"Ibyishimo byanjye si amafaranga rwose, n'igisambo cyayiba, n'umupfumu yayabona." Ayo ni amwe mu magambo ya Apotre Masasu umushumba mukuru wa Restoration church ku isi. Apotre Masasu yatangaje ayo amagambo afite agahinda kenshi ndetse iyo witegereje neza ubona yari arimo kurira.
Tariki 3 Kamena 2018 Apotre Masasu yatangaje ko ari mu bapasiteri bahiriwe cyane ndetse anahamya ko ari mu bapasiteri batunze ku isi. Yavuze ko ubihakana, yazamushaka akamwibariza. Ati: "Mu bapasiteri bahiriwe ku isi ndimo! muzi impamvu? ngira abantu bankunda nubwo atari bose, ariko uko biri murankunda." Icyo gihe Apotre Masasu yavuze urugendo rugoye yanyuzemo yubaka inyubako nshya y'urusengero rw'i Masoro, avuga uburyo hari abamubwiye amagambo menshi amuca intege ubwo yari aberetse ikibanza ashaka kugura cya miliyoni 250 z'amanyarwanda.
Urusengero rw'agatangaza Apotre Masasu yujuje i Masoro
Ni inyubako ngo yabahenze cyane dore ko fondasiyo yonyine yatwaye Miliyoni 56 z'amanyarwanda. Masasu yavuze uburyo Imana yagiye ibashoboza, inyubako ikubakwa ndetse ubu ikaba yaruzuye nyamara mu gutangira ngo nta n'ifaranga na rimwe yari afite. Yahereye aho avuga ko ari mu bapasiteri bahiriwe cyane ku isi. Apotre Masasu kuri ubu ugendera mu modoka ihenze izwi nka V8 igura asaga miliyoni 100 z'amanyarwanda, ashavuzwa cyane n'abakeka ko ibyishimo bye ari amafaranga. Ni amagambo akomeye aherutse gutangariza abakristo be. Yaragize ati:
Ibyishimo byanjye si amafaranga rwose, n'igisambo cyayiba, n'umupfumu yayabona, ibyishimo byanjye si amafaranga murabizi bana banjye, murabizi abanzi, ibyishimo byanjye ni ukumenya ko mufitanye ubusabane n'Imana, wahamagara ikakumva, ikagutabara, ikakumvira, mugasabana, kuba sure ko Imana itari ikigirwamana. Ko Imana yawe ari yo, uwo ni wo mugisha. Kumenya ko wakwicara ku ijambo ryayo,...umunezero ntabwo ari ibintu ni assurance ya nyir'ibintu, umunezero si ibifatika. Icyo turusha abapagani ntabwo ari ikindi, ni uko itwumva (Imana), kandi nitwumva iradusubiza, rero uyu munsi ndabigisha ibanga ryo kumvikanisha ijwi mu ijuru.
Apotre Yoshuwa Masasu ni umugabo w'umugore umwe (Pastor Lydia Masasu) bafitanye abana batanu, abahungu babiri ndetse n'abakobwa batatu. Iyo wumvise amateka y'ubuzima bw'inzitane Apotre Yoshuwa Masasu yanyuzemo ukabugereranya n'ubwo abayemo muri iyi minsi, usanga Imana yaramuhinduriye amateka mu buryo bukomeye. Abana be barakuze ndetse bamwe baminuje hanze y'u Rwanda.
Apotre Masasu avuga ko ibyishimo bye atari amafaranga
Nk'uko biri mu nkuru Inyarwanda.com duheruka kubagezaho, tariki 3 Nzeli 2017 Apotre Masasu yatangarije abakristo be b'i Kimisagara ko yanyuze mu buzima bw'inzitane akaragira ihene, agafungwa, akarwara amavunja ariko ubu akaba agendera mu modoka ihenze izwi nka V8 ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni mirongo icyenda (90.000.000Frw akaba yarayihawemo impano n'abakristo be.
Si ibyo gusa ahubwo nyuma yo kwiyegurira Imana hari byinshi avuga ko yungukiye muri Yesu Kristo. Icyo gihe Apotre Masasu yaragize ati: "Naragiye ihene, narafunzwe, narwaye amavunja, nabanye n’umugore yambara umwenda umwe (igitenge), niba ntarahemukiye Imana icyo gihe, nzayihemukira ubu?. Ubu ndahiriwe, Masasu ngenda muri V8,…..Ntafite urugo rwiza sinabwiriza, sinjye ubitegeka ni Bibiliya."
Apotre Masasu wanyuze mu buzima bugoye asigaye agendera muri V8
Apotre Yoshua Ndagijimana Masasu bakunda kwita Daddy yavutse mu mwaka 1960, avukira mu mudugudu umwe mu cyahoze ari Cyangugu. Magingo aya Apotre Masasu afite imyaka 58 y’amavuko. Mu mwaka wa 1989 ni bwo yashakanye na Lydia Masasu, kugeza ubu bamaranye imyaka 29, bakaba barabyaranye abana batanu ari bo Deborah Masasu, Joshua Masasu, Caleb Masasu, Esther Masasu na Yedidiah Masasu.
Apotre Yoshuwa Masasu Ndagijimana ni we watangije itorero Evangelical Restoration church, itorero ryagize uruhare runini mu isanamitima nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994. Iri torero, kugeza ubu rifite insengero zisaga 60 ku isi, zose zikaba ziyoborwa na Apotre Yoshuwa Masasu.
Apotre Masasu hamwe n'umuryango we
REBA HANO UBWO APOTRE MASASU YAVUGAGA KO IBYISHIMO BYE ATARI AMAFARANGA
TANGA IGITECYEREZO