Karyango Bright uhimbaza Imana mu njyana ya Hiphop agiye gukora igitaramo yise 'Uratabawe concert' yatumiyemo abahanzi banyuranye. Ni cyo gitaramo cya mbere agiye gukora nyuma yo kugaruka mu muziki dore ko yari amaze imyaka hafi 4 yarawuhagaritse ku bw'impamvu atigeze atangaza..
Karyango Bright uzwi mu ndirimbo; Rubasha, Nguhumurize, Uratabawe, Mu buzima n'izindi zinyuranye, yabwiye Inyarwanda.com ko iki gitaramo cye ari gutegura gifite intego iboneka muri Matayo 28: 19-20. Iki gitaramo kizaba tariki 7/10/2018 kibere kuri EAR Rutongo kuva Saa munani z'amanywa. Kwinjira bizaba ari ubuntu ku bantu bose.
Muri iki gitaramo Bright Karyango azaba ari kumwe n'abandi bahanzi banyuranye barimo; Stella Manishimwe uzwi cyane nka Ni njye wa mugore, Yvan D, Babou Melo, The Pink, Rev Nsaguye Amiel uzwi cyane nka Ari Tayari, Martin Baruta n'abandi. Issa Noel Karinijabo ni we uzigisha ijambo ry'Imana. Karyango Bright avuga ko nyuma y'iki gitaramo, azakora n'ibindi binyuranye.
Igitaramo cyateguwe n'umuraperi Karyango Bright
TANGA IGITECYEREZO