RFL
Kigali

"Ntabwo nari narahagaritse umuziki ahubwo umuntu aratuza akabanza..." Kanuma Damascene agarukanye indirimbo nshya

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:22/04/2018 9:50
0


Kanuma Damascene wari umaze igihe kinini atumvikana mu muziki na cyane ko nta ndirimbo yaherukaga gukora ndetse akaba nta n'igitaramo aheruka, kuri ubu yagarutse mu muziki atangaza ko hari igihe umuntu abanza gutuza. Ibi yabitangaje ubwo yari atuzaniye indirimbo nshya.



Indirimbo nshya ya Kanuma Damascene yitwa 'Simba wa Yuda' akaba yayigejeje ku Inyarwanda.com tariki 22 Mata 2018. Twamubajije impamvu yari amaze igihe kinini atumvikana mu muziki niba se yari yarahagaritse umuziki, adusubiza muri aya magambo:"Ntabwo nari narahagaritse umuziki come tell ahubwo umuntu aratuza akabanza akunva atmosphere uko imeze and then ukongera ugasaba Imana ikongera ikaguha indi inspiration cyangwa ikindi kintu gishya ukabona kwongera kujya muri studio, ni yo mpamvu."

Kanuma Damascene

Umuhanzi Kanuma Damascene

Kanuma Damascene yakomeje agira ati: "Ntabwo ari ukubyuka buri gitondo ngo ngiye gukora new album ndatekereza ko ibyo dutanga atari ibyacu ni yo mpanvu tubanza tugategereza umuyoboro ari wo Mwuka Wera ngo aduhishurire igikenewe muri icyo gihe noneho ukabona gukora...murakoze murakarama."

Twabibutsa ko Kamuna Damascene ari umwe mu bahanzi b'abahanga baba mu gihugu cy'u Rwanda by'akarusho akaba ari umwe mu baririmbyi bakomeye muri Asaph yo muri Zion Temple mu Gatenga. Indirimbo nshya 'Simba wa Yuda' ya Kanuma Damascene yitsa cyane ku mbaraga z'Imana zikora ibyananiranye. Uyu muhanzi yumvikana ahamagarira abantu kwisunga izo mbaraga. 

UMVA HANO 'SIMBA WA YUDA' INDIRIMBO NSHYA YA DAMASCENE KANUMA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND