RFL
Kigali

Thacien Titus agiye kurongora umucuruzikazi wamweretse urukundo mu myaka ibiri bamaranye

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:21/05/2015 14:50
10


Umuhanzi Thacien Titus uzwi mu ndirimbo zihimbaza Imana, nyuma y’emezi 24 akundana mu ibanga rikomeye n’umukobwa w’umucuruzikazi witwa Mukamana Christine,kuri ubu amakuru mashya y’urukundo rwabo ni uko mu minsi mike bagiye kurushinga gusa aya makuru akomeje kugirwa ibanga.



Bamwe mu bakunzi b’uyu muhanzi bo mu itorero rya ADEPR baratangaza ko bari kwitegura ubukwe bw’umuhanzi Thacien Titus kuko bahamya ko bugiye kuba mu mezi make ari imbere muri uyu mwaka wa 2015 ndetse ngo iwabo w’umukobwa I Huye bageze kure bitegura ubwo bukwe.

Thacien Titus wamenyekanye cyane mu ndirimbo Aho ugejeje ukora, Uzaza ryari Yesu, Mpisha mu mababa n’izindi,agiye kurongora Christine Mukamana umucuruzikazi w’umuherwe wo mu karere ka Huye mu ntara y’Amajyepfo.

Mu kiganiro na inyarwanda.com, Umuhanzi Thacien Titus nawe winjiye mu mwuga w’ubucuruzi akabifatanya no kwiga muri ULK(Kaminuza Yigenga ya Kigali)abajijwe impamvu agiye kurongora mu ibanga mu gihe yakabaye atumira abakunzi be hakiri kare, yahakanye aya makuru.

Thacien Titus

Thacien Titus agiye gukora ubukwe mu ibanga rikomeye

Nubwo Thacien Titus aterura ngo atangaze iby'urukundo rwe ruganisha ku kubana na Mukamana Christine, Thacien yabwiye inyarwanda.com ko akundana bisanzwe na Christine Mukamana ariko ko nta bukwe bateganya.

Ati “Uwo mukobwa ndamuzi kandi tumaranye igihe kitari gito turi inshuti bisanzwe,ibijyanye n’ubukwe byo ntacyo nabivugaho cyane kuko urugendo ruracyari rurerure gusa Imana niyo mugenga wa byose.

Mukamana Christine

Mukamana Christine niwe mukobwa Thacien Titus yahaye umutima we wose,akaba afite impamyabumenyi ya kaminuza mu bijyanye n’ubucuruzi n’ibaruramari.

Thacien Titus wemeza ko ari mu rukundo na Christine ariko agahakana aya makuru y’ubukwe bwabo, benshi mu bakunzi be bari mu myiteguro ikaze y’ubukwe bwe. Ku ruhande rwa Christine Mukamana umukunzi wa Thacien, imyiteguro y’ubukwe ni yose nk’uko byanditswe na bimwe mu bitangazamakuru.Twagerageje uko twavugana n'uyu mukunzi we ariko ntibyadukundira. 

Thacien Titus

Thacien Titus asezeye ubuseribateri agiye kuba umuntu w'umugabo wubatse urugo

Uyu muhanzi bivugwa ko agiye kurushinga ni ubwa mbere avuzweho amakuru y’urukundo n’abakobwa akaba ari n’indi mpamvu yatumye benshi babiha agaciro. Thacien Titus Tuyishime umwe mu bahanzi bakunzwe cyane, aherutse gutangaza ko afite ubuhanuzi bwo  kuzaba umushumba w’itorero(Pasiteri) kandi ngo aba abyiyumvamo cyane.

Ese kuki Thacien Titus ntacyo yifuza gutangaza ku bukwe bwe na Christine butegerejwe muri uyu mwaka? iki ni ikibazo buri wese yakwibaza gusa turakomeza kugerageza uko twavugana na Christine Mukamana tumenye neza gahunda y'ubukwe bwabo.

REBA HANO INDIRIMBO YA THACIEN TITUS YISE BABABARIRE

Gideon N M






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • patrick8 years ago
    uno muhanzi ndamukunda cyane ariko sinemeranya nabita uwomukobwa umuherwekazi mushobora kuba mutazi umuherwe icyo aricyo ahubwo numukirekazi imana ibahe umugisha
  • 8 years ago
    Nkunda indirimbo ze pe kandi nezerezwe no kwumva ko atita muvyisi nimba ariyo nkuru ye yambere yurukundo.muzatubwire amateka ye murakoze.
  • christine nirere8 years ago
    bagerageze batumare amatsiko rwose
  • samu8 years ago
    Imana ibashigikire natwe turabashyigikiye bazabyare hungu nakobwa Imana ibibafashemo
  • Jimmy8 years ago
    Ntampamvu yo kubihakana kuko barakeye!
  • Nyiratunga vestine8 years ago
    Ndumva ntampamvu yokubihakana niba biriho ntacyaha yabakoze
  • 8 years ago
    Nukuri baraberanye Imana ibashyigikire nanjye ndabashyigikiye
  • 8 years ago
    uyu mwise umukobwase ko mperuka ari umudamu ufite umugabo akagira n'abana yabaye umukobwa ryari cg nuwo basa Imana ibashyigikire.
  • faith berwa8 years ago
    Immana irinde abo abana bombi kandi mubareke bahumeke kdi bibanire mumahoro.abapaparazi ba satani batumuke dore ko satani yanga mariage nkaho hari uwamubujije kurongora.Christine thacien immana ibarinde mumajya no mumaza mubyare hungu na kobwa jye na famille yanjye tubifurije umugisha w'immana
  • 8 years ago
    Umugo rewe numukobwa cyangwa yabyayeho





Inyarwanda BACKGROUND