RFL
Kigali

Korali Intumwa yo muri EPR Kanombe yateguye igitaramo yatumiyemo Healing Worship Team

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:1/08/2018 10:35
0


Korali Intumwa ikorera umurimo w'Imana mu itorero rya EPR Kanombe (Eglise Presbyteriénne au Rwanda) igiye kumurika album ya mbere bise 'Turi ku ngoma y’uwatsinze’ mu gitaramo gikomeye batumiyemo Healing Worship Team iri mu matsinda akunzwe cyane mu Rwanda.



Iki gitaramo kizaba tariki 5 Kanama 2018, kibere kuri EPR Paruwasi ya Kanombe-Kabeza kuva saa munani z’amanywa kugeza saa kumi n’ebyeri z’umugoroba (14:00 Pm–18:00 Pm). Iyi album korali Intumwa igiye kumurika, igizwe n'indirimbo 10, bakaba barayise 'Turi ku ngoma y’uwatsinze’. Ni mu gitaramo gikomeye batumiyemo Healing Worship Team, korali Abiteguye y'i Gikondo, Trinity Worship Team (EPR Kanombe) na Pastor Zigirinshuti Michel.

EPR Kanombe

Korali Intumwa ya EPR Kanombe

Perezida wa korali Intumwa, Kanyarwanda Innocent yavuze ko bagiye kumurika album ya mbere nyuma y'imyaka 9 bamaze babonye izuba. Ku bijyanye no kuba baratinze kushyira hanze umuzingo wa mbere w'indirimbo zabo, yavuze ko babanje kwiyubaka no kubaka inzu y'Imana. Yahamagariye abakunzi b'iyi korali kuzajya kwifatanya nayo bagashima Imana ku bwa byinshi byiza yabakoreye. Arashimira Imana ikomeje kubiyereka mu myaka yose bamaze mu ivugabutumwa.

Kanyarwanda Innocent

Kanyarwanda Innocent perezida wa korali Intumwa

Image result for Healing Worship Team amakuru

Healing Worship Team yatumiwe mu gitaramo cya korali Intumwa

Korali Intumwa ni abantu bishyize hamwe kugira ngo bakore umurimo w'Imana mu ivugabutumwa ry'indirimbo. Ni korali yatangiye umurimo mu mwaka wa 2009 ariko itangira igizwe n'abantu bacye bagera kuri bane batangira baririmba indirimbo zo mu gitabo. Korali yakomeje kwaguka igera ku baririmbyi 50, gusa ababoneka cyane kuri ubu mu buryo buhoraho ni 32. Kuri ubu barishimira ko bagiye kumurika album yabo ya mbere.

Korali ifatwa nk'iya mbere muri Paruwase ya EPR Kanombe. Si i Kanombe gusa ahubwo iri mu makorali akomeye mu itorero rya EPR muri Kigali by'akarusho umwaka ushize wa 2017 yatwaye igikombe cy’amarushanwa y’amakorali ategurwa na Presybitery ya Kigali nka korali yahize izindi mu guhimba indirimbo nziza ku nsanganyamatsiko bari bahawe. Ni korali ifatira icyitegererezo ku Ntumwa za Yesu nk'uko umuyobozi wayo wungirije yabitangarije Inyarwanda.com ubwo yari abajijwe icyabateye kwitwa 'Korali Intumwa'

Korali Intumwa

Igitaramo cyateguwe na korali Intumwa y'i Kanombe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND