RFL
Kigali

Momo K uvuga ko nta nyota afite yo kwamamaza yasohoye amashusho y'indirimbo 'Niwe Yesu'-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:2/02/2018 11:53
0


Aisha Kirabo Monica uzwi nka Momo K umaze iminsi micye atangiye umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana yamaze gushyira hanze amashusho y'indirimbo ye ya mbere yise 'Ni we Yesu'. Momo K avuga ko nta nyota afite yo kuba umusitari ahubwo ko yaje mu muziki kubera umuhamagaro w'Imana.



Muri iyi ndirimbo ye 'Ni we Yesu', Momo K avuga ko nta mpamvu n'imwe yamubuza gushima Yesu Kristo kuko ari we byose kuri we akaba inshuti ye nyanshuti. Akomeza avuga ko Yesu yamwitangiye adakwiriye akamucunguza amaraso y'igiciro cyinshi ku musaraba w'isoni. Momo K ashyize hanze iyi ndirimbo 'Ni we Yesu' nyuma y'iyo yise 'Umukunzi' ari nayo yasohoye bwa mbere kuva yatangira umuziki. 

Momo K Nize ni umuhanzikazi usengera mu itorero rya New Life Bible church ku Kicukiro akaba yarize ibijyanye 'Business administration' muri Saint Lawrence University i Kampala muri Uganda. Ubwo yazanaga amashusho y'indirimbo ye 'Ni we Yesu', yabwiye Inyarwanda.com ko ubu aje aje mu muziki we ndetse akaba afite imishinga itandukanye irimo indirimbo nshya n'ibindi bikorwa bitandukanye.

REBA HANO 'NI WE YESU' YA MOMO K






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND