RFL
Kigali

VIDEO:Apotre Masasu yakomoje kw'ishyari ashinjwa anerura impamvu ashyize ku ibere Patient na Tuyi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:23/05/2018 17:49
0


Hashize igihe abantu banyuranye batunga agatoki Apotre Masasu bakamushinja kugirira ishyari bamwe mu banyempano bo mu itorero rye ndetse ngo hari abahanzi atonesha, abandi benshi akabagirira ishyari. Apotre Masasu yashyize atangaza byinshi kuri ibi ashinjwa.



Apotre Masasu Yoshuwa uyobora Evangelical Restoration church ku isi yatangaje ibi kuri iki Cyumweru tariki 20 Gicurasi 2018 mu gitaramo cy'umuhanzi Arsene Tuyi wamurikaga album ye ya mbere yise 'Umujyi w'amashimwe'. Ni igitaramo cyabaye kuri Pantekonte kibera i Masoro kuri Restoration church, kwinjira byari ubuntu ku bantu bose. Muri iki gitramo, Apotre Masasu ni we wigishije ijambo ry'Imana. Yahamagariye abahanzi kuba abana mu rugo abasaba kwirinda kuba inzererezi. 

"Amafuti ya Patient nayazira ariko akiri inzererezi sinamuzira Masasu"

Apotre Masasu yatanze urugero rw'umuhanzi wo mu itorero rye, Patient Bizimana, avuga impamvu amushyigikira cyane mu bitaramo bye no mu bindi bikorwa by'umuziki we. Yavuze ko Patient Bizimana yize amashuri yose ateganywa ku bakristo bemewe ba Restoration church. Si ibyo gusa ahubwo ngo Patient Bizimana akora amasengesho yo kwiyiriza ubusa mu gihe cy'iminsi 40 ukongeraho no kuba yumvira inama amugira. Aha ni ho yahereye avuga ko Patient Bizimana atakibarirwa mu bahanzi b'inzererezi, bityo akaba ari mpamvu Apotre Masasu yakwirengera amafuti ya Patient. Yagize ati:

Patient yakoze classes, yakoze 40 days, icyo namukosoraho yagikora, mu yandi magambo, amafuti ye nayazira ariko akiri inzererezi sinamuzira Masasu, inzererezi se ujya gupfa nayo kubera iki? Bose (abahanzi) ntibazaba aba hano (Restoration church) n'ubwo yaba uw'ahandi, ariko bisobanuke,...

Image result for apotre Masasu na Patient Bizimana

Apotre Masasu yahamije ko yakwirengera amakosa ya Patient Bizimana

Apotre Masasu yahanuye ko Arsene Tuyi azagera kure mu muziki

Apotre Masasu yahanuriye Arsene Tuyi kuzatera imbere mu muziki. Yatangaje ko Restoration church izamushyigikira bishoboka nk'uko bashyigikira Patient Bizimana mu bitaramo bye kimwe n'undi wese wo muri Restoration church ariko utari inzererezi. Yumvikanishije ko adashyigikira gusa abahanzi ahubwo n'undi wese ufite impano ariko atari inzererezi bamushyigikira. Yatanze urugero kuri Jackie uzamurika igitabo kuri iki Cyumweru tariki 27 Gicurasi 2018, atangaza ko Restoration church izamushyigikira bakitabira imurikwa ry'igitabo cye.  Ubwo yavugaga kuri Arsene Tuyi, yaragize ati:

Tuyi (Arsene Tuyi) azagera kure kuko ari umukozi w'umuhanga, umuntu w'umwete aruta umuhanga kavukire kuko ashyira imbaraga mu byo akora kandi Imana ntirobanura ku butoni iryo shyaka n'umwete rirahemba. Tuyi ni uw'agaciro mu mutima wanjye no muri iyi nzu. Bambwiye ko njya ndwanya Minisiteri iyo hari ikintu gihagurutse ntakirimo, ngo ngira ishyari sijya nshyigikira iby'abandi, abana bose bahagurutse ngo ndabakandagira,...Uyu munsi hano turi gushyigikira Tuyi, najya kuri stade tuzamukurikira, najya ahandi tuzamukurikira nk'uko dushyigikira,...(abakristo bati Patient Bizimana).

Arsene Tuyi

Apotre Masasu yasengeye Arsene Tuyi amwaturaho kugera kure mu muziki we

Twabibutsa ko Evangelical Restoration church iyoborwa na Apotre Masasu, ibarizwamo bamwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda mu muziki wa Gospel, muri bo twavugamo: Gaby Irene Kamanzi, Patient Bizimana, Serge Iyamuremye, Israel Mbonyi, Arsene Tuyi, Liliane Kabaganza n'abandi. Apotre Masasu aherutse gutangaza ko mu itorero rye harimo abahanzi b'inzererezi, gusa ntiyatangaje amazina yabo. Yatangaje kandi ko bibaye byiza umuziki wa Gospel wahagarikwa imyaka 5 kubera ubuzererezi no kudakizwa biri mu bahanzi nyarwanda bakora umuziki wa Gospel. Gusa n'ubwo bimeze gutyo, Apotre Masasu aratangaza ko yiteguye gushyigikira umuhanzi wese utari inzererezi.

Image result for apotre Masasu na Patient Bizimana

Apotre Masasu uyobora mukuru wa Restoration church ku isi

Apotre Masasu mu nyigisho yatanze mu gitaramo cya Arsene Tuyi, yavuze uburyo nawe akunda umuziki kuva kera n'ikimenyimenyi akaba yaratunze gitari ataramenya kuyicuranga. Ati: "Ngewe naguze gitari ntaramenya gucuranga, mbika gitari imyaka ibiri ntarayikoraho nyireba gusa." Yahise afata akanya gato acurangira abari mu gitaramo, arangije ati: "Church ndabemeje." Apotre Masasu yabwiye abakristo be ko yize amanota 3 gusa kuri gitari, gusa ngo yahise atangira kuribwa inzara. Yavuze ko ubwo yigaga gitari, mu masaha 24 y'umunsi, yajyaga amara amasaha 18 ari kuri gitari.

REBA HANO APOTRE MASASU AVUGA KU BAMUSHINJA ISHYARI

REBA HANO UMUJYI W'AMASHIMWE YA ARSENE TUYI

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND