RFL
Kigali

New Life Choir, Kingdom of God Ministries, Gisubizo Ministries,..bakoze igitaramo cyahembuye benshi-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/10/2018 15:39
0


New Life Choir ifatanije n’amakorali atandukanye arimo Kingdom of God Ministries, Upendo Choir, Peace Voice n’abandi bakoze igitaramo cyahembuye benshi baramya bahimbaza Imana.



Iki gitaramo cyateguwe n’abaririmbyi ba New Life Choir ikorera muri Siloam Evengelical Church i Gikondo mu mujyi wa Kigali, cyamaze iminsi ibiri, kuwa Gatandatu ndetse no ku cyumweru tariki 21 Ukwakira, 2018.

New Life Choir yateguye iki gitaramo ifite indirimbo nyinshi zomoye imitima ya benshi nka: “ Isezerano”, “Esther”, “Ingoma yawe ntizahanguka” n’izindi nyinshi. Iyi korali yatangiye umurimo w’Imana ku wa 10 Gicurasi muri 2009. Yatangiranye n’abaririmbyi 22, ubu ifite abaririmbyi 48.

_DSC0794.jpg

Mukiza Vianney, Perezida wa New Life Choir

Mukiza yabwiye INYARWANDA ko bashimye Imana bikomeye kubw’imirimo ikomeye yabakoreye muri iki gihe bari bamaze iminsi bakora iki gitaramo. Yagize ati “Muri iyi minsi byarenze uko twari twabiteganije. Twe twari tuzi ko mu by’ukuri hazaza abantu basanzwe ariko twaratunguwe niko nabivuga. Abantu bari benshi guhera ku wa Gatandatu kugeza n’uyu munsi (ku cyumweru).”

Yavuze ko bari bateganyije ko amateraniro azarangira saa moya n’igice z’ijoro(19:30’)  ariko ngo byararengaga bakageza saa mbili z’ijoro(20h:00’) abantu bakinyotewe no kuramya Imana. Uyu muyobozi avuga ko iki giterane bagiteguye bihaye insanganyamatsiko igira iti “ Nkwiye gukora umurimo w’uwantumye hakiri ku manywa, butarira aho umuntu atakibashije gukora.”

Avuga ko abatumiwe ndetse n’abandi bose bitabiriye iki giterane, bafashe umwanzuro wo gukorera Imana hakiri ku manywa. Mu bikorwa by’umuziki, Vianney yavuze ko bagiye gutegura alubumu izaba igizwe n’indirimbo enye, ngo iyi alubumu yitwa ‘Yesu niwe buye’. Ni igikorwa bateganya gukora muri Gashyantare, 2019.

Kugeza ubu, New Life Choir, ifite album imwe (1) iboneka ku rubuga rwa YouTube ikubiyeho indirimbo yamamaye cyane yitwa ‘Ingoma yawe ntizahanguka’.

New Life Choir yagiye ikora ivugabutumwa ahantu hatandukanye mu Rwanda no hanze y’igihugu;  twavuga nk’i Bukavu muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Bujumbura mu Burundi ndetse n’i Kampala muri Uganda, banakoreye ibitaramo mu Ntara hafi ya zose z’u Rwanda.

Iki gitaramo cyaririmbyemo amakorali akomeye nka “Gisubizo Ministries”,  “Kingdom of God Ministries” , “Upendo Choir” , “Injiri bora Choir” ndetse na “Peace Voice Choir” . Muri iki gitaramo habwirije kandi Prophetic Bishop Jacques Rubanda.

AMAFOTO:

_DSC0864.jpg

New Life Choir yateguye iki gitaramo yanyuze benshi

_DSC0802.jpg

_DSC0718.jpg

Abaririmbyi ba Peace Voice

_DSC0729.jpg

_DSC0733.jpg

_DSC0756.jpg

_DSC0759.jpg

Peace Voice yahembuye benshi

_DSC0768.jpg

Cyari igiterane cyo kuramya no guhimbaza Imana

_DSC0796.jpg

 _DSC0684.jpg

_DSC0689.jpg

_DSC0714.jpg

_DSC0715.jpg

_DSC0690.jpg

_DSC0658.jpg

Urusengero rwabereyemo igitaramo

_DSC0664.jpg

_DSC0673.jpg

_DSC0676.jpg

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND