaye mu ntangiriro za Nzeri uyu mwaka, gusa we na bagenzi be ntibakitabira, ku mpamvu batigeze batangaza. 

Image result for Patient Bizimana amakuru inyarwanda

Hari n'andi makuru inyarwanda.com dufite avuga ko Patient Bizimana yagombaga kujya muri Canada, urugendo rwe rw'ivugabutumwa akarukomereza i Burayi mu gihugu cy'u Bubuligi. Kuba bimwe mu bitaramo n'ibiterane yari yaratumiwemo muri Amerika byararangiye atabyitabiriye, ibi byatumye Inyarwanda.com imubaza niba koko yari yaratumiwe ndetse n'impamvu atagiyeyo.

Patient Bizimana yemeje amakuru yuko yatumiwe muri Amerika n'iburayi, gusa avuga ko hari ibitari byatungana. Yagize ati: "Nibicamo nzababwira,... gusa ayo makuru ni ukuri." Nubwo Patient Bizimana yirinze kugira binshi atangaza, amakuru Inyarwanda ifite ni uko kuba ataragiye muri Amerika byatewe nuko yabuze ibyangombwa (Visa), gusa hakaba hari icyizere cy'uko azitabira ibitaramo yatumiwemo ku mugabane w'uburayi nkuko nawe yabikomojeho akavuga ko nibitungana azabidutangariza. 

Image result for Patient Bizimana amakuru inyarwanda

Patient Bizimana hari amakuru avuga ko agiye kujya i burayi

Uwaruvuga ni indirimbo nshya ya Patient Bizimana

Iyi ndirimbo nshya ya Patient Bizimana yumvikanamo aya magambo: "Mvuze iby’urukundo rwawe sinabona aho mpera, mvuze amahirwe rwampaye njye sinabishobora, uwansaba ngo ndwandike sinabona ibitabo, uwambwira ngo ndwongeze umwuka wancirana. Uwaruvuga bwakwira bugacya, uwarubara ntiyarurangiza, nashobewe nabuze icyo narugereranya, munyemerere tumuhe icyubahiro. Nabonye uko rumera nabonye uko ruruhura, ni rwo rwamaye umutuzo wangejeje aho nshaka, uwambaza ibyiza byarwo sinabona icyo mvuga, ushaka ubuhamya bwarwo njye ubwanjye ndi ubuhamya."

UMVA HANO 'UWARUVUGA' INDIRIMBO NSHYA YA PATIENT BIZIMANA

REBA HANO PATIENT BIZIMANA ARIRIMBA NONGEYE NDAJE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND