RFL
Kigali

MU MAFOTO 50: Shekinah yaremye ibyiringiro mu mitima ya benshi binyuze mu gitaramo 'Quest to the cure'

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:11/04/2017 20:27
1


Ku nshuro ya kabiri Shekinah Drama team yo mu itorero rya Evangelical Restoration church Kimisagara, itsinda rihimbaza Imana ribinyujije mu mbyino (Drama),ku mugoroba w’uyu wa 9 Mata 2017 ryakoze igikorwa cy’isanamitima mu gitaramo cyitabiriwe n’abantu hafi ibihumbi bitanu.



'Quest to the cure' (inzira igana ku muti) ni igitaramo cyitabiriwe na benshi biganjemo urubyiruko, cyiyoborwa na Ev Kwizera Emmanuel wanigishije ijambo ry'Imana. Iki gitaramo cyitabiriwe na bamwe mu bakobwa 15 bageze kuri Final muri Miss Rwanda 2017 bari barangajwe imbere na Miss Fanique Simbi, igisonga cya kane cya Miss Rwanda 2017. Igitaramo cyatangiye isaa kumi n’ebyiri z’umugoroba, gisozwa isaa mbiri n'igice z’umugoroba. Cyitabiriwe na bamwe mu bahanzi bakunzwe mu muziki wa Gospel barimo Gaby Irene Kamanzi, Patient Bizimana, Liliane Kabaganza n'abandi.

Mu butumwa bwatangiwe muri iki gitaramo 'Quest to the cure' na Shekinah Drama team binyuze mu mukino, harimo no gushaka umuti mu bumwe n’ubwiyunge cyane banavugamo ubutumwa bwiza bw’agakiza, imbabazi no kubohorwa kubonerwa muri Kristo Yesu. Shekinah yahumurije imitima ya benshi ibagaragariza ko iyo wakiriye Yesu Kristo aguha amahoro yo mu mutima ukibana ibyaha wakoze byose ndetse waba wahemukiwe bikaguha gutanga imbabazi.

Shekinah Drama team

Aba basore n’inkumi bagize Shekinah drama team bakoresheje amagambo ari muri Bibiliya bavuze ko abantu bakwiye kwibuka ko bahamagariwe gukora ibyiza bakiriho, umuntu wese agakunda mugenzi we nk’uko yikunda. Bakomeje bavuga ko u Rwanda rufite Imana, bayishimira ibyo yafashije abanyarwanda kugeraho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Bibukije ababyeyi ko bakwiye kujya baha impanuro abana babo bakabereka inzira nzira bakwiye kunyuramo. Biyemeje kandi kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside bagasenyera umugozi umwe bagaharanira guteza imbere igihugu cyabo cy'u Rwanda.

Reba amafoto y'uko byari bimeze mu gitaramo 'Quest to the cure' cya Shekinah Drama team

Shekinah Drama team

Igitaramo cyatangijwe na gahunda yo kuramya no guhimbaza Imana

Liliane Kabaganza

Gaby Kamanzi na Liliane Kabaganza bafatanyije n'iteraniro kuramya Imana

Shekinah Drama team

Shekinah Drama team

Shekinah Drama teamShekinah Drama teamShekinah Drama teamShekinah Drama teamShekinah Drama teamShekinah Drama teamShekinah Drama teamPatient Bizimana

Patient Bizimana ni umwe mu bahanzi bitabiriye iki gitaramo

Shekinah Drama teamShekinah Drama teamShekiShekinah Drama teamShekinah Drama teamShekinah Drama team

Muri uyu mukino, aba bana bavuze ko usibye Yesu wenyine ari we wabafasha gutanga imbabazi ku babiciye muri Jenoside ndetse agafasha abishe abantu gusaba imbabazi bibavuye ku mitima

Shekinah Drama teamShekinah Drama team

Hagati mu mukino, Shekinah yanyuzagamo ikabyinira Imana

Shekinah Drama teamShekinah Drama teamShekinah Drama teamShekinah Drama teamShekinah Drama team

Aba bakobwa, umwe yabwiraga mugenzi we ko Yesu Kristo yamufasha gutanga imbabazi ku bamwiciye muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Shekinah Drama teamShekinah Drama teamShekinah Drama teamShekinah Drama teamShekinah Drama teamShekinah Drama teamShekinah Drama teamShekinah Drama teamShekinah Drama teamShekinah Drama teamShekinah Drama teamShekinah Drama teamShekinah Drama team

Hano umwe yakinnye ari Yakobo arimo gukirana na Malayika

Shekinah Drama teamShekinah Drama teamShekinah Drama teamShekinah Drama teamShekinah Drama teamShekinah Drama team

Bacanye urumuri rw'icyizere

Shekinah Drama teamShekinah Drama teamShekinah Drama teamShekinah Drama teamShekinah Drama team

Aimable Twahirwa ni umwe mu bitabiriye iki gitaramo

AMAFOTO: Lewis Ihorindeba/Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Shimwa Liliane7 years ago
    Ariko bajya bavuga ko abantu bavuga i kuzimu batazi ko neza neza ahubwo ariho bituriye, mundebere iyo myambarire n'imibyinire yabiyita ko babyinira Imana koko, ni mumbwire koko kuba biyita abarokore babihera hehe ? bazahindure izina bareke kutubeshya, buriya se nirihe tandukaniro ryaba tubona n'indaya z'imatimba kwa mutwe koko, mumbabarire mvuze uko mbibona muri abisi nti mukabeshyere Umwami Yesu.





Inyarwanda BACKGROUND