RFL
Kigali

Korali Ambassadors of Christ igiye kumurika Album DVD ya 12 “Hejuru mu kirere”

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:26/11/2015 20:28
4


Korali Ambassadors of Christ ibarizwa mu itorero ry’Abadivantisti b’umunsi wa karindwi rya Remera(SDA Remera) yateguye igitaramo gikomeye cyo Gushima Imana dusoza umwaka wa 2015 ndetse no kumurika Alubumu ya 12 “Hejuru mu kirere”.



Iyo Alubumu “Hejuru mu kirere”izaba imurikwa, igizwe n’indirimbo 10 z’amajwi n’amashusho kandi by’akarusho izo ndirimbo zose zikaba ziri mu rurimi rw’ikinyarwanda nk’uko hari bamwe mu bakunzi bayo bagiye babyifuza.

Nk’uko Inyarwanda.com yabitangarijwe na Nelson Manzi, umwe mu batoza ba Korali Ambassadors of Christ, yavuze ko iki gitaramo cyo kumurika Alubumu DVD “Hejuru mu kirere”kizaba kuwa 26 Ukuboza 2015 kikabera i Gikondo kuri Expo Ground kuva isaa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Muri icyo gitaramo, Korali Ambassadors of Christ izaba iri kumwe n’andi makorali atandukanye arimo; Patmos, Maranatha Men na Korali Elevate. Nk’uko ubuyobozi bwa Ambassadors of Christ choir bubitangaza, kwinjira muri icyo gitaramo ni ukugura itike ya 10.000Frw  mu myanya y’icyubahiro cyane(VVIP), 5000Frw mu myanya y’icyubahiro(VIP) ndetse na 2000Frw mu yindi myanya isigaye.

Ambassadors of Christ Choir

Manzi Nelson yabwiye Inyarwanda.com ko abantu bazagura amatike y’ibihumbi icumi  n’aya bitanu (VVIP na VIP) ko bazahabwa Alubumu(DVD) izaba yamuritswe uwo munsi. Ambassadors of Christ choir isanzwe izwiho kuririmba mu ndimi z’amahanga zitandukanye, ariko umwihariko w’iyi  Alubumu nshya “Hejuru mu kirere”igizwe indirimbo ziri mu rurimi rw’ikinyarwanda gusa.

Abajijwe impamvu igitaramo cyabo bakijyanye i Gikondo kuri Expo Ground, Nelson Manzi yavuze ko bashatse ahantu hagutse hajya abantu benshi cyane kugira ngo hatazagira umukunzi wabo n’umwe usubirayo yabuze aho yicara nk’uko byabaye mu gitaramo bakoze mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2015.

Ambassadors of Christ Choir

Korali Ambassadors of Christ mu ifatwa ry'amashusho y'indirimbo z'Alubumu ya 12 bagiye kumurika

Ambassadors of Christ Choir

Ambassadors of Christ Choir

Iyi Alubumu itegerezanywe amatsiko na benshi mu bakunzi ba Korali Ambassadors of Christ

Ambassadors of Christ choir igiye kumurika Alubumu ya 12 nyuma y’igitaramo gikomeye iherutse gukorera mu gihugu cya Congo-Kinshasa kitabiriwe n’abasaga ibihumbi 7 bagahembuka imitima kubw’ubutumwa bungukiye mu bihangano by’iyi Korali imaze kwandika amateka mu karere ka Afrika y’Iburasirazuba ndetse no hirya no hino kw’isi.

Ambassadors of Christ Choir

Hano ni mu gitaramo Ambassadors of Christ choir iherutse gukorera muri Congo

Ambassadors of Christ Choir

Icyo gitaramo kitabiriwe n'abantu benshi cyane bagera ku bihumbi 7

Korali Ambassadors of Christ yakunzwe n’abatari bake mu ndirimbo zitandukanye zahinduye ubuzima bw’abanyarwanda n’abanyamahanga benshi ndetse zikabongerera ibyiringiro. Muri zo hari:Reka dukore, Ibyo unyuramo, Hoziana, Iwacu heza,Impanda, Umunsi ukomeye, Imirindi y’Uwiteka, Umukwe n'umugeni, Urakwiriye, Siku za Killio zimepita, Mtegemee Yesu n’izindi nyinshi.

Korali Ambassadors of Christ igiye kumurika alubumu ya 12 y'amashusho

Korali Ambassadors of Christ yavutse mu mwaka wa 1995 itangizwa n’abantu 5 kugeza ubu ifite abaririmbyi 36. Bimwe mu bikorwa bagezeho muri iyo myaka bamaze nk’uko intego yabo ya mbere ari ukubwiriza ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo uhereye mu gihugu cy’u Rwanda ukageza kw’isi hose, ubutumwa bw’indirimbo bwageze kuri benshi.

Kugeza ubu Ambassadors of Christ choir ifite Alubumu z’amajwi(Audio)13 ndetse n’iz’amashusho(DVD)11 ukongeraho n’iyi nshyashya ya 12 bagiye gushyira hanze mu gitaramo kizaba kuwa 26 Ukuboza uyu mwaka. Ikindi ni uko iyi Korali ifite inzu itunganya ibihangano(Recording Studio)ndetse bajya banakora ibikorwa bitandukanye by’urukundo nko gusura no guhumuriza abarwayi no gufasha imfubyi n’abapfakazi.

Amwe mu mafoto y'uko byari bimeze muri icyo gitaramo yakoreye Congo-Kinshasa

Ambassadors of Christ Choir

Ambassadors of Christ Choir

Ambassadors of Christ Choir

REBA HANO INDIRIMBO "REKA DUKORE" YA AMBASSADORS OF CHRIST CHOIR


REBA HANO "MTEGEMEE YESU"YA AMBASSADORS OF CHRIST CHOIR IMAZE KUREBWA INSHURO ZIRENGA MILIYONI


 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • h8 years ago
    sha iki gitaramo nzakijyamo kbs VVIP
  • True8 years ago
    Ambassadors irabizi pe,especially Guhimba (composition ) Indirimbo zabo ziba zifite messages ifatika pe, ikindi ni Choir ifite Consistency (ntijya ibura na gato ihora iri active) si ndi Umudiventiste rwose ndetse si ndi ni umufana wabo,gusa indirimbo zabo ndazizi njya nzumva,mpamya ndashidikanya ko kugeza ubu iyi niyo CHOIR YA 1 MU RWANDA PE!!!!
  • Rebero Peter8 years ago
    Gutangira kwinjira ni saa ngapi?
  • Singaho8 years ago
    Konumva ariyo "Kosora"bavuze se ahubwo. Uwiteka abidufashemo .





Inyarwanda BACKGROUND