Pastor Bosco Nsabimana ni umushumba mukuru w’itorero Patmos of Faith church rikorera ku Muhima kuri Yamaha mu mujyi wa Kigali. Uyu mupasiteri yemeza ko hari abantu bapfuye yasengeye bakazuka.
Pastor Bosco Nsabimana ni umwe mu bapasiteri bamaze kubaka izina mu Rwanda mu gukora ibitangaza ndetse ubwe akaba yemeza ko hari abo yasengeye bapfuye bakazuka. Anemeza ko afite impano yo kurondora abantu akaba yamenya nk’amazina yawe kandi atigeze ayakubaza.
Muri iyi nkuru tugiye kubagezaho ibiherutse kubera muri Patmos of Faith church aho umubyeyi witwa Mukamwezi yaje gushima Imana kuri uyu wa Kane w’iki Cyumweru, akavuga ko Pastor Bosco Nsabimana yasengeye umwana wa murumuna we wari wapfuye akazuka, ubu akaba ari muzima nta kibazo afite. Mu buhamya yatangiye mu rusengero, yavuze ko umwana yari yapfuye, Imana iza kubakorera igitangaza binyuze muri Pastor Bosco.
Bahagaze mu rusengero bashima Imana yabakoreye igitangaza
Inyarwanda twabajije Pastor Bosco Nsabimana niba koko yarasengeye umuntu wapfuye akazuka, arabyemeza avuga ko atari n’ubwa mbere kuko hari benshi ngo amaze gusengera bakazuka kandi bari bapfuye. Twamubajije ikimwemeza ko uwo mwana aherutse gusengera ko yari yapfuye koko, avuga ko Imana yabimweretse ndetse bigahamwa n’umubyeyi wari kumwe n'uwo mwana, ukongeraho no kuba n'umwana ubwe abyitangiramo ubuhamya. Yagize ati:
Nabibonye mu iyerekwa ubwo yari ahamagaye kuri televiziyo, ndamubwira nti ndabona iwawe hari umuntu wapfuye umeze nk’umurambo, aba avugije induru ati arahari ahubwo dutabare kuko turi kugukurikirana kuri televiziyo,.. nti noneho ngiye gusenga, wowe umurambikeho ikiganza, nahise nsenga, nyuma ndamubwira nti ngaho muhamagare izina , arahamagara umwana aritaba, ndamubwira nti ngaho uwo mwana natere haleluya kugira ngo numve ko yakize, hanyuma atera haleluya, ndamubwia nti kuwa kane uzaze mu rusengero ushime Imana, yaraje n’ako kana ke bari kumwe. Uyu mubyeyi ntabwo ari umukristo wacu, sinzi n’itorero rye
Pastor Bosco Nsabimana uyobora Patmos of Faith church
Inyarwanda twaganiriye n’uyu mubyeyi witwa Mukamwezi, aduhamiriza ko umwana wa murumuna we wari rugo rwe yari yapfuye yahwerejwe n’amadayimoni, akaza kuba muzima nyuma yo gusengerwa na Pastor Bosco. Uyu mubyeyi avuga ko yakurikiye Royal Tv ubwo Pastor Bosco yari arimo kubwiriza, nuko aza guhamagara kuri Televiziyo, Pastor Bosco ahita yerekwa ko mu rugo rw’uwo mubyeyi harimo umurambo, undi arabimwemerera, amusaba ko yamusengera, umwana akira gutyo. Uyu mubyeyi utuye mu karere ka Kicukiro akaba umukristo muri Samuduha Miracle Centre, avuga ko umwana wasengewe akazuka yari yararozwe n’ab’iwabo mu muryango we i Kibungo. Yagize ati:
Abadayimoni baramuhwereje, hanyuma aramusengera ari kwigisha kuri Royal Tv turi mu rugo aravuga ngo umwana arakize. Hanyuma rero ubwo umwana yahise akira by’ukuri, nagiye gushima Imana ko yamukijije. Yari yararozwe n’ab’iwabo mu muryango, kubera yuko byaranabivugaga (abadayimono), bikavuga aho byaturutse (Kibungo).Yahise akira, kuva yamusengera nta kintu kirongera kumubaho. Imana ikora ibitangaza, ubu se hari umuntu utemera ko Imana ikora ibitangaza, cyangwa ko ikiza cyangwa se ko izura abapfuye?. Mu kwizera kwanjye, nizera ko Imana ishobora byose kuko ari nako nanabibonye, uwo mupasiteri akamusengera kandi ntamubona ari ukwizera, agakiza nkaba narabibonye, njyewe ndabyizera ko Imana ikora ibitangaza.
Mukamwezi avuga uko umwana abereye nyina wabo yapfuye akazuka
Umwana uri mu kigero cy’imyaka nka cumi n’ibiri (ugereranyije) wari wapfuye yahawe umwanya mu materaniro na we ashima Imana. Yabanje gutera Haleluya eshatu z’imbaraga, nyuma yazo abwira abakristo uko yari ameze mu gihe abo mu muryango we babonaga yapfuye. Uyu mwana amazina ye ntabwo yigeze atangazwa ndetse na Mukamwezi yabwiye Inyarwanda ko atayibuka neza kuko nta minsi myinshi yari yakamaze iwabo. Uyu mwana ubwo yatangaga ubuhamya, yagize ati:
Haleluya, Haleluya,Haleluya, Imana ishimwe cyane, yarankijije, nanjye narayibonye n’ubu ngubu mpagaze hano nyishima, ibitangaza yankoreye njyewe ntabwo nari nzi ko byahaho, ni ukuri. Nari mfuye neza ha handi abantu bagera bagasezera, ntashobora kuvuga, aho byambwiraga (ibidayimoni) ngo nimfate ibintu ninige, nkafata ibintu byose nkiniga ariko kubw’imbaraga z’Imana, Imana ntabwo yabyemeye, Imana ishimwe. Pastor (Bosco) ndagushimiye warantabaye bihagije, Imana iguhe umugisha.
Pastor Bosco Nsabimana yakomoje ku bandi yasengeye bakazuka
Mu bandi bantu Pastor Bosco Nsabimana avuga ko yasengeye bakazuka nkuko yabitangarije Inyarwanda.com, harimo umwana wari kumwe na nyina baje gusengera muri Patmos of Faith church, nyuma uwo mwana apfira mu biganza bya nyina. Pastor Bosco aramusengera arazuka, kuri uwo munsi bakaba bari basuwe na Apotre Apollinaire w’i Burundi nawe ugaragara mu mafoto ari gusengera uwo mwana. Pastor Bosco yagize ati: "Si uwa mbere uzutse mfite n’abandi bantu nasengeye bakazuka. Uwo ni uwa gatatu, ariko ni uwa mbere uzutse mu bo nasengeye kuri Televiziyo."
Uyu mwana ngo yapfiriye mu rusengero, Pastor Bosco aramusengera arazuka
Apotre Apollinaire ni umwe mu barambitse ibiganza kuri uyu mwana ngo wari wapfuye
Uyu mubyeyi ukikiye uyu mwana ni umugore wa Pastor Bosco Nsabimana
Abakristo ba Patmos of Faith church
UMVA HANO PASTOR BOSCO AVUGA UKO YASENGEYE UWAPFUYE AKAZUKA
UMVA HANO MUKAMWEZI AVUGA KO UMWANA WA MURUMUNA WE YASENGEWE AKAZUKA
REBA HANO VIDEO IGARAGAZA UMUBYEYI N'UMWANA BATANGA UBUHAMYA MU RUSENGERO BW'IBY'IGITANGAZA BIBONEYE
TANGA IGITECYEREZO