Mu mujyi wa Kigali hagiye kubera igitaramo gikomeye ‘Fragrance worship’ cyateguwe na Moriah Entertainment Group. Ni igitaramo kizaba kuri uyu wa 16 Nyakanga 2017 kikazabera i Nyarutarama muri Christian Life Assembly (CLA).
Nkuko Inyarwanda.com yabitangarijwe na Benjamin Musoni umwe mu bayobozi ba Moriah Entertainment group, iki gitaramo ‘Fragrance worship’ kigiye kuba ku nshuro ya mbere kibera hano mu Rwanda, cyateguwe n’umuramyi mpuzamahanga Fortrand Bigirimana ufite inkomoko mu Burundi, agitegura ku bufatanye na Moriah Entertainment.
Muri iki gitaramo ‘Fragrance worship’ kigiye kubera i Kigali, biteganyijwe ko Fortrand Bigirimana wamamaye mu ndirimbo ‘Ntaco nzoba’ ,azafatanya na Chris & Laura bagize itsinda EXO ryamamaye ku isi mu muziki wa Gospel by’umwihariko ku bantu bakunda indirimbo za Gospel ziri mu rurimi rw’igifaransa,Olivier Cheuwa wo muri Busuwisi na Gaby Kamanzi wo mu Rwanda. Intego y’iki gitaramo ngo ukugeza ububyutse mu karere k’Afrika y’iburasirazuba binyuze mu kuramya no guhimbaza Imana.
Fortrand Bigirimana wateguye iki gitaramo
Kwinjira muri iki gitaramo ni 5000Frw mu myanya isanzwe ndetse na 10,000Frw muri VIP. Iki gitramo kizatangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kibere muri CLA Nyarutarama. Groupe EXO na Olivier Cheuwa bagiye gukirera igitaramo mu mujyi wa Kigali nyuma yo kuva i Burundi mu gitaramo nk’iki cyo kuramya no guhimbaza Imana. Kuri uyu wa mbere tariki 10 Nyakanga 2017 biteganyijwe ko ari bwo Olivier Cheuwa na Groupe EXO bazagera i Kigali.
Olivier Cheuwa ategerejwe i Kigali
Groupe EXO igiye gukorera igitaramo i Kigali
Gaby Kamanzi na we azaririmba muri iki gitaramo
TANGA IGITECYEREZO