Kanuma Damascene wari umaze igihe kinini atumvikana mu muziki na cyane ko nta ndirimbo yaherukaga gukora ndetse akaba nta n'igitaramo aheruka, kuri ubu yamaze kugaruka dore ko yasohoye amashusho y'indirimbo 'Simba wa Yuda' aherutse gukora.
Kamuna Damascene ni umwe mu bahanzi b'abahanga mu gihugu cy'u Rwanda by'akarusho akaba ari umwe mu baririmbyi bakomeye muri Asaph yo muri Zion Temple mu Gatenga. Indirimbo nshya 'Simba wa Yuda' ya Kanuma Damascene yitsa cyane ku mbaraga z'Imana zikora ibyananiranye. Uyu muhanzi yumvikana ahamagarira abantu kwisunga izo mbaraga.
REBA HANO 'SIMBA WA YUDA' INDIRIMBO NSHYA YA KANUMA DAMASCENE
Ubwo yatugezagaho amashusho y'iyi ndirimbo 'Simba wa Yuda', Kanuma Damascene yatangarije Inyarwanda.com ko yamuhenze cyane, gusa yirinze gutangaza umubare w'amafaranga yatanze kuri iyi ndirimbo kugira ngo itunganywe mu buryo bw'amashusho. Abajijwe impamvu avuga ko aya mashusho yamuhenze cyane, nyamara akaba adatangaza umubare w'amafaranga yayitanzeho, yavuze ko abantu babifata nko kwiyemera bitewe n'amafaranga menshi yayitanzeho.
Amashusho y'iyi ndirimbo 'Simba wa Yuda', yafashwe anatunganywa na Producer Karenzo (Embassy studio) umaze kubaka izina mu gutunganya indirimbo z'amakorali n'abahanzi nyarwanda bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Kanuma arashimira cyane Karenzo ku bw'umwanya uhagije yafashe akamukorera amashusho meza y'indirimbo ye. Damascene Kanuma yadutangarije ko nyuma y'iyi ndirimbo, afite indi mishinga inyuranye ijyanye n'umuziki. Yijeje abantu ko atazongera kubura nk'uko byagenze ku gihe gishize.
REBA HANO 'SIMBA WA YUDA' INDIRIMBO NSHYA YA KANUMA DAMASCENE
TANGA IGITECYEREZO