RFL
Kigali

Bright Karyango wari umaze imyaka hafi 4 yarahagaritse umuziki yasohoye indirimbo nshya yakoranye na Babou-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:28/07/2018 18:57
3


Imyaka yari igihe kuba ine Karyango Bright adakora umuziki. Nyuma yo gutangariza Inyarwanda.com ko awugarutsemo, yatangiye kubishimangira aho ari kwitabira cyane ibitaramo binyuranye atumirwamo by'akarusho magingo aya yashyize hanze indirimbo nshya yakoranye na Babou Melo.



Ni indirimbo Karyango Bright na Babou Melo bise Imana y'ukuri. Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Karyango Bright yadutangarije ubutumwa nyamukuru bukubiye muri iyi ndirimbo ye nshya. Yagize ati: Message (ubutumwa) ni ukwibutsa abantu ko Imana twahisemo gukurikira ariyo Mana y'ukuri kandi ifite byinshi iduteganyiriza kandi nkabwira uwahisemo kuyikurikira nubwo yaca muri byinshi biruhije ariko iherezo izamutabara kuko ni Imana itazigera itureka ngo twandagare."

Karyango Bright

Karyango Bright yavuze ko iyi ndirimbo ye nshya ayituye abakunzi be bari barabuze irengero rye mu muziki mu myaka hafi ine. By'umwihariko yavuze ko ayituye umuryango we mugari ari wo 'Kanombe Worship Team', itorero abarizwamo. Yagize ati: "Ndayitura cyane abakunzi banjye bari bamaze imyaka batanyumva mu matwi yabo by'umwihariko umuryango wanjye mugari ariyo church yanjye Kanombe Worship Centre."

Bright Karyango azwi mu ndirimbo; Rubasha, Nguhumurize, Uratabawe, Mu buzima n'izindi. Ni umuraperi wakiriye agakiza mu mwaka wa 2012 ndetse aba ari bwo yinjira mu muziki wa Gospel avuye mu muziki usanzwe (secular music) aho yari azwi mu ndirimbo zitandukanye nk'iyo yise Umukino yakoranye na Daniellah, Isomo, Imfubyi zirarira n'izindi. Imyaka yari igiye kuba ine Bright Karyango atumvikana mu muziki, icyakora magingo aya yamaze kugaruka ndetse agarukana ibikorwa.

UMVA HANO IMANA Y'UKURI YA KARYANGO BRIGHT FT BABOU







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mimi5 years ago
    Welcome brother Bright ..We love you.
  • Josephine5 years ago
    That's our boy courage together we are.
  • Betty5 years ago
    Courage Karyango turagukunda ucabugufi kandi ufite ijambo muri wowe..





Inyarwanda BACKGROUND