RFL
Kigali

Kingdom of God Ministries yakoze igitaramo gikomeye Yayeli aratungurwa atererwa ivi-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:17/09/2018 18:34
3


Kuri iki Cyumweru tariki 16 Nzeli 2018 Kingdom Of God Ministries yakoze igitaramo gikomeye cyaranzwe n'udushya aho Yayeli umwe mu baririmbyi bakomeye muri iri tsinda yatunguwe cyane agatererwa ivi n'umukunzi we Eric Rukundo.



Ni igitaramo cyiswe 'Victorious Live Concert' cyabereye kuri CLA mu mujyi wa Kigali Kva Saa munani z'amanywa kugeza Saa Mbiri z'ijoro. Igitaramo cya Kingdom Of God yamamaye mu ndirimbo 'Sinzava aho uri', 'Nzamuhimbaza' n'izindi zinyuranye, cyitabiriwe cyane mu gihe kwinjira byari ukwishyura 5,000Frw muri VIP ndetse na 3,000Frw mu myanya isanzwe. Cyitabiriwe n'abiganjemo urubyiruko ndetse hari na bamwe mu bantu bazwi cyane hano mu Rwanda aho twavugamo; Aline Gahongayire, Bishop Dr Masengo Fidele, Jules Sentore, Alex Muyoboke, Yvan Buravan, Anita Pendo n'abandi.

Kingdom of God Ministries

Buravan yafashijwe asanga Kingdom Of God kuri stage bararirimbana

Muri iki gitaramo Kingdom of God Ministries yari iri kumwe na Joel Lwaga wo muri Tanzania. Hari kandi amatsinda akunzwe cyane hano mu Rwanda arimo; Healing Worship Team, Alarm Ministries, Asaph Gatenga, Gisubizo Ministries, True Promises na Asaph Music International ya Zion Temple Gatenga. Kingdom of God Ministries yari irimo no gufata amashusho y'indirimbo zigize album yabo nshya, yishimiwe cyane n'abitabiriye iki gitaramo. Byageraga hagati abantu hafi ya bose bagahaguruka bagafatanya na Kingdom of God Ministries guhimbaza Imana.

Yayeli yakuyemo inkweto atambira Imana

Yvan Buravan wahoze aririmba muri iri tsinda, nawe yaje kwizihirwa cyane, arahaguruka asanga Kingdom of God ku rubyiniro aririmbana nabo indirimbo imwe. Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Yvan Buravan wemeza ko atigeze ava muri Kingdom of God Ministries, yavuze ko yishimye cyane ubwo aba baririmbyi bari bari kuri stage, yanga gukomeza kwicara arahaguruka abasanga kuri stage afatanya nabo. Ngaga Micheal Perezida wa Kingdom of God Ministries yadutangarije ko Yvan Buravan akiri umunyamuryango wa Kingdom of God Ministries ndetse ngo yamaze iminsi itatu asengana n'aba baririmbyi ubwo biteguraga iki gitaramo.

Kingdom of God Ministries

Yayeli yabwiye 'YEGO' umukunzi we,...banasomanye!

Agashya kabereye muri iki gitaramo ni uko Yayeli umwe mu baririmbyi bakomeye muri Kingdom Of God Ministries yatunguwe agatererwa ivi n'umukunzi we Eric Rukundo ubwo igitaramo cyari gihumuje. Uwari uyoboye igitaramo yavuze ko hari umuntu ushaka gushima Imana, ni uko abantu bose baratuza. Hahise hagaragara itsinda ry'abantu ryari riyobowe na Aline Gahongayire na Chance wo muri Alarm Ministries aho bamwe muri bo bari bafite ibyapa byanditseho 'WILL YOU MARRY ME'. Aba bari bahagaze inyuma y'umukunzi wa Yayeli ari we Rukundo Eric wari wapfukamye hasi atakambira Yayeli ko yakwemera kuzamubera umugore.

Kingdom of God Ministries

Byari ibyishimo bikomeye kuri Eric na Yayeli waterewe ivi mu gitaramo

Yayeli yahise amwemerera, nuko Eric Rukundo amwambika impeta, hagaragara abakobwa bari bahagaze inyuma ya Yayeli bafite ibyapa byanditseho 'SHE SAID YES'. Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Eric Rukundo yatubwiye ko yatereye ivi mu gitaramo kuko umukunzi we Yayeli ari umuririmbyi. Yayeli yavuze ko yatunguwe cyane, gusa ngo byamushimishije cyane. Eric Rukundo na Yayeli batangarije Inyarwanda.com ko bamaze igihe bakundana ndetse ngo ubukwe ni vuba cyane. Eric Rukundo usanzwe ari umu producer yavuze ko agiye gufasha Yayeli kuba umuhanzikazi ukomeye mu Rwanda, gusa ngo azakomeza no kuririmba muri Kingdom of God Ministries.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA YAYELI N'UMUKUNZI WE

Aline Gahongayire na Chance bari bayoboye itsinda ryari kumwe na Eric Rukundo

Kingdom of God Ministries

Ubwo Yayeli yatungurwaga n'umukunzi we wamusanze kuri stage agatera ivi

Yayeli byamurenze araturika ararira,...amarira y'urukundo

Kingdom of God MinistriesKingdom of God MinistriesKingdom of God MinistriesKingdom of God Ministries

Yayeli umwe mu baririmbyi bakomeye muri Kingdom Of God yambitswe impeta

ANDI MAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE MU GITARAMO

Victorious Live ConcertVictorious Live ConcertVictorious Live ConcertVictorious Live ConcertVictorious Live ConcertVictorious Live ConcertVictorious Live ConcertVictorious Live ConcertVictorious Live ConcertVictorious Live ConcertVictorious Live ConcertKingdom of God MinistriesVictorious Live ConcertKingdom of God MinistriesKingdom of God MinistriesKingdom of God MinistriesKingdom of God MinistriesKingdom of God Ministries

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA YAYELI N'UMUKUNZI WE

IKIGANIRO TWAGIRANYE NA YVAN BURAVAN NA NGAGA MICHEAL

VIDEO: Eric Niyonkuru-Inyarwanda.com

AMAFOTO: Shumbusho Sam & Muhumure Christian (Chris IWACU)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Rukundo eric5 years ago
    nonese muraburakutwereka ukobyari byifashe mukatwereka abambikanye impeta ntimukasetse kweli keretse niba iyi concert yariyo kwampikana imeta
  • Stones5 years ago
    Nagahezo wana none se niba yatunguwe ibyapa bya she said yes byavuye he?bose bari babiteguye gusa ni ka cinema badukiniye naho nta suprise mbonye aho Ikindi mu gitaramo nka kiriya si hari ahantu heza ho kuzanamo urukundo rwabo byabaye nko kuvana abantu kuri. Chapitre imwe ubajyana kuyindi. Imico yabazungu nayo izadukoraho
  • Mellisa5 years ago
    mureke ishyari no guca imanza .Erega icyo mutazi Yayeri na Erick nabana bo munzu yimana niho bavukiye bana kuriye . ntago ibintu nkibi byari kubera mukabari cg ahandi . congz bana bimana ibyiza birimbere





Inyarwanda BACKGROUND