RFL
Kigali

Nyuma yo kwibaruka ubuheta, Tonzi yasubukuye ibikorwa bya muzika

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:28/07/2016 18:57
0


Nyuma y’amezi 5 yibarutse ubuheta, umuhanzikazi Tonzi uririmba indirimbo zahimbiwe Imana aravuga ko afite byinshi ashimira Imana ndetse akaba yamaze gusubukura ibikorwa bye bya muzika.



Ku itariki 27 Gashyantare 2016 nibwo Uwitonze Clementine uzwi ku izina rya Tonzi yibarukiye umwana w’ubuheta muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umwana wahise ahabwa amazina ya Gatarayiha Holy Grania naho imfura ye akitwa Gatarayiha Given Gartha.

Tonzi ahamya ko ibyo ashimira Imana atabirondora ariko no kuba yaramurindiye mu rugendo yagiriye muri Amerika  guhera mu Gushyingo 2015 ndetse akabasha kwibaruka umwana ntakibazo agize, kuri we n’umuryango we ngo ni ishimwe rikomeye cyane.

Ati “Urukundo Imana idukunda, uburinzi bwayo buriya ni ibintu bikomeye dukwiriye kujya tuyishimira. Umubyeyi ugiye kwibaruka aba ari hagati y’urupfu n’ubuzima. Iyo wibarutse amahoro, si kubwawe ahubwo ni Imana iba yakoze ibyayo. Ni rimwe mu mashimwe akomeye mfite.”

Ishimwe rye Tonzi avuga ko yanarishyize mu ndirimbo aheruka gushyira hanze yise’ Ijambo ryiza’ . Ni indirimbo avuga ko yibanze mu kugaragaza ugukomera kw’Imana ndetse akibutsamo abafite ibibazo ko Imana ariyo ikomeye kubirusha, kandi imigambi yayo ari myiza ku bantu bayo.

KANDA HANO WUMVE ’IJAMBO RYIZA’ YA TONZI

Ati “ Mu buzima busanzwe Ijambo ryiza rirarema, niyo mpamvu nayise ‘Ijambo ryiza’, nibutsa umuntu wese waba ari mu bihe bikomeye ko hari Imana ikomeye, ishoboye byose,  yiteguye kumugirira neza.”

Azakomereza ivugabutumwa muri FESPAD 2016,…aritegura gushyira hanze DVD na CD

Guhera ku itariki 01 Kanama kugeza tariki 05 Kanama 2016 mu Rwanda hazabera iserukiramuco nyafurika ry’imbyino , FESPAD(Festival Panafricain de danse). Abahanzi baturutse mu bihugu bitandukanye n’abo mu Rwanda bazasusurutsa abazaryitabira. Abahanzi baririmba indirimbo z’Imana ni bamwe mubazaririmba muri FESPAD  2016.

Tonzi ni umwe mubazaririmbamo , kuriwe ngo ni uburyo bwiza bwo gukomeza ivugabutumwa abinyujije mu ndirimbo. Ati “ Ririya serukiramuco ryitabirwa n’abantu benshi. Kuririmbamo ni ugukomeza ivugabutumwa kandi rikagera ku bantu benshi, ni ikintu cyiza cyane.”

Muri Nzeli 2016 nabwo Tonzi azakomereza ibikorwa bye bya muzika amurika DVD na CD  ya 4 yise ‘Wastahili’.

Reba hano amashusho y’indirimbo ye’ Wastahili’ 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND