RFL
Kigali

Nelson Mucyo, Fred Don, Healing worship team n’abandi barahurira mu giterane cyateguwe n'itorero Rwanda Victory Mission

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/08/2018 9:49
0


Rwanda Victory Mission Kanombe yahaye ikaze buri wese mu giterane ngarukamwaka gihurije hamwe abahanzi n’abakozi b’Imana kizamara iminsi itatu havugwa ubutumwa bwiza mu nsanganyamatsiko “Kwizera kuri mu bikorwa”.



Iki giterane cyubakiye ku murongo wo muri Bibiliya ugira uti;“Kwizera kuri mu bikorwa [Faith in action]” biboneka mu Abaheburayo 11, wanasoma mu “Umubwiriza 12:1”. Gihurije hamwe abakozi b’Imana, abaririmbyi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ku giti cyabo, amakorari n’abandi bambariye guhesha Imana ikuzo.

Kizatangira ku wa 10 Kanama kugera ku wa 12 Kanama 2018. Ni buri munsi kuva saa munani (14h00) i Kanombe kuri Victory Church. Abahanzi bazaririmba muri iki gitaramo ni: Fred Don, Oliver The Legend, Nelson Mucyo, Kwizera Alfred; hazaba hari kandi Holly Entrancy, Victory Choir, Healing worship Team, Victory worship Team, Voice of Angels, amakorali yo mu mujyi wa Kigali ndetse na Dj Spin uzavangavanga umuziki.

Fred Don umwe mu itsinda ritegura iki giterane aganira na Inyarwanda.com yagize ati: "Iki giterane bacyita Faith in action, kizaba kirimo abakozi b'Imana buzuye imbaraga z'Uwiteka n'abahanzi baririmba neza kizajya kibera i Kanombe kuri Rwanda Victory Mission." Abakozi b’Imana bazabwiriza muri iki giterane ngarukamwaka ni: Apotre Mugema Thomas (uzava muri Uganda), Bishop M. Josephine Ngabirano ndetse na Pastor John Kalimbanyi wo mu Rwanda.

fred

Fred Don azaririmba muri iki gitaramo

abakozi b'Imana

Iki giterane gihurije hamwe abakozi b'Imana n'abaramyi banyuranye

olivee

Oliver The Legend nawe azaririmba muri iki giterane ngarukamwaka






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND