RFL
Kigali

Jado Sinza yatangaje amaturufu 3 yamufashije mu gitaramo cye cya mbere yatunguriyemo benshi

Yanditswe na: Editor
Taliki:7/11/2017 19:07
0


Ku Cyumweru tariki 5 Ugushyingo 2017 ni bwo Sinzabyibagirwa Jado uzwi nka Jado Sinza yakoze igitaramo cye cya mbere kuva yatangira umuziki. Ni igitaramo kitabiriwe ku rwego abantu benshi batakekaga, akaba ari nayo mpamvu twabateguriye iyi nkuru.



Jado Sinza ni umusore ukizamuka mu muziki wa Gospel akaba akunzwe cyane mu ndirimbo yise 'Nabaho' aho aririmbamo ko kuva yabaho atari yabona umuntu umeze nka Yesu. Igitaramo aherutse gukora yari ari kumwe na New Melody, kolari Siloam na Bosco Nshuti.  'Nabaho Live concert' ni igitaramo Jado Sinza yakoreye muri Dove Hotel ku Cyumweru gishize tariki 5/11/2017 aho yamurikaga album ye ya mbere 'Nabaho'.

REBA HANO 'NABAHO' YA JADO SINZA

Ni igitaramo kitabiriwe cyane, abantu bakitabiriye bakorwaho cyane binyuze mu ndirimbo z'uyu muhanzi n'iz'abaririmbyi bari kumwe. Kuba ari cyo gitaramo cya mbere yari akoze, ukongeraho no kuba muri Kigali hari habereye ibindi bitaramo bitandukanye byahuje benshi biganjemo abo mu itorero ADEPR nawe abarizwamo, bikarangira abonye abantu benshi, bamwe babyibajijeho cyane, bibaza ibanga yakoresheje.

Abibajije ibanga uyu mwana Jado Sinza yakoresheje, bashingiraga ku kuba hari igihe usanga abahanzi bafite amazina azwi hano mu Rwanda, bateguye ibitaramo rimwe na rimwe ntibyitabirwe ariko Jado Sinza umuhanzi ukizamuka wari ukoze igitaramo ku nshuro ye ya mbere, akagikorera muri Hotel yihagazeho nka Dove, akabona abantu benshi.

Hari abantu benshi cyane ikintu cyatunguye benshi

Inyarwanda.com twegereye Jado Sinza tumubaza ibanga yakoresheje, adutangariza ko hari amaturufu atatu yamufashije gukora igitaramo cyiza cyahembukiyemo imitima ya benshi. Ayo maturufu, iya mbere ni ukumvira ijwi ry'Imana, iya kabiri ni ugusenga, naho iya gatatu ni ugukorana n'itangazamakuru. Yakomeje avuga ko Imana yari yarabimubwiye ko azakora igitaramo cyiza cyane. Yagize ati: 

Ibanga rya mbere ni ukumva ijwi ry'Imana, hari igihe ukora ikintu ufite amakuru ku Mana y'icyo ugiye gukora, nanjye nari nyafite, amakuru nari mfite ni uko nagombaga gukora concert kandi nziza, ni cyo Imana yari yarambwiye, nagendeye kuri icyo cyizere, nshaka ahantu heza ho kuyikorera. Ikindi cyamfashije ni itangazamakuru ryaramfashije cyane. 

Jado Sinza yakiriye gute igitaramo cye

Asubiza iki kibazo, Jado Sinza yagize ati: "Ku bwanjye naranezerewe cyaneee kuko nabonye narageze ku ntego y'icyo nashakaga muri concert, nari naragambiriye ko twatekereza ku bugingo twahawe kubwa Kristo, abantu barahindutse, abantu benshi cyane bakorwaho, byari umunezero mwinshi, hari imbaraga z'Imana, abantu bose barishimye,ndashima Imana yabanye natwe."

REBA HANO 'NABAHO' YA JADO SINZA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND