Umuhanzi Kalimba Julius agiye gukora igitaramo yise ‘Come back’ kizaba mu mpera za Kamena 2017 nk’uko yaitangarije Inyarwanda.com. Kalimba ateguye iki gitaramo nyuma y’imyaka 7 yari amaze atumvikana mu muziki.
Kalimba Julius ni umukristo mu itorero God is Able akaba umwe mu batangiye umuziki wa Gospel cyera muri za 2005. Ubwo yaganiraga na Inyarwanda.com, Kalimba Julius yavuze ko ari gutegura igitaramo azatangarizamo imigabo n’imigambi afite mu muziki. Kugeza ubu itariki ndetse n’aho iki gitaramo kizaba ntabwo biratangazwa. Indi ntego y’iki gitaramo, Kalimba avuga ko azaboneraho kubwirwa abakunzi b’indirimbo ze ibyo abahishiye.
UMVA HANO 'NTIBESHYA' INDIRIMBO NSHYA YA KALIMBA JULIUS
Mbere yo gukora igitaramo Kalimba Julius yamazegushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Ntibeshya’. Ni indirimbo irimo ubutumwa buvuga ko Imana itajya ibeshya ahubwo ko icyo isohoza icyo yavuze. Yasabye abazayumva bose kujya bizera ijambo Imana yababwiye na cyane ko aho baba barahuriye nay o nta n’umwe uba ahazi. Iyi ndirimbo igiye hanze nyuma y’amezi ane, Kalimba ashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Ntajya ananirwa’ yishimiwe n’abatari bacye.
Umuhanzi Kalimba Julius
TANGA IGITECYEREZO