RFL
Kigali

Kanuma Damascene yasohoye amashusho y'indirimbo 'Simba wa Yuda' avuga ko yamuhenze cyane-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:13/06/2018 17:54
5


Kanuma Damascene wari umaze igihe kinini atumvikana mu muziki na cyane ko nta ndirimbo yaherukaga gukora ndetse akaba nta n'igitaramo aheruka, kuri ubu yamaze kugaruka dore ko yasohoye amashusho y'indirimbo 'Simba wa Yuda' aherutse gukora.



Kamuna Damascene ni umwe mu bahanzi b'abahanga mu gihugu cy'u Rwanda by'akarusho akaba ari umwe mu baririmbyi bakomeye muri Asaph yo muri Zion Temple mu Gatenga. Indirimbo nshya 'Simba wa Yuda' ya Kanuma Damascene yitsa cyane ku mbaraga z'Imana zikora ibyananiranye. Uyu muhanzi yumvikana ahamagarira abantu kwisunga izo mbaraga.

REBA HANO 'SIMBA WA YUDA' INDIRIMBO NSHYA YA KANUMA DAMASCENE

Ubwo yatugezagaho amashusho y'iyi ndirimbo 'Simba wa Yuda', Kanuma Damascene yatangarije Inyarwanda.com ko yamuhenze cyane, gusa yirinze gutangaza umubare w'amafaranga yatanze kuri iyi ndirimbo kugira ngo itunganywe mu buryo bw'amashusho. Abajijwe impamvu avuga ko aya mashusho yamuhenze cyane, nyamara akaba adatangaza umubare w'amafaranga yayitanzeho, yavuze ko abantu babifata nko kwiyemera bitewe n'amafaranga menshi yayitanzeho.

Karenzo pro

Amashusho y'iyi ndirimbo 'Simba wa Yuda', yafashwe anatunganywa na Producer Karenzo (Embassy studio) umaze kubaka izina mu gutunganya indirimbo z'amakorali n'abahanzi nyarwanda bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Kanuma arashimira cyane Karenzo ku bw'umwanya uhagije yafashe akamukorera amashusho meza y'indirimbo ye. Damascene Kanuma yadutangarije ko nyuma y'iyi ndirimbo, afite indi mishinga inyuranye ijyanye n'umuziki. Yijeje abantu ko atazongera kubura nk'uko byagenze ku gihe gishize.

REBA HANO 'SIMBA WA YUDA' INDIRIMBO NSHYA YA KANUMA DAMASCENE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • David5 years ago
    Uyu muvieux ni sawa. Good job
  • 5 years ago
    kwishushanya, ibikabyl ibinyoma
  • 5 years ago
    Nzuri nzuri sana. Abalikiwe sana.
  • yvette5 years ago
    Awww nice song kabisa SIMBA WA YUDA HUYO big up rwose
  • samysky15 years ago
    Beautiful ladies meeh





Inyarwanda BACKGROUND