RFL
Kigali

Kigali: Pastor Boniface waririmbye ‘Izo nkoko’ yateguye igitaramo cyo gutabariza umwana we utabasha kureba, kumva no kuvuga

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:15/07/2017 19:35
3


Pastor Kwizera Boniface wamenyekanye mu ndirimbo ‘Izo nkoko’ yateguye igitaramo mu ntego yo gutabariza umwana we umaranye uburwayi amezi 15 aho kuri ubu atabasha kureba, kumva no kuvuga.



Pastor Kwizera Boniface ubarizwa mu karere ka Kayonza mu murenge wa Mukarange ari naho akorera umurimo w’Imana mu itorero rya Penteconte Holliness, mu kiganiro na Inyarwanda.com,yadutangarije ko iki gitaramo giteganyijwe kuri iki Cyumweru tariki 16 Nyakanga 2017 kikazabera ku Gisozi kuri Dove Hotel, kwinjira akaba ari ubuntu. Muri iki gitaramo, azaba ari kumwe n’abahanzi banyuranye barimo Thacien Titus, Timamu n’abandi. Yagize ati:

Intego ni ukunshigikira kugira ngo mbone ubushobozi bwo kuvuza umwana wanjye (Umuhoza Rebecca) warwaye indwara ya mugiga akayirwara afite amezi atatu avutse, ikamusigira ubumuga bwo mu bwonko ku buryo ubu ntareba, ntiyumva ntavuga, afite amazi menshi mu mutwe ni ko abaganga batubwiye.

Boniface

Pastor Kwizera Boniface waririmbye indirimbo ivuga ngo 'Izo nkoko'

Uyu mwana ngo yavurijwe mu bitaro bya Gahini ndetse na CHUK. Kuri ubu bakaba bakomeje kujya gufatira imiti muri CHUK. Nubwo uyu mwana ngo avurwa hakoreshejwe ubwisungane mu kwivuza, Pastor Kwizera Boniface yabwiye Inyarwanda ko amafaranga yose bamaze gukoresha agera kuri miliyoni imwe y’amanyarwanda (1,000,000Frw) kandi akaba akirembejwe n’uburwayi.

Hakenewe miliyoni 30 kugira ngo Umuhoza Rebecca avurwe

Pastor Kwizera Boniface yabwiye Inyarwanda.com ko hakenewe amafaranga angana na miliyoni 30 z’amanyarwanda kugira ngo umwana we (Umuhoza Rebecca) ajye kuvurirwa mu bitaro byo muri Koreya y’Epfo ahari abaganga b'inzobere mu kuvura indwara zifata ubwonko ndetse ngo nta n'iminsi myinshi yashira atari yakira. 

Pastor Kwizera Boniface yahamagariye abantu babishobozwa kumuba hafi no kumutera inkunga y'amasengesho n'amafaranga kugira uyu mwana ye akire. Yaboneyeho gutumira abantu bose mu gitaramo kibera ku Gisozi kuri Dove Hotel kuri iki Cyumweru tariki 16 Nyakanga 2017, kwinjira akaba ari ubuntu. 

Umuhoza Rebecca

Umuhoza Rebecca amaze amezi 15 arwaye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Eric6 years ago
    Numéro ya pastor irakenewe
  • 6 years ago
    So sad. Birababaje kd biteye nagahinda indwara zingana gutyo kumwana
  • jeannine6 years ago
    Imana imukize ariko ubwo burwayi nubwabadayimoni abakozi b'Imana nka Bishop Rugagi yamusengera agakira kuko ntakinanira Imana abaganga bananirwa ariko yo ntiyananirwa yarivugiye ngo ndi Imana yibifite imibiri byose





Inyarwanda BACKGROUND