RFL
Kigali

Nyagatare-Korali Itabaza mu gikorwa cyo kubakira abanyarwanda birukanywe muri Tanzania

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:3/09/2015 8:32
0


Korali Itabaza yo mu itorero rya ADEPR Rwimigisha ahazwi nka Rwimiyaga muri Paruwasi ya Matimba mu karere ka Nyagatare, yatangiye igikorwa cyo gufasha abanyarwanda birukanywe muri Tanzania aho mu bushobozi bwayo ifite, ibubakira inzu zo kubamo.



Aimable Habarurema umuyobozi wa Korali Itabaza yabwiye inyarwanda.com ko hari inzu ya mbere bujuje yubakiwe umwe mu banyarwanda birukanywe muri Tanzania. Tariki ya 29 Kanama 2015 nibwo iyo nzu yamurikiwe ubuyobozi bw’akagari ka Rwimiyaga, akaba aribwo buzatoranya uzayihabwa.

Korali Itabaza

Korali Itabaza mu gikorwa cyo kubakira abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya

Korali Itabaza

Aba ni bamwe mu baturage batishoboye bahawe ubwisungane mu kwivuza na Korali Itabaza

Korali Itabaza yavutse mu mwaka wa 2009 igatangizwa n’abaririmbyi 7, kugeza ubu ifite abaririmbyi 86 bagizwe n’urubyiruko n’abantu bakuze. Mu ivugabutumwa bakora, bibanda cyane mu kwamamaza inkuru nziza ya Yesu Kristo, kwimika Umwuka Wera, gusurana hagati yabo, gufashanya, gusura abarwayi ndetse no gufasha abatishoboye.

Korali Itabaza

Korali Itabaza iherutse gushyira hanze umuzingo wa mbere w'indirimbo z'amajwi n'amashusho

Mu rwego rw’imiririmbire, Korali Itabaza ifite Alubumu imwe y’amajwi n’amashusho yitwa “Umunyembaraga” yakorewe muri Studio VMM ya Producer Vanny.Nk’uko bitangazwa n’umutoza wa korali Itabaza, Muvunyi Jean d’Amour avuga ko umwaka utaha wa 2016, korali Itabaza izakora indi Alubumu, igakora ibiterane bitandukanye ndetse igakora n’ingendo nyinshi z’ivugabutumwa haba mu gihugu ndetse no hanze yacyo.

Itabaza

Korali Itabaza ya ADEPR Rwimigisha

Korali Itabaza ni korali ya kabiri ku mudugudu wa ADEPR Rwimigisha ikaba imaze kugera kuri byinshi nyuma y’imyaka 6 gusa imaze kuva ivutse. Korali Itabaza yifitiye ibyuma byayo bwite bifite agaciro ka miliyoni eshatu n’imyenda ya korali (uniformes) eshanu ndetse ikaba ivuga ko uyu mubare w’imyambaro ya korali udahagije kuko igiye kuwongera. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND