Ku nshuro ya kabiri Shekinah Drama team yo mu itorero rya Evangelical Restoration church Kimisagara, itsinda rihimbaza Imana ribinyujije mu mbyino (Drama),ku mugoroba w’uyu wa 9 Mata 2017 ryakoze igikorwa cy’isanamitima mu gitaramo cyitabiriwe n’abantu hafi ibihumbi bitanu.
'Quest to the cure' (inzira igana ku muti) ni igitaramo cyitabiriwe na benshi biganjemo urubyiruko, cyiyoborwa na Ev Kwizera Emmanuel wanigishije ijambo ry'Imana. Iki gitaramo cyitabiriwe na bamwe mu bakobwa 15 bageze kuri Final muri Miss Rwanda 2017 bari barangajwe imbere na Miss Fanique Simbi, igisonga cya kane cya Miss Rwanda 2017. Igitaramo cyatangiye isaa kumi n’ebyiri z’umugoroba, gisozwa isaa mbiri n'igice z’umugoroba. Cyitabiriwe na bamwe mu bahanzi bakunzwe mu muziki wa Gospel barimo Gaby Irene Kamanzi, Patient Bizimana, Liliane Kabaganza n'abandi.
Mu butumwa bwatangiwe muri iki gitaramo 'Quest to the cure' na Shekinah Drama team binyuze mu mukino, harimo no gushaka umuti mu bumwe n’ubwiyunge cyane banavugamo ubutumwa bwiza bw’agakiza, imbabazi no kubohorwa kubonerwa muri Kristo Yesu. Shekinah yahumurije imitima ya benshi ibagaragariza ko iyo wakiriye Yesu Kristo aguha amahoro yo mu mutima ukibana ibyaha wakoze byose ndetse waba wahemukiwe bikaguha gutanga imbabazi.
Aba basore n’inkumi bagize Shekinah drama team bakoresheje amagambo ari muri Bibiliya bavuze ko abantu bakwiye kwibuka ko bahamagariwe gukora ibyiza bakiriho, umuntu wese agakunda mugenzi we nk’uko yikunda. Bakomeje bavuga ko u Rwanda rufite Imana, bayishimira ibyo yafashije abanyarwanda kugeraho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Bibukije ababyeyi ko bakwiye kujya baha impanuro abana babo bakabereka inzira nzira bakwiye kunyuramo. Biyemeje kandi kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside bagasenyera umugozi umwe bagaharanira guteza imbere igihugu cyabo cy'u Rwanda.
Reba amafoto y'uko byari bimeze mu gitaramo 'Quest to the cure' cya Shekinah Drama team
Igitaramo cyatangijwe na gahunda yo kuramya no guhimbaza Imana
Gaby Kamanzi na Liliane Kabaganza bafatanyije n'iteraniro kuramya Imana
Patient Bizimana ni umwe mu bahanzi bitabiriye iki gitaramo
Muri uyu mukino, aba bana bavuze ko usibye Yesu wenyine ari we wabafasha gutanga imbabazi ku babiciye muri Jenoside ndetse agafasha abishe abantu gusaba imbabazi bibavuye ku mitima
Hagati mu mukino, Shekinah yanyuzagamo ikabyinira Imana
Aba bakobwa, umwe yabwiraga mugenzi we ko Yesu Kristo yamufasha gutanga imbabazi ku bamwiciye muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Hano umwe yakinnye ari Yakobo arimo gukirana na Malayika
Bacanye urumuri rw'icyizere
Aimable Twahirwa ni umwe mu bitabiriye iki gitaramo
AMAFOTO: Lewis Ihorindeba/Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO