RFL
Kigali

P Professor yasubiyemo indirimbo ‘Inzira inyerera’ ya Hoziyana mu kwibuka nyina wajyaga ayitera-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:13/01/2017 11:34
0


Umuraperi Gakunzi Jonathan ukoresha izina ry’ubuhanzi rya P Professor, akaba umukristo mu itorero rya ADEPR Remera, yasubiyemo indirimbo yakunzwe na benshi ‘Inzira inyerera’ ya korali Hoziyana yo muri ADEPR Nyarugenge(Gakinjiro) yajyaga iterwa na nyina witabye Imana mu mwaka wa 2011.



Muri iyi ndirimbo ‘Inzira inyerera’, P Professor ubarizwa mu itsinda ry’abaraperi ba Gospel ryitwa Street Light, atangira yifuriza nyina kuruhukira mu mahoro. Ni indirimbo ikozwe mu njyana ya Hiphop, ikaba yumvikanamo amagambo yaririmbwe n’umubyeyi w’uyu muraperi. Humvikanamo kandi P Professor arimo kurapa agahumuriza abihebye akababwira ko Yesu ari we karuhura. P Professor yabwiye Inyarwanda ko yasubiyemo iyi ndirimbo mu rwego rwo kwibuka nyina wari umuririmbyi ukomeye muri korali Hoziyana.

REBA HANO 'INZIRA INYERERA' YA P PROFESSOR






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND