RFL
Kigali

Korali Naioth na Simon Kabera batumiwe mu giterane cya CEP Tumba College of Technology

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:9/02/2016 13:30
0


Ku munsi wo gusoza igiterane bamazemo iminsi 10 abanyeshuri bagize umuryango w’aba pentecote CEP Tumba (Communautes des etudiant Pentecotistes)ukorera muri Tumba College of Technology bazataramana na Simon Kabera ndetse na Korali Naioth.



Kuri iki cyumweru taliki ya 14 Gashyantare 2016 kuva isaa tatu  z’amanywa mu nzu  mberabyombi ya Tumba College of Technology hazabera igiterane gisoza iminsi 10 abagize umuryango CEP Tumba bamaze bari mu masengesho yo kwiyiriza ubusa.

Nk’uko bitangazwa na Nsengimana Deo umuyobozi wa CEP TCT (Communautes des etudiant Pentecotistes du College de Technology au Tumba), icyo giterane cy’iminsi 10 gifite insanganyamatsiko igira iti” Ubuhamya bushya muri kristo Yesu” (2 Abakorinto 5:17 ).

Simon Kabera yatumiwe mu gusoza icyo giterane

Nsengimana Deo  avuga ko icyo bifuza ari uko iki giterane cyazarangira habonetse abihana ndetse n’abandi bakagira ubuhamya bushya mu mibereho y’ubuzima bwa gikristo. Yaboneye gutangaza ko mu gusoza icyo giterane bazaba bari kumwe na Simon Kabera ndetse na Korali Naioth ya ADEPR Gikondo Segem na Pastor Zigirinshuti Michel.

CEP Tumba

Nsengimana Deo umuyobozi wa CEP Tumba

Naioth Choir

Korali Naioth ya ADEPR Gikondo

Muri iki giterane mu minsi yacyo yo hagati, aba banyeshuri bagize umuryango CEP Tumba bakoze igikorwa cy’urukundo cyashimwe n’abagikorewe ndetse n’abayobozi. Igikorwa bakoze ni ugufasha abatishoboye n’abarwayi barwariye ku kigo nderabuzima cya Tumba.

Pastor Zigirinshuti Michel niwe uzigisha ijambo ry'Imana

CEP Tumba






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND